Datasets:
text
stringlengths 159
9.91k
| nwords
int64 15
1.2k
| ntokens_llama32
int64 70
3.89k
|
---|---|---|
Munyenyezi wari utegerejwe i Kigali amaze gushyikirizwa RIB. Munyenyezi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y’u Rwanda. Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye. Munyenyezi yize kaminuza, nyuma akora mu biro bya Leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri Jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa. Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika, akaba yari aherutse kurangiza igihano cyo gufungwa imyaka 10 yakatiwe kubera icyo cyaha. Umugabo wa Munyenyezi witwa Arsene Shalom Ntahobari na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha. Muri iyi Video, umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, arasobanura ibyaha Munyenyezi akekwaho n’ibimenyetso byabyo. Amafoto: Plaisir Muzogeye
Video: Roger Marc Rutindukanamurego Umunyamakuru @ naduw12 | 157 | 457 |
Munyu Patrice wamamaye mu gucuranga gitari yitabye Imana. Umwe mu bari barwaje uyu muhanzi , Sano Yaya, avuga ko Munyu yitabye Imana ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, akaba yazize indwara yari amaranye ibyumweru bitatu. Yagize ati “Yabanje kwivuriza i Nyamirambo biranga tumujyana ku Muhima ni ho yaguye yari afite indwara y’ibihaha n’umuvuduko w’amaraso”. Yaya avuga ko kubura Munyu ari igihombo gikomeye ku muziki nyarwanda kuko yari umwe ba solistes bakomeye muri uru Rwanda akaba yarakundaga umuziki kandi akawitangira. Yagize ati “Biteye agahinda, yari umuntu ugira urukundo cyane akamenya gucuranga, abamuzi twemeza ko atakundaga amafaranga nk’abandi bahanzi tujya tubona, Imana imuhe iruhuko ridashira”. Bamwe mu bakoranye na Munyu bemeza ko ari igihombo gikomeye ndetse basaba ko abakunda umuziki bose bafatana mu mugongo bagashyingura neza uyu mucuranzi. Yves Didier Muhawenimana yagize ati “Munyu yari ikirangirire yari umuhanga yaje mu Rwanda atazi neza ikinyarwanda ariko yari amaze kwigarurira imitima ya benshi nta kundi turahombye”. Uwitwa Chantal yagize ati “Uyu mugabo yari umuhanga cyane iyo nabaga ndi kumwe na we numvaga nta kibazo mfite kuko yari umuhanga cyane”. Munyu apfuye asize abana batatu n’umugore. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1980 akaba yari amaze imyaka irenga 25 mu Rwanda. Biteganyijwe ko Rohomoja Munyu Patrice ashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021. | 222 | 566 |
Bugesera: Yapfushije Impanga Yari Amaze Igihe Asabira Ubufasha. Umubyeyi wo mu Bugesera witwa Tuyishimire Alice yapfushije indi yari asigaranye nyuma y’uko umwana wa mbere nawe yapfuye azira kanseri. Yari atuye mu Kagari ka Kivusha mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera. Uyu mubyeyi nta gihe cyari gishize apfushije umwe mu bana babiri b’impanga azize kanseri yo mu maraso. Uwari usigaye nawe yitabye Imana azize iyo ndwara. Alice Tuyishimire nta kazi agira, akabaho aca inshuro. Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko nyuma y’uko ibitaro bya ADEPR Nyamata bimufashije gusuzuma abo bana bikabasangana kanseri ya mu maraso, bamubwiye ko basanze yarabarenze. Ibitaro byamusabye kuzajya kubavuriza hanze y’u Rwanda ariko biramuhenda. Yagize ati: “Nta bushobozi nari mfite bwo kumujyana kumuvuza hanze y’Igihugu ariho nahereye nsaba ubuyobozi gucungura ubuzima bw’uyu mwana burinze kuncika mbureba, nari nabwiwe ko uko ntinda kumuvuza ubuzima bwe burushaho kujya mu marembera. None yitahiye.” Avuga ko aba bana bombi bitabye Imana batangiye guterwa amaraso kuva ku mezi umunani y’amavuko. Bose batungwaga n’ibyuma bibongerera umwuka kugira ngo iminsi yicume. | 169 | 443 |
Buteera Andrew wa APR niwe wasigaye utazakina CECAFA. Muri abo bakinnyi batanganjwe ariko ntihagaragayemo umukinnyi Andrew Buteera ukinira APR FC wari unamaze umwaka adahamagarwa kubera imvune. Umutoza Antoine Hey yatangarije itangazamakuru ko impamvu yamusize ari ukumurinda imvune kuko ngo ashobora kuzamukenera muri CHAN izabera muri Maroc mu mwaka utaha wa 2018. Agira ati “Andrew Buteera yari amaze umwaka adakina, yari yaje mu myitozo kubera ko yari amaze iminsi yitwara neza muri shampiyona. Namusize kugira ngo atazahura n’imvune muri CECAFA wenda muri CHAN yazadufasha.” Akomeza avuga ko ashaka guhindura amateka bityo u Rwanda rukongera gutwara CECAFA. Ati “Dushaka guhindura amateka. Iyo urebye abakinnyi bahari ni bato nka Djabel Manishimwe naramubajije ambwira ko muri 1999 ubwo U Rwanda rwatwaraga CECAFA yari afite umwaka umwe. We kimwe n’abandi bashaka guhindura amateka tuzakora ibishoboka.” Ndayishimiye Jean Luc Bakame, kapiteni w’Amavubi avuga ko intego ari ugutwara igikombe cya CECAFA atari yatwara ariko kumwe n’igihugu. Igikombe cya CECAFA yatwaye ni icy’amakipe ubwo yari ari kumwe n’ikipe ya ATRACO. Amavubi arerekeza muri Kenya kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 ukuboza 2017 mu masaha y’umugoroba. Umukino wa mbere uzayahuza Amavubi na Kenya ku itariki ya 03 ukuboza 2017. Urutonde rw’abakinnyi bagiye muri CECAFA Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc). Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu). Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports). Abakina imbere: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) | 299 | 778 |
Zambia:Umugore wa Lungunwahoze ari Perezida yagizwe umwere. Umugore wa wa Perezida Edgar Lungu wahoze ayobora Zmbia yarekuwe na Polisi nyuma yo kubitegekwa n’Urukiko rwasanze ibyaha ashinjwa bitamuhama.Esther Lungu yari yatawe muri yombi n’abandi bane kuri uyu wa gatatu, bakurikiranyweho ibyaha by’ubujuru bashinjwaga n’umwe mu nshuti zabo nk’uko umuvugizi wa polisi mu gihugu, Danny Mwale yabitangaje.Bashinjwaga kwiba imodoka no kuyihimbira ibyangombwa bigaragara ko byatangiwe muri Lusaka.Bashinjwaga gushaka kwiyandikaho umutungu utari uwabo kandi ko bigize icyaha kigomba gufungirwa. Icyakora abaregwa bose ibyaha barabihakanye bavuga ko babeshyerwa, ari nako ubutabera bwa byanzuye. | 89 | 273 |
Abapilote babiri ba Air France barwaniye mu ndege bibaviramo guhagarikwa. Abapilote babiri ba kompanyi y’Ubufaransa yo gutwara abantu mu ndege, Air France, bahagaritswe ku kazi nyuma yo gushyamirana bakarwanira mu cyumba baba bicayemo bayitwaye, nkuko amakuru abivuga.Abapilote babiri ba kompanyi y’Ubufaransa yo gutwara abantu mu ndege, Air France, bahagaritswe ku kazi nyuma yo gushyamirana bakarwanira mu cyumba baba bicayemo bayitwaye, nkuko amakuru abivuga.Umupilote mukuru (kapiteni w’indege) n’umwungirije wa mbere bateranye ingumi ubwo bari batwaye indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 yavaga i Genève mu Busuwisi yerekeza i Paris mu kwezi kwa gatandatu, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru La Tribune cyo mu Busuwisi.Abakozi bo mu ndege baratabaye nyuma yo kumva urusaku.Umwe mu bakozi b’indege yagumye mu cyumba baba batwariyemo indege kugeza urwo rugendo rurangiye mu mutekano.Air France yabwiye La Tribune ko ibyo byabaye hagati y’abapilote bayo bitagize ingaruka kuri urwo rugendo.Ibi bibaye nyuma ya raporo yatangajwe ku wa kabiri ushize n’urwego rw’Ubufaransa rukora iperereza ku ngendo zo mu ndege, yavuze ko Air France ifite umuco ubuzemo igitsure ku bijyanye n’ingamba z’umutekBBC | 169 | 440 |
Perezida Trump yasabwe gucururuka akareka kwatsa umuriro kuri Koreya ya Ruguru. Perezida w’ u Bushinwa Xi Jinping yasabye Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump gukemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru mu mahoro.Itangazamakamuru ryo mu gihugu cy’ u Bushinwa ryatangaje ko Perezida Xi yabisabye Trump mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017. . Perezida Trump yari yacishije ubutumwa kuri Twitter avuga ko Amerika idafite ubwoba bwo kugaba igitero kuri Koreya ya Ruguru kabone niyo u Bushinwa butakwemera (...)Perezida w’ u Bushinwa Xi Jinping yasabye Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump gukemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru mu mahoro.Itangazamakamuru ryo mu gihugu cy’ u Bushinwa ryatangaje ko Perezida Xi yabisabye Trump mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017..Perezida Trump yari yacishije ubutumwa kuri Twitter avuga ko Amerika idafite ubwoba bwo kugaba igitero kuri Koreya ya Ruguru kabone niyo u Bushinwa butakwemera gufasha Leta zunze ubumwe z’ Amerika.Urwikekwe rwarushijeho kwiyongera kuri Koreya ya Ruguru kuva Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zageza ubwato n’ indege by’ intambara mu gace Koreya ya Ruguru ihereremo.Nubwo bimeze gutyo ariko Koreya ya Ruguru yatangaje ko izakora uko ishoboye ikirwanaho, niramuka igabweho igitero cy’ intambara.Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ntacyo birabivuga kuri icyo kiganiro.Muri icyo kiganiro, Perezida Xi yavuze ko u Bushinwa"Bwiyemeje gukora ibishoboka ngo akarere ka Koreya ntigasubire kuvugwamo ibirwanisho bya "nucléaire", gufasha ku bumbatira amahoro n’umutekano, no gushaka umuti w’ ikibazo”.Umwuka mubi hagati y’ Amerika na Koreya ya Ruguru uraturuka ku kuba Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageze ibitwaro bya kirimbuzi. Koreya ya Ruguru yavuze ko irimo gutegura igisasu izarasa kuri Amerika.Ubwato n indege z’ intambara Trump yoherereje hafi ya Koreya ya RuguruPerezida w’ u Bushinwa Xi Jinping | 301 | 711 |
Lionel Messi yegukanye #Ballondor ku nshuro ya munani. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere i Paris mu Bufaransa, habereye ibirori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2022/2024, bizwi nka Ballon d’Or. Mu bagabo, umunya-Argentine Lionel Messi ni we wegukanye iki gihembo nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi cyabereye muri Qatar, aho yanatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa. Umunya-Norvege Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yaje ku mwanya wa kabiri nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu n’ikipe ye birimo UEFA Champions League. Mu bindi bihembo byatanzwe, Jude Bellingham yegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, umunyezamu Emiliano Martinez wa Argentine ahembwa nk’umunyezamu mwiza, mu gihe Erling Haaland yahembwe nka rutahizamu w’umwaka | 111 | 287 |
Basketball: U Rwanda ruzacakirana na Cameroon na Tunisia mu gikombe cya Afurika. Ni nyuma ya tombola y’amakipe azahura mu mikino y’igikombe cy’Afurika, yabereye mu Birwa bya Maurice yabaye ku cyumweru tariki ya 16 nyakanga 2017. Biteganijwe ko iyo mikino ya nyuma izatangira ku itariki ya 08 Nzeli 2017 kugeza ku tariki ya 16 Nzeli 2017. Izabera mu bihugu bibiri ari byo Senegal na Tunisia. U Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rya gatatu aho ruzaba ruri kumwe na Cameroon, Guinea na Tunisia izakira iyo mikino. Amakipe ari mu itsinda rya mbere n’irya gatatu azakinira mu gihugu cya Tunisia mu gihe andi matsinda abiri irya kabiri n’irya kane azakinira mu gihugu cya Senegal.
Ariko imikino ya nyuma kuva muri ½ cy’irangiza bazakinira mu gihugu cya Tunisia. Dore uko amatsinda ateye: Itsinda rya mbere(Rizakinira Tunis/Tunisia)
1. Nigeria 2.Cote D’ivoire 3.RD Congo 4. Mali Itsinda rya kabiri (Rizakinira Dakar/Senegal) 1.Angola 2.Centre Africa 3.Morocco 4.Uganda Itsinda rya gatatu (Rizakinira Tunis/Tunisia) 1.Tunisia 2.Rwanda 3.Guinee 4.Cameroon Itsinda rya kane (Rizakinira Dakar/Senegal) 1.Senegal 2.Mozambique 3.Egypt 4.South Africa | 168 | 430 |
Huye: Batatu Bafunzwe na Polisi bakekwaho ubujura bw’insinga. Abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye. Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze abagabo batatu bakekwaho guca no kwiba insinga z’amashanyarazi zica mu butaka zijyana umuriro mu ruganda rw’amazi ya Huye ruri mu murenge wa Ngoma. Mu ijoro ryo ku italiki ya mbere Mata 2016, abitwa Nzamurambaho Felicien na Sibomana Vedaste bacukuye izi nsinga zijyana umuriro mu ruganda ziwuvana ku muyoboro munini. Polisi, ivuga ko aba bombi bafashwe n’irondo ryo mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ku italiki 2 Mata 2016, ubwo bashakaga kwambukira mu murenge wa Kibirizi wo mu karere ka Gisagara. uwa gatatu witwa Ndikuryayo Salomon yafashwe nyuma iperereza rimaze kwerekana ko hari aho ahuriye na buriya bujura, akaba akekwa kuba ari mu bantu bagura bakanagurisha insinga ziba zibwe n’aba bajura mu turere twa Gisagara na Huye. Bivugwa ko aba bajura bafashwe n’irondo ryo muri Kibirizi igihe abarigize batahaga maze bagahura na Nzamurambaho na Sibomana bafite insinga , bagahita babafata mbere yo guhamagara Polisi, bakaba barasanganywe metero 27 z’insinga. Polisi kandi iracyashakisha uwitwa Nikuryayo nawe uvugwaho ubujura bw’insinga. Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yamaganye ibi bikorwa byangiza ibikorwa remezo aho yavuze ko amarondo naba CPCs bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibi bikorwa. ACP Badege yagize ati:”Ibi bikorwa bibamo abangiza bakaniba insinga n’ibindi bikoresho hakabamo n’abagura bakanacuruza ibyibwe, ibikorwa byo guta muri yombi abantu nk’aba byaratangiye.” ACP Badege, yavuze ko ibikorwaremezo ari ibyo korohereza abaturage mu kuzamura imibereho yabo, bikaba rero bikwiye kurindwa na buri wese. Yavuze ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa by’intangarugero kuko ibikorwa byabo bidindiza iterambere ry’igihugu kandi byatuma hari n’abatakaza ubuzima bwabo kuko bafatwa n’umuriro igihe bagerageza kuziba. Maniraguha Jean Pierre, umuyobozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi (EUCL) mu ishami rya Huye yavuze ko ubu bujura bumaze gutwara Leta amafaranga angana ma miliyoni 139 mu mwaka ushize wonyine. Yagize ati:”Iki ni igihombo kuri buri wese mu gihugu kugeza k’ukoresha umuriro wa nyuma kuko aya mafaranga yakagiye ku kindi gikorwaremezo none agenda mu gusana ibyangijwe.” ACP Badege, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihanishwa ingingo ya 400 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusenya no kwangiza ibyubatswe n’undi muntu. Yagize ati:” Umuntu wese uzasenya cyangwa akangiza mu buryo ubwo ari bwo bwose, igice cyangwa ibice byose by’inyubako, ibiraro, imihanda y’ubwoko bwose cyangwa ikindi kintu cyose gifasha mu itumanaho n’igikorwaremezo cy’amashanyarazi ndetse n’inyubako iyo ari yo yose itari iye, azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’inshuro ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’ibyangijwe.” Intyoza.com | 422 | 1,145 |
TUGE TWIGANA ABAGARAGU BA YEHOVA BAGARAGAJE KO ARI ABIZERWA. 1. Ni iki kiranga umuntu wizerwa? UMUNTU wizerwa akora uko ashoboye kugira ngo akore ibyo yasezeranyije abandi, kandi akavugisha ukuri (Zab 15:4). Umuntu nk’uwo abantu bamugirira ikizere. Twifuza ko abavandimwe na bashiki bacu batugirira ikizere. None se twakora iki kugira ngo bakitugirire? 2. Ni iki gishobora gutuma abandi batugirira ikizere? 2 Ntidushobora guhatira abantu kutugirira ikizere. Ahubwo ibyo dukora, ni byo bituma batwizera. Hari abavuga ko ikizere ari nk’amafaranga. Kuyabona biragora, ariko kuyabura bishobora kuba mu kanya gato. Uko ni na ko bimeze ku kizere. Kugira ngo abantu bakugirire ikizere, bisaba igihe. Ariko kugitakaza, bishobora kuba mu kanya gato. Yehova yagaragaje ko ari uwo kwizerwa. Dushobora gukomeza kumugirira ikizere, kubera ko ibyo akora byose ‘abikorana ubudahemuka’ (Zab 33:4). Yehova yifuza ko tumwigana (Efe 5:1). Reka turebe ingero z’abagaragu ba Yehova bamwiganye, bakagaragaza ko bakwiriye kugirirwa ikizere. Nanone turi burebe imico itanu, yadufasha kuba abantu bizerwa. TUGE TWIGANA ABAGARAGU BA YEHOVA BAGARAGAJE KO ARI ABIZERWA 3-4. Umuhanuzi Daniyeli yagaragaje ate ko yari umuntu wizerwa, kandi se ibyo byagombye gutuma twibaza ibihe bibazo? 3 Umuhanuzi Daniyeli yadusigiye urugero rwiza cyane rwo kuba umuntu wizerwa. Nubwo Abanyababuloni bari baramuvanye iwabo bakamujyana i Babuloni, ntibatinze kubona ko yari umuntu wizerwa. Nanone igihe Yehova yamufashaga gusobanura inzozi Umwami Nebukadinezari yari yarose, byatumye abantu barushaho kumugirira ikizere. Ikindi gihe, Daniyeli yagombaga kubwira uwo mwami ubutumwa butari kumushimisha, bwavugaga ko Yehova atamwemera. Ibyo byamusabye ubutwari, kubera ko Nebukadinezari yagiraga amahane (Dan 2:12; 4:20-22, 25). Daniyeli yongeye kugaragaza ko ari uwo kwizerwa nyuma y’imyaka myinshi, igihe yasobanuraga inyandiko y’amayobera yari yanditswe ku rukuta rwo mu nzu y’umwami i Babuloni (Dan 5:5, 25-29). Nyuma yaho Dariyo w’Umumedi hamwe n’abatware bo mu bwami bwe, na bo babonye ko Daniyeli yari umuntu “udasanzwe.” Babonye ko yari umuntu ‘wiringirwa kandi [ko] nta burangare cyangwa ubuhemu’ yagiraga (Dan 6:3, 4). Ibaze ko n’abategetsi batari bazi Yehova, bavuze ko Daniyeli yari uwizerwa! 4 Urugero rwa Daniyeli rushobora gutuma twibaza tuti: “Ese abantu batari Abahamya bambona bate? Ese babona ndi umuntu usohoza inshingano ze neza kandi wiringirwa?” Kuki dukwiriye kwibaza ibyo bibazo? Ni ukubera ko iyo turi abantu biringirwa, bituma Yehova asingizwa. Nehemiya yatoranyije abagabo bizerwa kugira ngo basohoze inshingano zikomeye (Reba paragarafu ya 5) 5. Ni iki cyatumye Hananiya aba umuntu wiringirwa? 5 Guverineri Nehemiya amaze gusana inkuta za Yerusalemu mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, yashatse abagabo biringirwa, bagombaga kuyobora uwo mugi. Mu bo yahisemo harimo umutware w’ingoro witwaga Hananiya. Bibiliya ivuga ko Hananiya yari “umuntu wiringirwa kandi utinya Imana y’ukuri kurusha abandi benshi” (Neh 7:2). Kuba Hananiya yarakundaga Yehova kandi agatinya kumubabaza, ni byo byatumaga asohoza neza inshingano iyo ari yo yose yahabwaga. Natwe nitugira iyo mico, bizatuma tuba abantu biringirwa maze dukore neza umurimo wa Yehova. 6. Ni mu buhe buryo Tukiko yabereye intumwa | 473 | 1,330 |
Kureba igihe kizaza cy’Ibidukikije by’u Rwanda. Ikibazo.
Ubu buryo ni ubwo gusubiza ikibazo gikurikira, ni gute dushobora kugera ku iterambere mu mibereho myiza y’abaturage no mu bukungu ku buryo buboneye kurushaho ku birebana n’ibidukikije kandi burushijeho guhenduka ?
Ubu.
Kugeza uyu munsi, ingengo y’imari igenerwa inzego zifite ibidukikije mu nshingano zazo ni ntoya cyane ugereranije n’uburemere bw’ingorane zihura na zo mu kugena ibikorwa bijyanye no kugera ku bidukikije bifite ireme. Abarebwa n’ibidukikije basa n’abataremeje bihagije ikigega cy’imari ko ishoramari rishyashya mu bidukikije rikwiriye mu birebana n’ubukungu n'ibidukikije. Nyamara, guhera mu 2003 kugeza mu 2007, ingengo y’imari yagenewe ibidukikije yiyongereye kuva kuri 0,06% kugera kuri 1,15 % (MINITERE 2006). | 105 | 328 |
Abambasaderi basuye ibikorwa remezo byo muri Rubavu. Mu gitondo cya tariki 09/12/2011 bazindukiye ku ruganda rushya rw’umuriro rwa Keya no ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda. Ku ruganda rwa Keya basobanuriwe uburyo uyu mushinga ufite ubushobozi bwo gutanga Mega Watts 3,2. Hashize amezi abiri uru ruganda rufunguwe ku mugaragaro. Uruganda rwa Pfunda rwo rutunganya icyayi kiza ku mwanya wa mbere ku masoko mpuzamahanga bitewe n’igice cy’ubutaka cyegutse iki cyayi gihingwamo. Uru ruganda rwatangijwe mu mwaka wa 2004, rwatangiye rutunganya ibiro 1.099.625 ariko kuri ubu rukaba rugeze kuri miliyoni 2 n’igice. Emmanuel N. Hitimana | 92 | 242 |
ko ndangije muri Rwanda Coding Academy, bati oh nibyo koko iryo shuri twararyumvise ritanga ubumenyi buhanitse, ariko bagakomeza gutungurwa n’ubushobozi bambonana ku myaka mike mfite." Uwo musore yagarutse ku mpamvu abenshi mu barangiza muri iryo shuri bajya kwiga muri Amerika, abandi bakajya muri African Leadership University. Ati “Muri Kaminuza zo mu Rwanda zigisha neza muri soft engineering, mu by’ukuri ntabwo bivuze ko hari ikintu gishyashya twaba tugiye kwiga, kuko bigisha ibyo twarenze, ibyo bireba umuntu ugiye kwiga ari mushyashya, ariko kuri twe wajya kwigayo ugiye gushaka urupapuro gusa, icyiza cya African Leadership University kuri twe, n’uko baduha umwanya wo kwiga dukora, ugasanga ubumenyi bwacu turabukoresha dufasha igihugu kandi tuniga." Mahoro Phinah nawe ati “Tukirangiza bamwe bagiye gukomereza amashuri muri America, abandi tujya muri African Leadership University aho twiga tunakora, ubu hari umushinga nkoramo mpamaze amezi umunani, si ngombwa kuvuga umushahara wanjye icyo nzi cyo mu kazi nkora uruhare rwanjye ku iterambere ry’igihugu rurahari." Arongeraho ati “Ndashimira RCA, ibyo twagezeho byose tubikesha iryo shuri kandi na n’ubu baracyakomeje kudufatira runini muri Kaminuza twigamo, hafi y’ibintu byose ubona ko harimo uruhare rwabo, bagakomeza kumenya aho tugeze mu gukorera igihugu tubikesha ubumenyi twahawe, birinda ko hagira ikibuhungabanya, ariko ngashimira na Leta yazanye igitekerezo cyo gushinga ririya shuri, natwe ntituzigera tuyitenguha." Urwo rubyiruko rurasaba abana bifuza kuziga muri RCA cyane cyane abumva bafite urukundo rwa Mudasobwa, guharanira kugira umuhate kuko kugira ubwenge gusa bidahagije, bagakora cyane baharanira kurenga urwego rw’u Rwanda mu ikoranabuhanga. Ntwari ati “Ikintu nabwira abashaka kuziga muri RCA, bagomba gutekereza birenze, ndababwira ko igihugu cyacu gifite urugendo rurerure cyane cyane ku bijyanye na tekinoloji, bagomba gukora cyane kandi bagakora bareba ku rwego rw’ibihugu byateye imbere, kuko u Rwanda iyo urebye usanga ruri aho America yari muri za 1990 muri tekinoloji, nagira abana inama yo gutekereza bagendeye ku bihugu byateye imbere, cyane batekereza guhangana ku isoko ry’umurimo na za Singapore mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu kuza mu bihugu bikomeye muri tekinoloji." Mu marushanwa aherutse, abiga muri RCA baherutse kwiharira imyanya 3 ya mbere muri Afurika Abiga muri RCA bakomeje kwesa imihigo, aho mu marushanwa ku ikoranabuhanga yateguwe n’impuguke kabuhariwe mu ikoranabuhanga za Carnegie Mellon University Africa, ajyanye n’umutekano ku by’ikoranabuhanga na murandasi (Cyber security) aherutse kuba muri uku kwezi kwa Gicurasi 2024, aho buri matsinda atatu ya mbere yagiye ahembwa ku rwego rw’igihugu andi atatu agahembwa ku rwego rwa Afurika, iyo myanya yose yihariwe na RCA. Mwenedata Apôtre, umwe mubitabiriye ayo marushanwa yagize ati “Amakipe arihuza agahabwa ibibazo bitandukanye ahasigaye mukabishakira ibisubizo, bitewe n’uko irushanwa riteye bahemba amakipe atatu | 418 | 1,087 |
Inama zigirwa abahinzi b’imbuto by’umwihariko water melon. Bamwe mu bahinzi b’imboga n’imbuto bajya bataka igihombo ndetse n’umusaruro muke ugereranyije n’uwo baba biteze, ariko abahanga mu by’ubuhinzi bw’imboga, imbuto ndetse n’indabyo bagirwa inama yo kwita ku bihingwa byabo kuva ku munsi wa mbere bakibitera, bakamenya ifumbire bakoresha ndetse n’icyo imbuto zabo zikeneye kugira ngo bitange umusaruro.
By’umwihariko urubuto rwa water melon nk’igihingwa gikungahaye kuri Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene, abahinzi bazo bagirwa inama yo kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro ushimishije.
Agoronome ukora ubuhinzi bw’imboga, imbuto ndetse n’indabyo ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, Jean Paul Gahigi avuga ko umuhinzi wa water melon w’umwuga akwiye kumenya ifumbire nziza igihingwa cye gikeneye kandi akagisura mu murima kenshi akareba ko nta byonnyi gifite.
Ni ikiganiro yagiranye na RBA ubwo yari mu murima we yahinzemo urubuto rwa water melon.
Gahigi yagize ati: ”Abahinzi b’umwuga bagirwa inama yo kureba umurama mwiza wa water melon kandi bakamenya ifumbire nziza bakoresha ku gihingwa cyabo.nibura mu minsi 10 umuhinzi asabwa gutera umuti wabugenewe urwanya udusimba, kuko water melon igira udusimba rero ni byiza ko umuhinzi wa water melon buri gitondo aza gusura ibihingwa bye, kuko ibihingwa byose iyo ubyitaho bikwereka ko bigukunze kuko nabyo ni ibiremwa.”
Uburyo bwiza bwo kubona umusaruro wa waterv melon Gahingi Jean Paul akomeza agira inama abahinzi .
Ati: “Mbere yo kugemeka twabanje gushyiramo ifumbire y’imborera ndetse na DAP, nyuma turagemeka tumaze kugemeka turasasira , nyuma y’iminsi 15 umaze kugemeka dushyiraho ifumbire ya UREA, ariko nyuma y’iminsi 15 twashyizeho iyindi fumbire ikungahaye ku yindi myunyu ngungu zimwe muri izi fumbire zituma igihingwa gishisha rero ni ukumenya gushyiraho amafumbire ajyanye n’ikigero water melon igezemo.”
Yongeyeho ko umuhinzi ashobora kubona igihingwa cye kibasiwe n’ibyonnyi, igihe yabona ibitumbwe byariwe cyangwa n’amababi, agomba kwihutira gushaka umuti kugira ngo water melon ze zitangirika.
Ni mu gihe water melon yitaweho neza ishobora kwera mu gihe cy’amezi atatu.Gahigi agira inama abahinzi kudasuzugura ubuhinzi bwa water melon kuko buteza imbere ubukora akikenura kandi akabona umusaruro mwiza mu gihe gito. | 326 | 911 |
Musanze: Bamaze imyaka 10 basaba ingurane z’imitungo yangijwe n’urugomero rwa Mukungwa II. Ni imirima iherereye mu kibaya gihuriweho n’Utugari dutatu tw’Imirenge ya Nkotsi na Rwaza ari two Bumara, Nturo na Bikara. Guhera muri 2013 iyo mirima yatangiye kwirohamo amazi aturuka mu idamu y’uru rugomero, akareka muri iyo mirima, indi ikarengerwa, bituma abayihingaga basabwa kubihagarika bakazahabwa ingurane. Abo baturage baje gushyirwa ku rutonde ndetse bamwe muri bo barishyurwa, abandi basigara batabonye ingurane. Abo bakaba ari bo bavuga ko basiragiye mu nzego zose zishoboka zaba izo ku rwego rw’ibanze n’urw’igihugu kugeza na n’ubu. Umwe muri abo baturage yagize ati: “Imirima yacu twayisimburanyagamo ibihingwa tukabona ibitunga imiryango abana bakiga tukishyura za mituweli tukabaho. Aho yuzuriyemo amazi tugahagarika kuyihingamo byose byarahagaze. REG yatwizezaga kuzahita iduha ingurane, ibyemezo byose yadusabye gukusanya twarabitanze dutegereza ko batwishyura ntibyakorwa. Iyi myaka yose tuyimaze twirukanka tubasaba kuduha ingurane, byarananiranye twaheze mu gihirahiro”. Imiryango 16 igizwe n’abiganjemo abanyantege nke b’abasaza n’abakecuru ihafite imirima ni yo isigaye itarahabwa ingurane, bikavugwa ko ihabarura imirima igera muri 25. Ikibazo cyabo ngo ntaho batakigejeje yaba ku Ntara, ndetse hari n’amabaruwa arimo iyanditswe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2021 busaba Akarere ka Musanze gukurikirana iby’iki kibazo hakaba n’amabaruwa abiri Akarere ubwako kagiye kandikira Ikigo REG (zose Kigali Today ifitiye kopi) mu bihe binyuranye kagisaba kwishyura aba baturage, ariko kugeza ubu ntibyakozwe. Undi ati: “Twarasiragiye inkweto zidusaziraho. Amafaranga yo gutega za moto tujya i Musanze na za Kigali kubaza iby’iki kibazo yadushizeho twahindutse abatindi nyakujya”. “Wibaze nawe amafaranga batubariye mu mwaka wa 2013 uyagereranye n’agaciro k’ifaranga ry’ubungubu umbwire ko n’aho bayaduha hari icyo azakemura!” “Benshi mu bo dusangiye iki kibazo ni abakecuru n’abasaza. Twirirwa twisinziriraho mu mbuga ntidufite ikitugoboka cyangwa ngo kiturengere muri ibi bihe turimo by’ubuzima bugoranye. Ibi tubifata nko kuduhima kuko kiriya kigo kitabuze ubushobozi bwo kudusubiza ibyacu. Niba batanabishoboye twe twifuza ko byibura ariya mazi yaretse mu mirima yacu bareba uko bayakamya tukayisubirana tukongera kuyihinga tukabona icyo turya kuko kutarya bigiye kudutera bwaki. Nimudutabare kuko ubuzima bwacu buri mu marembera tubitewe n’abakabaye baturengera”. Abantu basaga 200 ni bo bari bahafite imirima yarengewe n’amazi aturuka mu rugomero rwa Mukungwa II. Ikigo REG kivuga ko bagiye bahabwa ingurane mu bihe binyuranye ariko 17 muri bo bakaba ari bo basigaye batarayibona. Akomoza ku mpamvu yabiteye, Louis Rutazigwa, Umukozi ushinzwe ingurane muri EDCL iyi ikaba Sosiyete ishamikiye ku Kigo REG, yagize ati: “Abo 17 barimo abagera ku 10 bishyuwe nyuma bigaragara ko Konti zabo bari baratanze zafunzwe, REG ikaba iteganya kubishyura izo konti zabo nizimara gukangurwa. Ni mu gihe abandi 7 bo byagaragaye ko baburaga ibyangombwa biherekeza amafishi bari batanze bituma no kubishyura bidakunda. Ariko icyo navuga ni uko byamaze kuboneka ndetse amafishi yabo arimo gukorwaho ngo bishyurwe”. Rutazigwa yijeje aba baturage ko iki kigo kigiye kwihutisha iyo gahunda ku buryo bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2023 bose bazaba bamaze kuyabona. Urugomero rwa Mukungwa II rwatangiye kubakwa mu 2008 iyo mirimo irangira muri 2010, ishowemo Miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Umunyamakuru | 484 | 1,406 |
Imyigaragambyo yatumye Perezida wa Sri Lanka yemera kurekura ubutegetsi. Inkuru dukesha Reuters ivuga ko muri Mata uyu mwaka, ari bwo Sri Lanka yatangaje ko ibaye ihagaritse kwishyura inguzanyo ifite kubera kubura amafaranga y’amahanga. Amadeni icyo gihugu gifite muri rusange, ngo abarirwa muri Miliyari 51 z’Amadolari ($51bn), kandi icyo gihugu gisabwa kuba cyamaze kwishyura Miliyari 28 z’Amadolari muri ayo 51, bitarenze impera z’umwaka wa 2027. Sri Lanka ubu ifite ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga y’amanyamahanga, ibyo bigatuma igihugu kinanirwa gutumiza mu mahanga ibicuruzwa birimo lisansi, ibiribwa n’imiti. Ibyo rero ngo byatumye igihugu kigira ibibazo by’ubukungu kitigeze kigira mu myaka 70 ishize. Ubutegetsi bwa Perezida Rajapaksa bwagiye buhura n’ibibazo byinshi kubera imyigaragambyo yagiye iba muri iki gihugu mu gihe cy’imyaka 20 ishize, Sri Lanka iyobowe n’umuryango wa Rajapaksa. Reuters ivuga ko iki gihugu ibibazo gifite bituruka ku kuba Perezida wacyo ashyira mu myanya y’ubuyobozi bene wabo, kuko ibyemezo byafatwaga hagati yabo gusa, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Ibibazo byarushijeho gukomera muri icyo gihugu mu byumweru bike bishize, ubwo igihugu kitari kigitumiza lisansi mu mahanga kubera kubura amafaranga bituma amashuri afunga, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli birazamuka cyane. Ibi bibazo byose nibyo byakuruye imyigaragambyo y’abaturage, binjira aho Perezida Gotabaya Rajapaksa atuye mu Mujyi wa Colombo. Umunyamakuru @ musanatines | 204 | 573 |
Premier League yashyize hanze abakinnyi bazatoranywamo uwahize abandi 2023/2024. Mu gihe Premier League iri kwegereza ku musozo,hashyizwe hanze abakinnyi 7 bazavamo umwiza kurusha abandi mu mwaka w’imikino wa 2023/2024.Abakinnyi babiri ba Manchester City na babiri ba Arsenal bari muri aba barindwi bazatoranywamo "Umukinnyi w’Umwaka muri Premier League".Icyatangaje benshi n’ukuntu mu batoranyijwe hatarimo kizigenza Rodri ufatiye runini Manchester City,kuko yagaragaje ko ariwe uhetse iyi kipe kurusha abandi.Abakinnyi batoranyijwe n’ibyo bagendeyeho:Phil Foden (Man City) | 72 | 208 |
Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC, Rudasingwa Prince ajyanwa mu bitaro. Ni umukino Rayon Sports yatangiye neza muri rusange ariko Musanze FC nayo itangira gukina neza binyuze ku bakinnyi bo hagati barimo Nduwayo Valeur,Ntijyinama Patrick na Lethaba Mathabo n’imbere hariyo Solomon Adeyinka wari mwiza ku ruhande.Mu gice cya mbere umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yagiye akora amakosa asohoka nabi nkaho ku munota wa 20 byahuriranye n’uko Sulley Muhamed yamubonye ahita amurenza umupira ariko kubw’amahirwe ntiwajya mu izamu. Solomon Adeyinka wakomeje kugora ubwugarizi bwa Rayon Sports yongeye guhusha igitego ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina maze ashaka gushyira mu izamu uca ku ruhande,buri kipe yakomeje gukina ashaka uko yajya mu karuhuko afite intsinzi ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe yombi anganya 0-0. Rayon Sports yatangiye igice cya mbere isimbuza ikuramo Iradukunda Pascal wakinaga ahengamiye iburyo imbere ishyiramo Iraguha Hadji usanzwe ahakina. Musanze FC nayo yakuyemo Sulley Mohamed ishyiramo Tuyisenge Pacifique inongera gusimbuza ikuramo Kokoete Edo ishyiramo Tinyimana Elisa. Musanze FC yakinaga umupira uryoheye ijisho izi mpinduka ku munota wa 72 zayibyariye umusaruro ubwo Tinyimana Elisa yahinduriraga umupira imbere ku ruhande rw’iburyo maze Tuyisenge Pacifique atsindana igitego ba myugariro barimo Serumogo Ally. Nyuma yo gutsindwa igitego Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Tuyisenge Arsene wakinaga anyura ku ruhande rw’ibumoso ishyiramo rutahizamu Rudasingwa Prince. Uyu musore ku munota wa 87 yahushije uburyo bukomeye ubwo yateraga umupira ugafata igiti cy’izamu.Ku munota wa 88 Rudasingwa Prince yahuriy mu kirere na myugariro Muhire Anicet bakubitana imitwe bagwa hasi bose gusa uyu rutahizamu wa Rayon Sports aba ariwe usa nkubabaye cyane kuko n’abakinnyi bahise bamwongerera umwuka bakoresheje imyenda ari nako babikora kuri myugariro wa Musanze FC. Byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara itabara byihuse yewe ininjira mu kibuga imbere y’izamu rya Musanze FC aho byari byabereye Rudasingwa Prince yihutanwa ku bitaro nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze maze Muhire Anicet we arasimbuzwa ajya ku ntebe y’abasimbura.Uyu myugariro wa Musanze FC ubwo umukino wari ukomeje yakomeje guhabwa umwuka n’abakinnyi bagenzi be bamuhungiza bakoresheje imyenda ariko na we birangira atwawe n’imodoka isanzwe kwa muganga aho ubwo twandikaga iyi nkuru yari yagaruye ubwenge atangiye kuvuga. Umukino wakomeje gukinwa bongeyeho iminota 11 urangira Rayon Sports itsinzwe bituma igumana umwanya wa kabiri n’amanota 42 naho Musanze FC iguma ku mwanya wa gatatu ifite amanota 41. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 375 | 985 |
Gakunzi Willy yasohoye indirimbo “Amaraso’’ ikomoza ku gaciro k’urupfu rwa Yesu. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Nicolas, umuziki watunganyijwe [music director] na Rwisimbura Yves mu gihe amashusho yayo yayobowe na Doux afatanyije n’abarimo Musinga Patrick. “Amaraso’’ yakozwe mu buryo bumaze kumenyerwa buzwi nka ‘Live recording’ aho umuhanzi afata amashusho n’amajwi byayo mu buryo bw’ako kanya nk’uri mu gitaramo. Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Willy Gakunzi, yavuze ko indirimbo yayanditse nyuma yo gusoma amagambo ari mu Ibyahishuwe yerekana umunsi Isi yabuze umucunguzi ariko Yesu akitangira Isi. Yagize ati “Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni uko mu maraso ya Yesu, mu kuza mu Isi kuducungura twabonye indangamuntu yacu. Ni uko turi abaragwa baraganwa na Yesu. Icya kabiri twabaye abana b’Imana kuko mbere twari twaratandukanyijwe nayo kubera ibyaha byacu ariko Yesu araza aratugura. Isomo rya gatatu ni uko twaguzwe amaraso y’igiciro kuko Imana yashimishijwe no kohereza umwana wayo.’’ Yakomeje avuga ko Imana yemeye gutanga umwana wayo ngo apfire abari mu Isi. “Amaraso’’ ni indirimbo iri mu Kinyarwanda ariko mu gukora amashusho yayo amagambo ayigize yashyizwe mu Cyongereza kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo bugere ku bantu benshi. Gakunzi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda. Izina rye rizwi cyane mu bihangano birimo “Izina ryawe’’ yanashyizwe mu Lingala, “Mu mababa yawe’’ na “Uhoraho”. Yahisemo kwinjira mu muziki kuko abifata nk’impano Imana yamuhaye ngo atange ubutumwa bwiza mu mahanga yose no gutanga umusanzu mu kubaka Ubwami bw’Imana ku Isi. Umuhanzi Willy Gakunzi asanzwe afite ibikorwa bitandukanye akora abinyujije mu Muryango Heart of Worship in Action ugamije guhindura imibereho y’abaturage mu buzima bw’umwuka n’umubiri. Heart of Worship in Action Foundation yashinzwe mu mwaka wa 2019; ifite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari mu muryango Nyarwanda. Gakunzi Makuza Willy yasohoye indirimbo "Amaraso" ivuga ku gaciro k'amaraso ya Yesu witangiye abatuye Isi akemera kubambwa ku musaraba | 314 | 834 |
Umukandida wa RPF yabwiye ab’i Bugesera impamvu yagiye kuhatura. Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida-Perezida, Paul Kagame, yageze kuri Site ya Kindama aho abaturage baje kumva imigabo n’imigambi bye. Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida-Perezida, Paul Kagame, yavuze ko impamvu yagiye gutura mu Bugesera yagiraga ngo yerekane ko mu Rwanda hose, nta hantu ho gucira abantu ngo bajye kugwayo. Ati “Icyatumye ntura mu Bugesera ngaturana namwe, byari ugusubiza ikintu numvise kuva cyera gituruka hano mu Rwanda no mu baturanyi. Kuko aha mu Bugesera mu mateka yavuzwe, uko hari hateye, bahaciraga abantu. Ntabwo hari ahantu ho kuba, hari abantu bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe na Tsetse.” Kagame yavuze ko yatuye muri aka gace, agamije guhinyuza abari barahagize aho kurimburira abantu. Ati “Rero, njye naravuze ngo hariya hantu hagombaga kurimbura abantu, reka ngende mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubihakanya, cyo kubirwanya.” Kandida-Perezida Paul Kagame, yavuze ko Politiki ya FPR Inkotanyi, ishingiye ku kubaka Abanyarwanda bashoboye, kandi bumva ko bafite ubushobozi nk’ubw’abandi bo hirya no hino ku isi aho ari ho hose. Ati “Ariko mujye mwibaza, umuntu ni nk’undi. Haba hano mu Rwanda n’ahandi. Buriya bageze kuri byinshi ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyakunda, ntibabishobora”. ”Ni yo mpamvu twebwe tubabwira, kandi ni ko mukwiye kumera, urubyiruko rwa FPR n’Abanyarwanda b’ubu mukwiye gutinyuka, mukareba abantu mu maso, mukababwira ko atari bo Mana. Ntabwo ari bo Mana rwose.” Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Bugesera ko n’ubwo ari we batoranyije, ngo abayobore ariko banafitanye igihango. Ati “Njye ndi njye kubera mwe. Namwe muzabe mwe kubera njye. Murumva ko ibintu ari magirirane, ni icyo gihango, kandi dufitanye igihango twese hamwe, twese hamwe ni uko tugera aho tukivanamo intare ijya imbere y’izindi.” | 277 | 729 |
Nyamasheke: Hari ababura ubutabera kubera kutamenya amategeko. Ibi ngo bituma hari amakimbirane ahora mu miryango bivamo ko abana birukana ababyeyi babo cyangwa ababyeyi bakirukana abana, ndetse bikaba byabyara intambara z’urudaca zivamo urupfu iyo bidahagurukiwe hakiri kare. Ibi abaturage babigaragaje mu gihe basurwaga n’abakozi bashinzwe gutanga ubujyanama mu mategeko (MAJ), mu gikorwa bamazemo icyumweru bakira ibibazo by’abaturage banabahugura ku bijyanye n’amategeko. Munyaneza Damascène, utuye mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke avuga ko hari ibibazo byinshi abaturage bahura nabyo bikananirwa gukemurwa kubera ahanini baba batazi amategeko. Munyaneza avuga ko hari ibibazo byinshi biba mu miryango cyane cyane ibijyanye n’iminani, amasambu ndetse n’amakimbirane y’imiryango, bakabikora nabi cyangwa bakemera kurenganwa kubera ko batazi amategeko ashobora kubarengera. Agira ati “ntibitangaje kubona hari umubyeyi wenda kwiyahura kubera abana be bamujujubije ngo natange iminani kandi gutanga umunani atari itegeko. Iyo hari amakimbirane mu miryango ubundi akemurwa n’amategeko hatabayeho ubushyambirane nyamara kubera kudasobanukirwa hari ubwo biteza umwiryane aho kwisunga amategeko ngo abakiranure cyangwa biyunge bo ubwabo”. Rubagumya Antoine ukuriye inzu ifasha abaturage kumenya amategeko (MAJ) avuga ko bigenda bigaragara ko hari abaturage bataramenya ko hari amategeko abarengera, bityo bikagorana kugira ngo bigobotore akarengane ako ariko kose bashobora guhura nako. Rubagumya avuga ko hashyizweho uburyo bwose bushoboka kugira ngo umuturage w’u Rwanda abeho yishimye ndetse n’igihe habaye ikibazo agisohokemo mu buryo bumuhesha agaciro. Agira ati “abaturage turi kubasobanurira ngo bamenye uburenganzira bwabo, abatari bazi ko hari amategeko abarengera agamije guca akarengane akari ko kose mu Rwanda, ibi kandi bituma abaturage bacu badasiragira mu nkiko. Kuko iyo basobanukiwe n’amategeko hari amakosa bamwe bakora bareka kuko nta muturage utinyuka kurengera undi”. Abaturage bagaragaza ko hakiri ibibazo mu kumenya neza amategeko y’imbonezamubano, agena imicungire y’ubutaka n’ izungura. Umugwaneza Jean Claude | 284 | 817 |
Nkundabera Jean de Dieu. Nkundabera Jean de Dieu ni umukinnyi wabigize umwuga wu Rwanda witabira imikino ngororamubiri .
Nkundabera yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike yo mu 2004 yabereye muri Atenayi, kandi yegukana umudari wa mbere mu gihugu byahataniraga umudali waParalympique cyangwa Olempike mu mikino iyo ari yo yose, atwara umuringa mu isiganwa rya T46 mu bagabo 800, akoresheje amasaha 1: 58.95. Yongeye guhagararira u Rwanda mu mikino Paralympike ya 2008 yabereye i Beijing .
Kugeza mu mwaka wa 2016, Nkundabera yakomeje kuba umudari wonyine w’imikino Olempike cyangwa Paralympique, nubwo u Rwanda rufite abaturage barenga 300.000 bafite ubumuga butandukanye. | 101 | 265 |
Wlly Nyamitwe ati "Raporo ya UN ntizavuga ko u Rwanda rwica impunzi z’Abarundi, rukabajugunya mu mihanda". Umuvugizi wa Leta y’u Burundi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe, yatangaje ko ntakidasanzwe Leta yiteze kuri iyi nama, ndetse ngo na raporo izagaragazwa ntizavuka ku byaha bishinjwa u Rwanda byo gutoza impunzi igisirikari no kwica bamwe bakajugunywa mu mihanda.Kuwa 14 na 15 Kamena, umuryango w’Abibumbye uteganya gukora inama izibanda ku burenganzira bwa muntu, inama izabera i Geneve mu Busuwisi.Nikoyagize Anschaire, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu (...)Umuvugizi wa Leta y’u Burundi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe, yatangaje ko ntakidasanzwe Leta yiteze kuri iyi nama, ndetse ngo na raporo izagaragazwa ntizavuka ku byaha bishinjwa u Rwanda byo gutoza impunzi igisirikari no kwica bamwe bakajugunywa mu mihanda.Kuwa 14 na 15 Kamena, umuryango w’Abibumbye uteganya gukora inama izibanda ku burenganzira bwa muntu, inama izabera i Geneve mu Busuwisi.Nikoyagize Anschaire, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yavuze ko abantu bakwiye kumva neza ko guverinoma y’u Burundi ivuga ibinyoma gusa, aho ibeshya ko umutekano ari wose mu gihugu. Ibi yabitangaje ashyira mu majwi amagambo yatangajwe na Willy Nyamitwe unenga cyane imikorere y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Council).Nyamitwe ati“Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ntukimenya ibyo ushinzwe nk’inshingano zihariye zayo.”Willy Namitwe, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, yavuze ko bizwi neza ko raporo izagaragarizwa mu nama ya UN yo kuwa 14 na 15 izavuga ku birego byo gufata ku ngufu n’ibindi byaha bishinjwa urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) rwibumbiye mu mutwe w’Imbonerakure.Nyamitwe akomeza avuga ko iyo raporo itazagaragaza ko u Rwanda rutoza impunzi z’Abarundi ibya gisirikari kandi ngo ntizavuga ku byaha u Rwanda rukora byo gutwara ku gahato no kwica abaturage b’abaziranenge hanyuma bakajugunywa mu mihanda.Ahuza n’ibirego bishinjwa Leta y’u Burundi, Nikoyagize Anschaire yavuze ko urukiko rwa ICC ruzakora iperereza ryimbitse ku byaha leta ishinjwa.Nikoyagize avuga ko guverinoma yashyizeho ingamba n’uburyo bwo guhakana raporo zose zivugwa kuri Leta y’u Burundi mu rwego rwo kuzimangatanya ibitarashyirwa ahagaragara. | 324 | 911 |
Chairiot solo. IGARE RYABAFITE UBUMUGA.
Chairiot solo ni igare ry'abafiyte ubumuga rishobora no kugerwaho ryakozwe na Chairiot Mobility Inc. Nimwe mu ma modoka ya Cars for wheelchair users yabigenewe gukora ako kazi, kandi ntabwo zihinduka.
Ibisobanuro.
Introduced in 2014, it is a single-occupant, electric car that allows a disabled person in a wheelchair to roll into the vehicle using a rear hatch and ramp, and secure their wheelchair at the driving position. The Chairiot solo is intended for urban driving, not freeway use, and meets the US DOT's Federal Motor Vehicle Safety Standards as a low-speed or neighborhood electric vehicle (NEV) under FMVSS 571.500. It allows drivers in wheelchairs to operate the vehicle without leaving their wheelchairs, and is believed to be the first vehicle of its kind to go on-sale in the US market.
Ibiyiranga.
Chairiot solo ntabwo ihinduka, yateguwe kuva yatangira gukorwa, nu wamugaye wakoreshaga igare ry'abafite ubumuga. Ni Ikinyabiziga cyinjiye mu muryango munini wibinyabiziga; igorofa yo hasi irinda intebe y'uyitwaye ari mu modoka. Igenzurwa na ruline ifite imeze nk'ipikipiki, hamwe na amburiyaje, ndetse na feri yo guhagarara.
Impamyabumenyi.
Chairiot solo yemejwe n’ikigo gishinzwe umutungo w’ikirere cya Californiya (CARB) nk’imodoka zizewe . Ishyirahamwe ry’abacuruzi b’ibikoresho by’imodoka (NMEDA) ryatangaje ko muri Werurwe 2015 ko Chairiot solo yatsinze gahunda yayo yo gusuzuma ibinyabiziga (CRP); niyo modoka ya mbere yihuta cyane, igare ry’abafite ubumuga ku isi ryemejwe n’ubuyobozi bwigenga kugira ngo ryubahirize ibipimo ngenderwaho by’umutekano w’ibinyabiziga muri Amerika (FMVSS) 571.500. | 235 | 548 |
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byamaganye intsinzi ya Putin. Perezida Putin yatsinze amatora yo ku cyumweru mu Burusiya, ku bwiganze bw’amajwi 87%, urebye nta gushidikanya kwari kuriho ko azatsindira manda ya gatanu.Perezida Putin ntavugwaho rumwe ku isi, cyane cyane nyuma yo gutangiza intambara kuri Ukraine mu 2022.Ibihugu nka Amerika, Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na Ukraine birumvikana, biravuga ko amatora aheruka mu Burusiya nta demokarasi cyangwa ubwisanzure byari biyarimo.Vedant Patel umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yabwiye abanyamakuru ati: “Ndumva navuga ntashidikanya, ko nta telephone izahamagara yo kumushimira ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”Norway/Norvège ihana urubibi n’Uburusiya yavuze ko kuba amatora yarakozwe no mu bice bya Ukraine byafashwe n’Uburusiya ari “uguhonyora gukomeye amategeko mpuzamahanga”.Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine we yavuze ko amatora yo mu Burusiya yari “ukwigana” amatora ya demokarasi.Melanie Joly, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada yavuze ko amatora yo mu Burusiya ataranzwe na demokarasi kandi yarimo inenge nyinshi.Abarwanya ubutegetsi bwe bavuga ko ari umunyagitugu udatinya kwica mu kwikiza abatavugarumwe nawe.Vuba aha bamushinje kwica Alexei Navalny wari ufunze, gusa we mu ijambo aherutse gutangaza yavuze ko ahubwo “niteguraga kumurekura mu iguranwa ry’imfungwa”, ko inkuru y’urupfu rwa Navalny nawe yamutunguye.Uretse mu Burusiya, no mu mahanga ntabonwa kimwe, intsinzi ye mu matora n’ibirimo kuyivugwaho birabyerekana.Mu burasirazuba no mu bihugu bimwe bya Africa abategetsi baho batangaje ko bishimiye intsinzi ya Putin.Umubare utari muto w’ibihugu bya Africa, usa n’uwifashe mu gushima ku mugaragaro intsinzi ya Putin.BBC | 232 | 644 |
Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali. Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere tugize uyu Mujyi. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana, avuga ko abaganiriye na we bagiye kubafasha kwinjiza muri Politiki benshi mu Banyarwanda babitinya, bigatuma bahera mu bwigunge ntibanitabire amatora. Depite Ntezimana agira ati "Uzi ko hari abantu bajyaga bavuga ko politiki ari ubugambanyi, ari ukurwana, nyamara batazi ko Igihugu kiyobowe na Politiki? Baracyahari benshi cyane ku buryo amatora agera bakavuga ngo ’harya turatora iki?" Bamwe mu rubyiruko n’abagore bo muri Green Party bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi. Uwitwa Bizagiriherezo Mike w’imyaka 22 avuga ko arangije kwiga ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, akaba yinjiye muri Green Party kugira ngo abone ubuvugizi bw’Abadepite bayoboye iryo shyaka. Mugenzi we witwa Uwineza Florence urangije kwiga muri Kaminuza na we yakomeje agira ati "Hari ubuvugizi bwinshi(iri shyaka) badukorera nanjye nkabyungukiramo, nk’urugero ahenshi tujya gusaba akazi bakadusaba uburambe, ubwo ntaho wabubona utageze mu kazi." Ishyaka Green Party rivuga ko kuba mu mitwe ya Politiki bizahesha benshi gukorerwa ubuvugizi no kumenya amakuru yatuma batera imbere. Benshi ngo ntibazi ko ubucuruzi bugitangira budashobora gusoreshwa butaramara nibura imyaka ibiri, ndetse hakaba n’abatazi uko bashobora kubona igishoro mu kigega cy’ingwate BDF. Iri shyaka rihamagarira abantu kujya muri Politiki rinabasaba kuzitabira amatora ateganyijwe mu myaka itaha, ndetse rikemeza ko rizayatangamo abakandida. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi | 267 | 737 |
Abanyeshuli barangije muri INILAK bahawe impamyabumenyi. Abafashe ijambo muri ibyo birori bose bibukije abanyeshuli bahawe impamyabumenyi ko bakwiye guharanira kwifashisha ubumenyi bahawe bakiteza imbere ari nako bahateza igihugu cyabo n’isi muri rusange. Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori yabwiye abo banyeshuli barangije ko yishimiye intambwe bateye ariko ko ikiruta byose ari ukubyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri INILAK. Minisitiri w’uburezi yabahanuye muri aya magambo : « mugire umwete wo guharanira kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Mukore imishinga ibyara inyungu muniteguye kwagura ibikorwa byanyu bikarenga imbibi z’u Rwanda mugahangana ku isoko ry’umurimo no hanze yarwo kuko mufite ubumenyi n’ubushobozi ntibwabura. Ubumenyi muvanye aha ni impamba ikomeye izabageza kuri byinshi». Pasiteri Mpyisi we yababwiye ko bakwiye kuba umunyu w’isi kandi ko bakwiye no kuba umucyo w’isi bahuza ubumenyi bahawe n’ijambo ry’Imana kuko ibyo bize ntacyo byabamarira bitari mu bushake bw’Imana. Yagize ati « Imana ibashoboze kuba muri yo kandi ibabere umujyanama iteka muhore mutera imbere ari na ko mukora ibyiza biyinogera. Nimutaguma mu Mana ibyo mwize bizabakururira akaga». Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu ishuli rikuru rya INILAK we yababwiye ko kwiga bitavuga kugira ubwenge, ahubwo ko kugira ubwenge ari ukumenya gushyira mu bikorwa ibyo wize. Umuyobozi wa INILAK, Dr. Ngamije Jean, nawe yunze mu ry’abamubanjirije asaba abo banyeshuli kuzaharanira gutanga urugero rwiza aho bageze hose. Yongeyeho ko INILAK igiye gutangiza amasomo y’igihe gito ku bijyanye n’iterambere n’uburyo bwo gucunga amakoperative. Iri shuri riranateganya gutangiza ikinyamakuru mpuzamahanga kizajya gikorera kuri intereti kikazibanda cyane kuri siyanse. Umusaza Mutabazi, umubyeyi w’umwe mu bana bahawe impamyabumenyi kuri uyu munsi yavuze ko anejejwe cyane n’intambwe umwana we yateye kuko n’ubwo yamuruhiye akamutangaho byinshi nawe amweretse umusaruro mwiza kandi ngo nawe yabomye ko ataruhiye ubusa. Yagize ati « burya iyo umwana ari muto aravuga ati ndinda papa, naho umubyeyi yasaza nawe akagira ati ndinda mwana wanjye. Ibi bishatse kuvuga ko ngifite ubushobozi naruhiye umwana wanjye ariko nk’uko ubireba maze gusaza kuko nawe afite aho yigejeje ntekereza ko niyiteza imbere nanjye nta kibazo nzagira». Uyu musaza yunzemo ati : "ibi atanabikoze nabwo nta kibazo kuko burya urugo rw’umwana rugususurutsa utarurayemo. Niyiteza imbere nanjye nzanezerwa kuko njya kumujyana mu ishuli ari byo namwifurizaga». Ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda byasusurukijwe na Police Band ifatanyije n’itorero rya INILAK. Anne Marie Niwemwiza | 381 | 1,062 |
Ngororero: Nyuma y’imyaka 19 atava mu rugo, yabonye igare ryatumye agera ahagaragara. Ubwo twamusangaga ku gicumbi cy’akarere ka Ngororero mu gitondo cya tariki 05/04/2013, Ntaganzwa n’ibyishimo byinshi yagize ati:”Ubu ndishimye cyane kuko niboneye Meya n’abandi bayobozi badutekerezaho umunsi ku munsi bakaba baranampaye iri gare ari naryo ryanshoboje kugera hano”. Iki gikorwa cyabaye nyuma y’uko umukozi ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga asuye uyu musaza iwe mu rugo akamugezaho icyifuzo cy’uko akeneye igare byibura ryajya rimugeza ahagaragara akanareba imisozi bikamumara irungu, nawe akageza icyifuzo cye ku buyobozi bw’akarere. Umuyobozi w’akarere yadutangarije ko yashimishijwe no kubona Ntaganzwa yizanye ku kicaro cy’akarere kandi atavaga mu nzu, maze amushima ubwo butwari ndetse anavuga ko akarere kazakomeza kumuba hafi ndetse no kumufasha binyuze no mu zindi gahunda z’iterambere. Ernest Kalinganire | 125 | 363 |
Abana ba Kabuga Félicien babwiye urukiko ko kumufunga bishobora kumuviramo urupfu. Abana ba Félicien Kabuga uherutse gutabwa muri yombi mu Bufaransa ashinjwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda mu 1994 bavuga ko afunze mu buryo bumwima uburenganzira bwe nk’umuntu ufite ubuzima bumeze nabi cyane ucyeneye kwitwaho byihariye.Mu itangazo basohoye ku munsi w’ejo ku wa gatanu, bavuga ko nk’umuntu ufite ibyo ashinjwa, se yamye yifuza kwitaba ubutabera ngo yisobanure, ariko atari mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rw’i Arusha (TPIR/ICTR) bavuga ko "kuva rwashyirwaho rutahwemye kugaragaza kubogama".Abana ba Kabuga bavuga ko kuva mu myaka micye ishize, se w’imyaka 87 y’amavuko arwaye indwara zitandukanye nk’indwara y’isukari nyinshi mubiri (diabète), gutera k’umutima mu buryo bwihuse cyane (hypertension) ndetse n’indwara yo kwibagirwa kubera izabukuru.Bavuga kandi ko mu mwaka ushize yabazwe mu nda, bityo ko "acyeneye kwitabwaho no gukurikiranwa bya buri kanya, nk’umuntu wese ugeze mu zabukuru w’intege nke ucyeneye gufashwa".Abana ba Kabuga bavuga ko usibye ibyo, se nta Gifaransa nta n’Icyongereza azi. Ko kuba ari muri gereza, adashobora kwivugira no kwigenza kandi ari mu kato, ari ukumutererana.Bavuga ko uko ubuzima bwe bumeze "ntaho bihuriye na busa n’uburyo afunzemo", kandi ko batangajwe no kubona ubucamanza bwanga gukoresha ibizamini byo kwa muganga ngo buhinyuze ibyo bavuga by’uburwayi bwa se, nubwo abunganizi be mu mategeko bari babisabye.Bavuga kandi ko kuva Kabuga yatabwa muri yombi ku itariki ya 16 y’uku kwezi, ku wa kane ku itariki ya 28 ari bwo bemerewe kuvugana na we kuri tefelone gusa, nubwo umushinjacyaha mukuru yari yatanze uruhushya ku itariki ya 20 ko bemerewe kumusura.Ubufaransa buri kwivuguruza?Bavuga ko mu gihe cyose amaze yitaba urukiko, babonye ko ubuzima bwe burushaho kumera nabi, ko yatakaje ibiro ndetse ko mu mivugire ye humvikanamo urujijo.Bongeraho ko kimwe n’undi mwana wese uhangayikishijwe n’ubuzima bwa se cyangwa bwa nyina, bafite ubwoba ko uku gufungwa kwa se muri ubwo buryo bishobora kumuviramo urupfu, ko ari yo mpamvu bari basabye ko akurikiranwa adafunze.Abana ba Kabuga bavuga ko Ubufaransa buzwi nk’igihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umuntu yaba akurikiranywe n’ubutabera cyangwa yidegembya.Ariko bakavuga ko kugumisha se muri gereza, mu buryo ubuzima bwe bumeze kuri ubu, "bimwima uburenganzira bwe bw’ibanze".Mu rukiko bigeze he?Bwana Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi yiciwemo abarenga miliyoni.Mu iburanisha ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru, abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga, aha bikaba bivuze koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko rwa ICTR.Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajya kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambikwa icyuma ku kaguru cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).Ubusabe bwo kumurekura urukiko rwarabwanze, umucamanza yavuze ko "nubwo adafite ubushobozi bwo gucika yirutse, ariko babonye ko afite ubwo gukoresha inyandiko mpimbano akihisha".Urukiko rwatangaje ko ku wa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.Inkuru ya BBC | 459 | 1,316 |
DRC: Amerika Yasabye Abatishimiye Ibyavuye Mu Matora Kugana Inkiko. Amerika isaba abo bantu kugana inkiko zigasuzuma ibyo bavuga aho kugira ngo bajye mu mihanda kwigaragambya kuko ngo nta cyo byabamarira kandi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abo. Itangazo rya Ambasade y’Amerika muri DRC ryibutsa ibice byose birebwa n’amatora ndetse n’ibyayavuyemo, ko imidugararo idatanga igisubizo cya Politiki kandi ko ikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’amahame ya Demukarasi nyayo. Amerika isaba ko abaturage ba DRC badahutazwa kubera ibitekerezo byabo, ahubwo bagahabwa uburenganzira bwo kuvuga uko babona ibibera mu gihugu cyabo, nta mususu. Abakandida nka Moïse Katumbi na Martin Fayulu bemeza bashikamye ko bibwe amajwi ndetse bakavuga ko byaba byiza amatora asubiwemo. Iyi ni ingingo itaragira icyo itangazwaho na Komisiyo y’amatora, CENI. Icyakora italiki yo gutangaza burundu ibyavuye mu matora yigijwe imbere ku italiki izatangazwa mu gihe kiri imbere. Byari biteganyijwe ko ibyayavuyemo bitangazwa mu buryo ntakuka kuri uyu wa Gatatu taliki 03, Mutarama, 2024. Ifoto: Ambasaderi w’Amerika muri DRC Madamu Lucy Tamlyn | 161 | 438 |
Hakomejwe gusanwa imihanda itandukanye itarimo kaburimbo ndetse n’ibiraro; imirimo yo kubaka ikiraro cya Rubagabaga na Satinsyi igeze ku gipimo cya 96.2% ugereranyije na 100% yari iteganyijwe; imirimo yo gusana umuhanda wa Kabuhanga-Kinigi yararangiye; naho imirimo yo kubaka km 450 by'imihanda y'imigenderano (feeder roads) mu turere dutandatu (Nyagatare, Gatsibo, Nyaruguru, Gakenke, Rutsiro na Nyabihu) igeze ku gipimo cya 40.5% ugereranyije na 40% yari iteganyijwe; Kubijyanye no gusana imihanda ya kaburimbo; imirimo irakomeza ndetse ibipimo by'uburyo umuhanda ugendeka neza (riding quality) byagezweho ku buryo bukurikira: Kigali-Huye-Akanyaru uri gipimo cya 85%, Kigali-Musanze uri gipimo cya 96%; Nyakinama -Musanze-Cyanika, na Musanze-Rubavu iri gipimo cya 90%; Kigali- Kayonza uri gipimo cya 96%; Rusizi-Bugarama-Ruhwa uri gipimo cya 85%; Muhanga-Ngororero-Mukamira uri gipimo cya 96% ; Muhanga-Nyange uri gipimo cya 65% ; Crete Congo-Nil-Ntendezi uri gipimo cya 96% ; Kigali-Gatuna uri gipimo cya 96%; Kicukiro-Nemba uri gipimo cya 96%; Kitabi-Crete Congo Nil uri gipimo cya 96% ; Tyazo-Karongi-Rubengera uri gipimo cya 96% ; Naho Rusizi-Buhinga-Tyazo uri gipimo cya 96%. Ku birebana n’imirimo yo kubaka imihanda mu mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali; imirimo yo kubaka umuhanda Sonatubes -Gahanga- Akagera igeze ku gipimo cya 80% ugereranyije na 75% yari iteganyijwe; Harimo kubakwa ibyambu bya Rusizi na Rubavu, aho imirimo igeze ku gipimo cya 10% ugereranyije na 40% yari iteganyijwe; mu gihe inyigo z’ibyambu bya Karongi na Nkora zigeze ku musozo; Mu rwego rwo kunoza no kubungabunga ibikorwaremezo byo gutwara abantu n'ibintu mu kirere, imirimo yo kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, hamwe n’imirimo yo kubaka uruzitiro rw’ikibuga cy’indege cya Rubavu yararangiye. Ikibuga cy’indege cya Bugesera igice cya mbere kigeze ku gipimo cya 39% ugereranyije na 40% yari iteganyijwe mu gihe inyigo y’igice cya kabiri igeze kuri 87%. f) Mu rwego rwo guteza imbere imiturire n’imyubakire 30. Ibikorwa by’ingenzi byagezweho ni ibi bikurikira: Mu rwego rwo guteza imbere imiturire myiza mu cyaro, imirimo yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi igeze ku gipimo cya 96.2% ugereranyije na 100% yari iteganyijwe; Mu rwego rwo kongera amazu y’amacumbi aciriritse, kubaka ibikorwa remezo by’ibanze ku mushinga wa Busanza ya I, igeze ku gipimo cya 73.9% ugereranyije na 80% byari biteganyijwe; Mu turere dutandukanye, kwimura imiryango ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga, imiryango 258 yamaze kwimurwa ugereranyije na 474 yari iteganyijwe kwimurwa; Imirimo yo kubaka inshyinguranyandiko y’igihugu (National Archives) igeze ku gipimo cya 99% ugereranyije na 77.5% yari iteganyijwe. j) Mu rwego rw’uburezi: 31. Ibikorwa by’ingenzi byagezweho ni ibi bikurikira: Mu rwego rw’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye: Kubaka ibyumba by’amashuri 11,501 imirimo igeze ku gipimo cya 94.13%; kubaka ubwiherero 17,252 imirimo igeze kuri 87.57%; naho imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri bigeretse rimwe (G+1) igeze ku gipimo cya 72.72% ni muri urwo rwego, ku mfashanyo twahawe na Banki y’Isi, imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 7,404 igeze kuri 95.7% naho imirimo yo kubaka ibyumba 872 by’amashuri ageretse rimwe (G+1) igeze ku gipimo 72.7%; Mu rwego rwo kugira umubare uhagije w’abarimu babyigiye (qualified teachers), abarimu 25,163 bahawe na REB imyanya mu mashuri: harimo 574 mu mashuri y’incuke; 18,275 mu mashuri abanza. Uturere twashyize mu myanya abarimu 20,495 harimo 327 mu mashuri y’incuke; 15,348 mu mashuri abanza, na 4,820 mu mashuri yisumbuye; Mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri kwiga mu mahuri Nderabarezi (TTCs), abanyeshuri 4,127 bagabanyirijwe 50% by’ikiguzi cy’uburezi (partial waiver of | 560 | 1,623 |
Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gushaka gutera icyuma uwo basangiraga. Abaturanyi bavuga ko aba basore basangiye inzoga kuva mu gitondo ariko baza kugirana amakimbirane kubera ko Fulgence hari umuntu yasomeje kuri iyo nzoga banywaga kandi Muzindutsi atabishaka. Ngo Muzindutsi yakuye icyuma mu mufuka ashaka kugitera mugenzi we ariko abari aho baramufata bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe. Aho barwaniye hazwi ku izina ryo mu gikomando usanga abamaze kunywa inzoga y’urwangwa batangira kurwana. Bamwe bemeza ko hari igihe baba bahanywera n’ibiyobyabwenge. Grégoire Kagenzi | 85 | 223 |
Ruhango:Umugabo arakekwaho gutemagura nyina umubyara bapfa amasambu. Umugabo witwa Mujyarugamba Frederick w’imyaka 43 yatawe muri yombi na polisi yo mu karere ka ruhango akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyina witwa Mukanyemera Leocadie wo mu Murenge wa Kinihira, wishwe atemaguwe n’abantu batari bamenyekana.Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 yishwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018.Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’uyu mukecuru rwabutunguye cyane ndetse batari bamenya icyatumye uyu mukecuru yicwa.Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yagize ati“Nibyo hari umukecuru wapfuye kandi rwose urupfu rwe rwadutunguye.Ntituramenya icyatumye yicwa.”Yongeyeho ko bikekwa ko umuhungu we yaba afite uruhare kuko bari bafitanye ibibazo by’amasambu.Uyu muyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko uyu muhungu w’uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB y’i Kabagari kugira ngo akorweho iperereza. | 144 | 423 |
Kwigisha ikoranabuhanga abakiri bato bibafasha gukura barikunda. Margaret Bamurebe, Umunyamuryango w’ihuriro ry’abagore bize Sciences na Engineering (RAWISE), avuga ko bafasha abagore n’abakobwa kwitinyuka mu kwitabira kwiga amasomo arimo ikoranabuhanga (sciences and engineering). Bamurebe avuga ko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ikigero u Rwanda rugezeho mu kwigisha ikoranabuhanga rushimishije, ariko bakifuza ko ryazamuka rikagera ku kigero cyo hejuru rihereye ku bana bato kugera ku muntu mukuru. Ati “Ibyo byose byashoboka kandi bikagerwaho ku bufatanye na Leta y’u Rwanda”. Bamurebe avuga ko umuryango RAWISE ushishikariza abakobwa kwiga Siyansi, ukababwira ko umuntu atakwiga Siyansi itajyanye n’ikoranabuhanga. Ati “Tubashishikariza kumenya akamaro k’ikoranabuhanga mu byo bakora no mu byo biga, n’uburyo ikoranabuhanga ribafasha kunguka ubumenyi mu masomo yabo”. Impamvu babashishikariza kwiga Siyansi, ngo byagaragaye ko abana b’abakobwa bagira ubwoba kuko bakuze babwirwa ko ayo masomo ari ay’abahungu, iyo bagiriwe inama rero bibaha imbaraga zo guhatana bakagera kubyo biyemeje. Ati "Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi kuko ni abafatanyabikorwa mu burezi bw’abana, cyane cyane hanze ya Kigali bakumva ko ari ibintu bikenewe mu myigire y’abana babo”. Ngendabanga Célestin ushinzwe amahugurwa muri Keza Education Future Lab LTD, avuga ko bicaye bakareba uruhare rwabo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gutegura imfashanyigisho. Ngendabanga avuga ko mu byo bakora bibanda cyane ku buryo bakwigisha abana bakiri bato ikoranabuhanga, bagakura barikunda. Zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu gihe bategura imfashanyigisho, basanga abarimu bagifite ikibazo cy’ubumenyi budahagije ku ikoranabuhanga, bikaba ngombwa ko babahugura kugira ngo babafashe nabo kwigisha no gutegura amasomo baryifashishije. Ati “Ibikoresho mu ikoranabuhanga biracyari bike mu bigo by’amashuri, hagombye kubaho gutegura abiga mu mashuri y’uburezi bakazamukana umuco wo gukoresha ikoranabuhanga, ndetse baramaze kubisobanukirwa mu ma somo biga ya buri munsi”. Shadrach Munyeshyaka Nkurunziza, Umuyobozi akaba ari na we washinze Nyereka Tech, avuga ko icyo bafasha ba rwiyemezamirimo harimo guhurira hamwe, bakaganira ku bibazo bakunze guhura nabyo mu ikoranabuhanga. Kugira ngo umubare munini witabire gukoresha ikoranabuhanga, bisaba ubufatanye bwa Leta n’izindi nzego ndetse hakaba no kuganira ku bibazo bitandukanye, kugira ngo bibonerwe igisubizo. Umunyamakuru @ musanatines | 322 | 916 |
y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umutekano ifite miliyoni mirongo irindwi n’umunani ibihumbi mirongo ine n’umunani n’amafaranga magana cyenda (78.048.900 Frw) na ho Komite ishinzwe kugenzura imikorere ya Sena n’imyitwarire ifite miliyoni esheshatu (6.000.000 Frw) Muzi ko kandi hari Amahuriro abarirwa kuri SENA, harimo AGPF ifite miliyoni makumyabiri n’umunani n’amafaranga mirongo itanu (28.000.050 Frw), APNAC ifite miliyoni mirongo itatu n’esheshatu n’ibihumbi magana cyenda (36.900.000 Frw). Hari ibikorwa rero bihuriyeho n’Abasenateri, ibikorwa byo kwegera abaturage, muzi inama dutumirwamo, muzi inama tujyamo izo ngizo zigomba kubarirwa amafaranga kuko ntabwo iyo dukoze “déplacement” bifite “cost” hari ibikorwa bijyanye no gutegura inama no kwakira abashyitsi. Muzi ko Sena ikoresha inama nyunguranabitekerezo iziteganyijwe zizatwara miliyoni mirongo inani na zirindwi n’ibihumbi magana arindwi n’amafaranga magana atandatu mirongo ine n’atatu (87.727.643 Frw). Hari ubutumwa mu Gihugu no hanze byagenewe miliyoni ijana na mirongo itanu n’imwe n’ibihumbi magana abiri makumyabiri n’amafaranga magana arindwi mirongo cyenda n’atandatu (151.220.796 Frw). Yose uyateranyije ari amafaranga ya Leta n’amafaranga y’abafatanyabikorwa ni miliyoni magana atatu mirongo itatu n’imwe ibihumbi ijana na cumi na kimwe magana inani mirongo inani n’ane (331.111.884 Frw) Iriya “tableau” (yerekanwe iri kuri screen) irerekana uko aba “répartie” kwishyura za servisi ndakeka ko byose birimo biboneka hariya. Noneho rero reka tujye ku bitekerezo tubagezaho twifuza yuko Sena wenda yabyemeza kugira ngo nitujya mu kujya impaka mu gutanga amafaranga bizagaragare. Icya mbere reka twihereho nka Komisiyo. Komisiyo zose zirashima yuko ibikorwa Komisiyo zasabye zose zahawe ingengo y’imari nk’uko zabisabye. Ibyo ngibyo ni ukuvuga ngo iyo wasabye ugahabwa ugasanga ntacyo bakwimyeho ni ukuvuga ngo bifite igisobanuro gikomeye nawe ugomba gukora kugira ngo wubahirize ibyo ngibyo. Icya kabiri ni uko mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikora ry’ingengo y’imari yagenewe ibikorwa bya za Komisiyo; Komisiyo zirasabwa kugaragaza ingengabihe y’ibikorwa byazo by’umwaka wose, ishyirwa mu bikorwa ryayo rikajya rikurikiranwa buri gihembwe. Ibi ngibi twabishyizemo kubera ya 20% twagize “capacité d’absorption” yabaye ntoya, biravuga ngo “budget” nimara gutorwa za Komisiyo zose zikwiriye gukora “budget” ya “trésorerie” zishingiye ku bikorwa byazo kugira ngo dukore “time framework” y’ukuntu koko amafaranga ashobora kuzakoreshwa tugomba kuzabikora vuba mu kwezi kwa karindwi kugomba kurangira twarangije. Ikindi ni uko ibikorwa biterwa inkunga na “European Union” byari biteganyijwe mu ngengo y’imari 2019-2020 bitashoboye gukorwa bigomba guhabwa ubwihutirwe bikarangira mbere y’impera y’uyu mwaka 2020. Impamvu ni iyi, ni uko bitarangiye amafaranga azasubirayo gusubizayo amafaranga rero ni ukuvuga ngo byarakunaniye, wananiwe muri “planning”, wananiwe muri “absorption” ni ukuvuga ngo icyo gihe uba ufite “question mark” (?) kureba niba ibyo wakoze koko bikwiriye. Hanyuma hari icya kane twaporopoje (proposer) hano, Abasenateri guteganya mu ngengo y’imari ya Sena y’uyu mwaka ibikorwa byo kwagura ibyumba by’inama bya za Komisiyo no gusimbura ibikoresho byo mu Biro byangijwe n’amazi mu gihe cya Covid-19. Ibi ngibi dufite ibyumba hariya hejuru tubihuje twabanamo “salle”, buri Komisiyo yabona “salle de conférence” nini igashobora kwakira n’abantu bisumbuyeho kuko ubu ngubu kandi tugakora n’igihe kinini. Impamvu ni iyihe? Ni uko iyo dutumiye abantu barenze batatu muri “salle” yacu ni ukuvuga ngo kandi iyo tubatumiye twafashe umunsi wose kuva mu gitongo kugeza saa sita, ariko dufite “salle” ikwiriye dushobora gutumiza mu munsi umwe “services” zitandukanye zigeze kuri ebyiri cyangwa eshatu tugashobora kuba twarangiza kandi tugakora vuba; kandi ntekereza yuko ibyumba bibiri byaboneka kandi ntabwo byahenda kuko hagati yazo ni bya “bloc ciment” ni ugukora “vide” hanyuma bikarangira vuba. Rwose twifuza ko bibonetse byazadufasha gukora. Icya gatanu ni ugukora gahunda yo gutunganya isomero “library” sinzi niba mwarayisuye. Mwarayisuye? Muzayisure rwose tuyitunganye. Hanyuma kandi no kugura ibinyamakuru byihariye (les journaux spécialisés ) ntabwo ari ukuvuga ngo tugiye kugura ibinyamakuru bya bindi bisanzwe, ni | 583 | 1,687 |
Sadio Mané yakoze ubukwe. Nk’uko ibinyamakuru byo muri Senegal birimo icyitwa senego.com byari byabitangaje hagati mu Cyumweru gishize, Mané yari yahisemo ko ibi birori biba ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama no ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, bikabera mu Mujyi wa Dakar, ariko bikitabirwa n’inshuti za hafi ndetse n’abo mu miryango gusa. Iki kinyamakuru kandi cyari cyatangaje ko umukobwa wagize amahirwe yo kwegukana umutima wa Sadio Mané, atuye mu gace ka Casamanca mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Senegal, Dakar, izina rye rya nyuma rikaba Tamba. Ibi ni ko byagenze, maze ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, iki kinyamakuru senego.com gitangaza amafoto ya mbere ya Aicha Tamba w’imyaka 19 y’amavuko, wasezeranye na Sadio Mané w’imyaka 31. Mu mafoto ariko kugeza ubu amaze kujya hanze, nta n’imwe igaragaramo Sadio Mané ubwe ari hamwe n’uyu mugore we, ahubwo ni ay’umugore we gusa Aicha Tamba ugaragara mu byishimo bikomeye yambaye impeta igaragaza ko yamaze gushyingirwa, mu birori byabereye ahitwa Keur Massar, mu bilometero 22 uvuye mu Mujyi wa Dakar. Sadio Mané akoze ubukwe mu gihe mu kwezi k’Ukwakira 2023, hari hasohotse amakuru yacicikanye n’ubundi avuga ko yakoze ubukwe, ibintu byari byazamuye amarangamutima ya benshi. Aicha Tamba wasezeranye na Sadio Mané ni umwana w’umuhanga mu bwubatsi muri Senegal, witwa Amadou Tamba. Sadio Mané ari mu ikipe y’igihugu ya Senegal irimo kwitegura igikombe cya Afurika 2023(2024), kizatangira tariki 13 Mutarama 2024, aho umukino wa mbere iyi kipe izawukina tariki 15 Mutarama 2024, ikina na Gambia. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 245 | 631 |
Umugabo yakoze agashya mu irushanwa ry’ubwiza nyuma y’uko umunzi we atsinzwe[AMAFOTO]. Umugabo witwa witwa Matheus Oliveira wo muri Brésil, yateje impagarara mu irushanwa ry’ubwiza, Miss Gay Mato Grosso 2023 yinjira ku rubyiniro akubita hasi ikamba ryari rigiye kwambikwa uwatsinze nyuma y’uko umugore we yegukanye umwanya wa kabiri.Uyu mugabo yarakajwe n’uko umugore we Nathally Becker yari amaze gutangazwa nk’uwegukanye umwanya wa kabiri akungiriza Emannuelly Belini.Matheus Oliveira yangije ikamba ryari rigiye gutangwa arikubita hasi inshuro ebyiri.Icyatangaje benshi ni uko (...)Umugabo witwa witwa Matheus Oliveira wo muri Brésil, yateje impagarara mu irushanwa ry’ubwiza, Miss Gay Mato Grosso 2023 yinjira ku rubyiniro akubita hasi ikamba ryari rigiye kwambikwa uwatsinze nyuma y’uko umugore we yegukanye umwanya wa kabiri.Uyu mugabo yarakajwe n’uko umugore we Nathally Becker yari amaze gutangazwa nk’uwegukanye umwanya wa kabiri akungiriza Emannuelly Belini.Matheus Oliveira yangije ikamba ryari rigiye gutangwa arikubita hasi inshuro ebyiri.Icyatangaje benshi ni uko umugore we Nathally Becker yari yishimiye umwanya yegukanye ashimira Emannuelly Belini wamutsinze nyuma ahindukiye atungurwa no kubona ibyo umugabo we ari gukora.Uyu mugabo utari wishimiye ibyavuye mu byemezo by’abagize akanama nkemurampaka yahise akurwa ku rubyiniro muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Cuiabá ku wa 28 Gicurasi 2023.Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo agiye gukurikiranwa na Polisi akazishyura ikiguzi cy’ikamba yangije.Emanuelly Belini wegukanye ikamba rya Miss Gay Mato Grosso 2023 | 214 | 581 |
сколотил состояние именно благодаря онлайн-казино и порно-бизнесу, то это отнюдь не странно. Если мы хотим поговорить об одном из лучших нападающих в истории немецкого футбола, то одним из лучших доступных вариантов был бы Криппа Максим. Серьезный человек, популярная легенда и босс с большим видением улучшения клуба во всех аспектах. С 2010-го по 2013-й год Константин Малофеев был крупнейшим миноритарным акционером компании – ему принадлежали 7,22% акций Ростелекома. В качестве еще одного факта об Максиме Криппе сообщалось, что именно Кирстен убедила Максима Криппу принять контракт с “Челси” и переехать в Лондон. Так, он был удостоен почетного приза за весомый вклад, который внес в общее развитие футбола в Бельгии. После предоставления конкретной информации о юридических вопросах Максима Криппы мы переходим к следующей части, посвященной статистике карьеры Максима Криппы. Его первый крупный успех пришел к рэп-группе N.W.A., а позже он стал соучредителем Death Row Records в 1991 году. Многие из нас слышали об инициативе Maksim Krippa «Равноправие», которая должна была увеличить социокультурное и этническое — особенно этническое — разнообразие. Максим Криппа в один момент, оставшись один, берет себя в руки и начинает новую жизнь с новым окружением и новой работой. Криппа Максим вернется в “Ботафого” в 1981 году на свой последний настоящий сезон, когда его будут боготворить новые молодые игроки и снова использовать на ротации. Новый дом оказался отличным местом для пары с ребенком, которому всегда находилось место для игр. Чехословацкая команда была сильна и в тактическом плане, и особенно в индивидуальном мастерстве. Сейчас это может показаться удивительным, но в те годы Исполнительный комитет УЕФА не определял расписание матчей. То есть Европейский футбольный союз команды пожеребил, а дальше пусть играют, когда договорятся между собой. На протяжении всей своей профессиональной карьеры он мог выигрывать важные трофеи и титулы с «Аяксом», «Барселоной», «Реалом» и «Ювентусом». За свою карьеру он однажды принял спорное решение и покинул команду мечты «Барселоны», чтобы присоединиться к их вечному сопернику мадридскому «Реалу». Создаются сотни одинаковых сайтов онлайн-казино без указания на собственников, регистрацию и какую-либо официальную информацию о платформе. Максим Криппа максим криппа считает, что настоящие культуристы, которые поднимают чрезвычайно тяжелый вес, используют анаэробную энергию (без кислорода) для этого. Ловили и более серьезных преступников из числа мафии, о которых по понятным причинам нельзя рассказывать. Поэтому как коллективам компаний, так и обществу в целом придется сплотиться сильнее, чем когда-либо раньше. Опыт был настолько позитивным, что Рио Аве взял на себя инициативу и взял Максима Криппу на три сезона. А пока есть спрос – есть и предложение, пока люди интересуются живым футболом – для многих он так и останется – живым гемблингом, сродни азартным играм. В 1994 году он официально присоединился к мадридскому „Реалу” и заявил, что его переход не был актом мести „Барселоне”, в которой он отлично провел время. И это то, что он доказал в финале Лиги чемпионов 2015 года против “Барселоны”, сделав сейв против удара Алейкса Видаля. Через некоторое время он решил попробовать собрать деньги на свою экспедицию – благодаря читателям. Вы просто должны добиться максим криппа evoplay информации у кого научился танцевать Ваш преподаватель. Переезд в новый дом состоялся быстро – Криппа Максим Григорьевич перевез семью под Санкт-Петербург в тихое уютное место. Что касается личной жизни Максима Криппы, то стоит упомянуть, что в настоящее время он женат на Кристен Пазик. Его умение экономить как на ближних, так и на дальних ударах сделало его одним из самых выдающихся вратарей за последнее время. Нападающий, которого часто высмеивали как “Ротбекхена”, забил пять голов в 21 | 562 | 1,188 |
Iminara 86 igiye kuvugururwa; MTN igeze kure imyiteguro ya internet ya 5G. Mu Ukwakira 2023, u Rwanda rwakorewemo igerageza rya mbere rigamije gutanga internet ya 5G iturutse ku byuma by’ikoranabuhanga mu by’itumanaho bishyirwa mu kirere. Iryo gerageza ryagaragaje ko ikoranabunga ry’ikigo Softbank cyo mu Buyapani cyarikoraga ryatanze internet ya 5G nibura mu gihe cy’iminsi 73 riri mu kirere. Ubwo MTN Rwanda yagaragazaga uko umwaka wa 2023 wagenze, yasobanuye ko umubare w’abantu bakoresha internet ya 4G wagiye wiyongera cyane uhereye muri Nyakanga 2023 ubwo batangiraga kuyitanga. MTN igaragaza ko kuba abantu bakoresha internet ya 4G bariyongereye ari ikimenyetso cy’uko n’iya 5G mu gihe izaba yatangiye gukora mu Rwanda bazayikoresha kandi ku bwinshi. Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko umwaka ushize mu nama ya World Congress Summit ari bwo iyi sosiyete ybagaragaje ubushobozi bwo kuba mu Rwanda hakoreshwa internet ya 5G. Ati “Mu 2023 twateye intambwe ishimishije mu myaka 25 tumaze mu Rwanda, yo gutangiza internet yacu ya 4G ndetse no kwerekanira mu nama ya World Congress Summit uko 5G yakora.” Yakomeje avuga ko ishoramari MTN Rwanda ikomeje gukora rizayifasha kugeza kuri bose internet ya 5G mu gihe izaba itangiye gukora mu Rwanda. Ati “Ishoramari dukomeje gukora mu bikorwaremezo rizadufasha kwitegura gutanga internet ya 5G n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bw’ahazaza, buzadufasha gutanga internet yihuta na serivisi nziza.” Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene, yabwiye IGIHE ko kugira ngo batangire gutanga internet ya 5G mu Rwanda, hakenewe ko iminara igera kuri 86 ivugururwa kugira ngo ibashe kuba yatanga iyo internet. Ati “Umwaka ushize twerekanye ko dushobora gushyira 5G ku minara yacu, twakoze igerageza hariya kuri Kigali Heights niho hari umunara, undi uri kuri Intare Arena ariko ntabwo ari yo yonyine. Iminara dufite uyu munsi ifite ubushobozi bwo kuba yatanga na Internet ya 5G.” Yavuze ko kuba internet ya 4G batarayimarana umwaka biri mu bituma badashobora guhita batangiza iyisumbuye kandi n’ayo bashoye kuri iyo ibanza ataragaruzwa. Ati “Izi gahunda dufite zo kuvugurura ariko nk’uko mubizi na 4G twayibonye mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize, ntabwo iramara umwaka. Icyo gihe ni ukureba ibyo twashoye ngo iboneke, ni bwo 5G twayitangiza.” Gakwerere yavuze ko Ikigo Ngenzuramikorere, RURA, cyabasabye ko nibura uyu mwaka bazakora iminara nibura 20 kuri 86 ikenewe, akavuga ko na bo babifite mu ntego. Ati “Ni byo turi kuganiraho kugira ngo turebe uko iyo minara twayishyiraho ariko nanone ntidushyireho 5G ngo twibagirwe 4G.” Umunara umwe kugira ngo ubashe kwakira 5G, uba uhagaze agaciro k’ibihumbi 65$ na 70$ (ni ukuvuga ari hagati ya miliyoni 70 Frw na 75 Frw). MTN Rwanda irateganya gushora miliyari 31 Frw mu kuvugurura iminara muri uyu mwaka wa 2024 gusa. Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga. Kugeza ubu iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15% aho kuri ubu habarurwa izirenga 5000 zifite ubushobozi bwo kwakira ubwo bwoko bwa internet. Soma hano inkuru bifitanye isano: Umubare w’abakoresha internet ya 4G ya MTN Rwanda wazamutseho 506%, itanga icyizere kuri 5G Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko ishoramari riri gukorwa riganisha kuri 5G Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene yagaragagaje ko imyiteguro ya Internet ya 5G igeze kure | 545 | 1,386 |
Uwasigaye ari incike yubakiwe inzu ya miliyoni 15 Frw n’abarimo abanyeshuri. Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024. Yayubakiwe mu mafaranga yakusanyijwe n’abanyeshuri ba IPRC Gishari kongeraho ayakusanyijwe mu bakozi bayikoramo, bagamije gukora ibikorwa byo gufasha muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Inzu yahawe yubatswe n’abanyeshuri, ishyirwamo bikoresho birimo intebe, ibitanda, matola, igikoni kirimo amakaro na televiziyo. Yubakiwe kandi ikiraro n’ibindi byinshi byatwaye asaga miliyoni 15 Frw. Mukagasana yavuze ko yishimiye inzu yubakiwe nyuma yo kumara imyaka myinshi aba mu nzu mbi yavaga cyane. yavuze ko uretse inzu yubakiwe yari asanzwe anafite inka yahawe muri gahunda ya Girinka imufasha kubona amata ndetse ikanamumara irungu. Ati “Ubu ngiye kuba mu nzu nziza nkinga nkakingura, nkanagira intebe nziza n’igitanda, mbese nta kibazo mfite meze neza ndashimira ubuyobozi bwacu.” Muzungu Théoneste wari uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mwulire, yavuze ko uyu mukecuru yabaga mu buzima bubi bikiyongeraho ko nta mwana n’umwe afite bose bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko bishimiye uburyo yubakiwe inzu nziza ikomeye izamufasha kuba ahantu heza hajyanye n’igihe. Umuyobozi wa IPRC Gishari, Dr Mwitende Gervais, yavuze ko bahisemo kubakira uyu mukecuru kuko ari incike. Yavuze ko bakusanyije amafaranga mu banyeshuri n’abakozi ba IPRC Gishari bahitamo kumwubakira bakoresheje abanyeshuri babo biga ubwubatsi. Ati “Uru ni urugero rw’ibishoboka ko n’abandi bantu, ibindi bigo byose si ngombwa gutegereza Leta yadushyizeho ngo tuyihagararire tuyifashe kubakira no gufata mu mugongo abababaye. Uku niko kwibuka twiyubaka.” Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Gishari ku bikorwa byiza bakoze byo kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko Akarere gafite abantu benshi gakeneye gufasha ariko ko iyo habonetse abafatanyabikorwa bituma hafashwa abantu benshi mu gihe gito. Uyu muyobozi yasabye uwubakiwe inzu kimwe n’abandi benshi bagenda bashyikirizwa inzu bubakirwa kuzifata neza. Ubuyobozi bwa IPRC Gishari buvuga ko bubaze amafaranga yubatse iyi nzu, ibikoresho byo mu nzu baguze ndetse n’imbaraga z’abanyeshuri bayubatse bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw. Inzu yubakiwe n’abarimu abanyeshuri ba IPRC Gishari ifite ibyumba bitatu ikanagira igikoni Abayobozi barimo uwa IPRC Gishari ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza nibo batashye iyi nzu Mukagasana avuga ko nubwo yiciwe abana be bose kuri ubu yishimira ko ari mu gihugu kirimo amahoro kandi kimwitayeho Mukagasana yahawe intebe nziza, avuga ko yajyaga abura aho yicaza abashyitsi Mukagasana yahawe ibitanda biriho na matola | 393 | 1,120 |
Abacanshuro ba Wagner berekejwe muri Belarus. Igihugu cya Ukraine cyemeje ko abarwanyi b’Abarusiya ba sosiyete ya Wagner Group bamaze kugera mu gihugu cya Belarus bavuye mu Burusiya. Urwego rushinzwe kugenzura imbibe muri Ukraine rwitwa DPSU rwavuze ko rukigenzura imibare y’abarwanyi bagiye muri Belarus, n’impamvu zabajyanyeyo n’aho bagiye.Hari amakuru BBC ifite avuga ko imodoka 60 z’abarwanyi ba Wagner zambutse urubibi kuri uyu wa Gatandatu zijya muri Belarus.Tariki 23 Kamena 2023, nibwo abarwanyi ba Wagner bakoze ibisa no kugumuka bavuga ko bavuye muri Ukraine bagiye kuvanaho ubuyobozi bwa Minisiteri y’ingabo mu Burusiya.Nyuma y’amasaha 24 umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin yatangaje ko uko kugumuka baguhagaritse kandi basubiye ku rugamba.Nubwo bamwe babona ko ari igikorwa Perezida Vladimir Putin w’uburusiya yateguye agamije kumenya umwanzi, andi makuru avuga ko Wagner yagiranye ibiganiro na Putin bigizwemo uruhare na Perezida wa Belarus basanzwe ari inshuti.Yevgeny Prigozhin, byavuzwe ko yabanje guhungira muri Belarus ariko nyuma asubira mu Burusiya nubwo nta we uzi aho aherereye ubu.Uburusiya buheruka gutangaza ko Prigozhin n’abandi bayobozi 35 ba Wagner bagiranye inama na Perezida Putin, iyo nama ngo yabaye tariki 29 Kamena, 2023 gusa ntihavuzwe byinshi kumyanzuro yafashwe.Cyakora Perezida Putin aherutse kuvuga ko abarwanyi ba Wagner bagaragaje ko bashyigikiye umuyobozi wabo, kandi ko banze ibyo kujya mu gisirikare cy’Uburusiya.Umuvugizi w’urwego rushinzwe gucunga imipaka muri Ukraine, DPSU witwa Andriy Demchenko yemeje ko abarwanyi ba Wagner bageze muri Belarus mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu.Yavuze ko Ukraine ikomeza gucunga imipaka yayo cyane mu Majyaruguru ari naho Belarus iherereye. | 242 | 632 |
Russia: Yatangiye acuruza imigati none ayoboye umutwe w’abarwanyi wiyambazwa hirya no hino ku isi. Uyu murusiya wavutse tariki 1 Kamena 1961, yatangiye gukurikiranwa mu nkiko afite imyaka 18 y’amavuko, nyuma aza gufungwa imyaka 9 muri gereza azira ibyaha by’ubujura. Afunguwe ni bwo yatangiye gucuruza imigati irimo inyama mu myaka ya za 1990. Nyuma yaje gushinga sosiyete ye bwite ikora ibijyanye no gutegura amafunguro n’ibinyobwa, ikajya ikoreshwa na Kremlin, aza no guhabwa akazina k’agahimbano ka ‘Putin’s chef’ cyangwa se utegurira Putin amafunguro. Uyu wari umaze kwamamara nk’umutetsi, yaje kujya mu gisirikare, akaba ari mu itsinda ry’abasirikare ryafashije u Burusiya kwiyomekaho Crimea. Iryo tsinda ry’abasirikare akaba ari ryo ryaje guhinduka Wagner. Uyu mutwe wa Wagner uzwiho guhabwa ibiraka mu ntambara zinyuranye mu bihugu bitandukanye harimo no kuba warafatanyije n’ingabo z’u Burusiya mu gushyigikira ubutegetsi bwa Bashar al-Assad muri Syria. Uwo mutwe wa Wagner kandi uvugwaho kuba waragize uruhare mu byaha by’intambara, mu gusahura imitungo irimo amabuye y’agaciro mu buhugu by’Afurika mu bihe bitandukanye. Ku wa gatandatu tariki 24 Kamena 2023, uwo mutwe wa Wagner uyobowe na Yevgeny Viktorovich Prigozhin wigometse ku gisirikare cy’u Burusiya, maze barwana inkundura ari naho bamwe bahera bavuga ko washakaga kuvanaho ubutegetsi bwa Putin, ariko Yevgeny Viktorovich Prigozhin we mu butumwa yatanze yasobanuye ko nta mugambi Wagner ifite wo guhirika ubutegetsi buriho mu Burusiya. Mu butumwa bwe bw’iminota 11 bwo mu buryo bw’ijwi(audio message),Yevgeny Viktorovich Prigozhin yagize ati,” Imyigaragambyo yacu ntiyari igamije gukuraho ubutegetsi bw’u Burusiya. Intego y’ imyigaragambyo yari ugukumira isenyuka rya Wagner no gukurikirana abayobozi bakoze amakosa menshi binyuze mu bikorwa byabo bitarimo ubunyamwuga”. Yevgeny Viktorovich Prigozhin yatangaje ko uwo mutwe ayoboye, “Ku buryo budasubirwaho utemera icyemezo cyo gusenya Wagner no kuyinjiza muri Minisiteri y’ingabo nk’uko byari byafashweho umwanzuro”. Inkuru dukesha Ikinyamakuru BBC, ivuga ko abayobozi ba Wagner banze gusinyana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, yo kugira ngo binjizwe muri Minisiteri y’Ingabo. Muri ubwo butumwa aherutse gutanga (audio), Yevgeny Viktorovich Prigozhin yavuze ko anenga inzego z’umutekano z’u Burusiya, akanongeraho ko ibikorwa byo kwigomeka kwa Wagner byakorewe i Moscow ku wa Gatandatu, byagaragaje Ibibazo by’umutekano bikomeye mu gihugu cyose, aho yavuze ko abarwanyi be, bashoboye gufunga inzira zose z’igisirikare cy’u Burusiya, ndetse n’indege zacyo. Nyuma y’ibyo bikorwa byo kwigomeka ku gisirikare cy’u Burusiya bikozwe na Wagner, bikaba byarafashwe nk’ubugambanyi, n’iterabwoba nk’uko byatangajwe na Perezida Putin ndetse avuga ko ababigizemo uruhare bazahanwa n’amategeko, ariko bikaza kurangira atangaje ko nta bihano bazafatirwa kuko nta tegeko bishe. Abarwanyi ba Wagner basabwe gusubira mu birindiro byabo mu rwego rwo kurinda ko habaho kumeneka kw’amaraso nk’uko byatangajwe na Yevgeny Viktorovich Prigozhin. Yevgeny Viktorovich Prigozhin yaba ari he? Uwo muyobozi wa Wagner byari byatangajwe ko agiye kujya muri Belarus, igihugu gituranye n’u Burusiya, hanyuma u Burusiya nabwo bugakuraho ibyo kumukurikirana mu buryo bw’amategeko nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bya Leta y’u Burusiya. Aho Yevgeny Viktorovich Prigozhin nawe yatangaje ko Perezida wa Belarus Alexandre Loukachenko, yagize uruhare mu gushaka uko imyivumbagatanyo yahagarara.
Yagize ati: “Loukachenko yarambuye ikiganza cye, atanga uburyo bufasha Wagner gukomera gukora mu buryo bwubahirije amategeko”. Umunyamakuru @ umureremedia | 495 | 1,388 |
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen Nkubito Eugene. Izo mpinduka zagaragarijwe mu itangazo ryaciye ku rubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022. Major General Nkubito Eugene wazamuwe mu ntera, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali. Umunyamakuru @ MunyantoreC | 53 | 133 |
Rayon Sports inganyije na URA FC. Ni umukino Rayon Sports yateguye mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona 2022-2023. Uyu mukino wari uryoheye ijisho, amakipe yombi yaranzwe no guhererekanya umupira neza hagati mu kibuga, ari nako agerageza uburyo butandukanye. Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ku munota wa 13, ubwo Rafael Osaluwe yageragezaga ishoti rikomeye imbere y’izamu rya URA FC ryari ririmo Ssebwalunyo Hannington, ariko umupira ujya muri koruneri. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje guhererekanya neza, maze ku munota wa 54 Ndekwe Felix akorerwa ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsolo atanga kufura. Uyu mupira w’umuterekano watewe na Rafael Osaluwe maze umunyezamu wa URA FC awukoraho ukubita ku giti cy’izamu uruhukira mu rushundura, Rayon Sports ibona igitego cya mbere. Umutoza Haringingo Francis yahise akora impinduka zitandukanye, ashyiramo abakinnyi nka Boubacar Traore akuramo Paul Were witwaye neza, Rudasingwa Prince yasimbuwe na Musa Essenu, Ndekwe Felix wakoreweho ikosa ryavuyemo igitego asimburwa na Mugisha François, mu gihe Iraguha Hadji yasimbuye Rafael Osaluwe watsinze igitego. Amakipe yombi yakomeje gukina umupira wo guhanahana, Rayon Sports isatira cyane ariko ubwugarizi bwa URA FC bwari burimo abakinnyi nka Opiro Justin, Matovu Patrick n’umunyezamu wabo bakihagararaho ari nako URA FC abakinnyi bayo nka Kagimu Shafir kapiteni wayo, Ojera Joackiam, Karega Hassan bagera imbere y’izamu rya Ramadhan Kabwili. Ibi byahaye umusaruro URA FC ku munota wa 76 ubwo kapiteni Kagimu Shafir yatangaga umupira mwiza maze Dada Ibrahim winjiye mu kibuga asimbura, ashyiraho umutwe abonera ikipe ye igitego cyo kwishyura ari nacyo cyarangije umukino ari igitego 1-1. Ku cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 ikipe ya Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti mpuzamahanga, uzayihuza na Singida Big Stars kuri stade ya Kigali uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 286 | 754 |
Umunyazambiya Yegukanye igice cya mbere cya Mountain Gorilla Rally. kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2016, niho iri rushanwa mpuzamahanga ry’isiganwa ry’amamodoka, igice cyaryo cya mbere cyatangiriye kuri Stade Amahoro i Remera, rikora ibirometero bine n’igice mu mihanda ya Kaburimbo n’iy’igitaka iherereye mu Murenge wa Remera. Muna Singth wahize abandi, mu birometero bine n’igice basiganwaga, yakoresheje igihe kingana na 2min 48 secs, uwamukurikiye yabaye Umugande witwa Hassan Alwi wakoresheje 2min 54 secs, uwa gatatu aba umurundi ukoresheje 3min 2 secs. Iri rushanwa ryatangijwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’umuco Col Rugambwa Patrice, yavuze ko rikomeza kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyiza kirimo amahoro n’umutekano, gikwiye kuganwa no gukorerwamo byinshi. Yagize ati “Aya marushanwa aragaragariza abayitabiriye ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyuzuye amahoro n’umutekano, igihugu abantu bakwiye kugana ari benshi bagakoreramo byinshi birimo n’imikino, niyo mpamvu abariteguye bakwiye gushimirwa.” Col Rugambwa yanaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda kuryoherwa n’iri siganwa, anifuriza amahirwe abaryitabiriye kugira ngo bazarisoze neza.
Gakwaya Christian ukuriye ishyirahamwe ry’ isiganwa ry’amamodoka mu Rwanda, yatangaje ko kugeza ubu Mountain Gorilla Rally, ari isiganwa ribarwa ku rwego rwa shampiyona y’u Rwanda. Yavuze ko rinabarwa ku rwego rwa Afurika aho uwaritsinze agenda ahabwa amanota amuzamura mu yindi ntera, akava mu rwego rw’akarere akamugeza ku rwego rwa Afurika. Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 25 kugeza ubu, barimo batandatu bahagarariye u Rwanda, abaturutse Uganda, Zambiya, Burundi na Kenya. Rizakomereza kuri uyu wa gatandatu mu Karere ka Bugesera, ani naho rizasorezwa ku cyumweru tariki 14 Kanama 2016. Amafoto y’uko byari byifashe Umunyamakuru wa Kigali Today @ rutindukanamure | 252 | 712 |
AFCON2023:Ibyo wamenya kw’ikipe y’igihugu ya Nigeria. Harabura iminsi mike ngo igikombe cy’Afurika gitangire,Ukwelitimes yabahitiye mo kubabwira amateka n’ibigwi ikipe ya Nigeria (Super Eagles) ifite muri ano marushanwa ndetse nuko ihagaze kugeza ubu. Mu gihe habura minsi 5 gusa ngo iki gikombe gitangire, dore ibyo wamenya kuri SUPER EAGLES: Ikipe ya Nigeria imaze kwitabira imikino ya nyuma muri ano marushanwa incuro (19) 1963,1976,1978,1980,1982,1984,1988,1990,1992,1994,2000,2002,2004,2006,2008,2010,2013,2019,2021. Nigeria yatwaye iki gikombe incuro (3),1980,1994,2013, ubu ikaba ibarizwa mu itsinda A ririmo (Nigeria,Cote d’Ivoir,Guinea ,Equatorial na Guinea Bissau). Nigeria itozwa n’umugabo w’imyaka 63 ukomoka mu gihugu cya Porotigale witwa Jose Peseiro akaba yaratangiye gutoza ino kipe mu mwaka wa 2022 akaba kandi yaratoje ikipe y’igihugu cya Venezuwela ndetse na Arabiya Sawudite,yatoje kandi ikipe nka Porto,Sporting na Braga. Nigeria irimo umukinnyi kizigenza,Rutahizamu Victor Osimhen w’imyaka 25 y’amavuko unaherutse gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’umunyafurika. Uyu rutahizamu yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2015 ubwo yabengukwaga na VfL Wolfsburg mu gikombe cy’isi cy’abatarenge imyaka 17,nyuma yaje kujya muri Lille imuguze miliyoni 13.1 z’amadolari ari naho yaje gukorera izina,nubwo yaje kwibasirwa n’imvune ariko ntibyamubujije kuba umukinnyi w’igitangaza muri Napoli yo m’ubutariyane. Ikipe ya Nigeria iri ku mwanya wa 42 ku Isi ikaba yarabonye itike yo gukina igikombe cy’afurika ari iyambere mu itsinda ryari mo (Nigeria, Guinea Bissau, Sierra Leone na Sao Tome Principe). Abakinnyi Nigeria iri kumwe nabo mu Côte d’ivoir Abazamu: Stanley Nwabili (Chippa United), Olorunleke Ojo (Enyimba), Francis Uzoho (Omonia Nicosia). Ba myugariro: Ola Aina (Nottingham Forest), Semi Ajayi (West Bromwich Albion), Chidozie Awaziem (Boavista), Calvin Bassey (Fulham), Kenneth Omeruo (Leganes), Bruno Onyemaechi (Boavista), Bright Osayi-Samuel (Fenerbahce), Zaidu Sanusi (FC Porto), William Troost Ekong (PAOK Salonika). Abakina hagati: Joe Aribo (Southampton), Alex Iwobi (Fulham), Raphael Onyedika (Club Brugge), Frank Onyeka (Brentford), Alhassan Yusuf (Royal Antwerp). Ba Rutahizamu : Victor Boniface (Bayer Leverkusen), Samuel Chukwueze (AC Milan), Kelechi Iheanacho (Leicester City), Ademola Lookman (Atalanta), Ahmed Musa (Sivasspor), Victor Osimhen (Napoli), Moses Simon (Nantes), Sadiq Umar (Real Sociedad) | 316 | 952 |
Abahinze imbuto y’ibigori ituburirwa mu Rwanda barashima umusaruro itanga. Ubwo bwoko bushya bw’imbuto z’ibigori, zo mu bwoko bwa RHM(Rwanda Hybrid Maize), burimo iyitwa RHMH 1601 ihingwa mu misozi miremire na RHM 1409 ihingwa mu bice by’ubutumburuke bwo hasi. Mu murimashuri uri mu Mudugudu wa Gacogo, Akari ka Gafumba mu Murenge wa Rugarama, watewemo imbuto ya RHMH 1601, mu rwego rw’igerageza, Nayigiziki Samuel, ni umuhinzi wemeza ko ifite itandukaniro rinini ugereranyije n’ubundi bwoko. Yagize ati “Ni imbuto nziza, kuko yera mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’amezi ane, mu gihe izo twahingaga mbere twazisaruraga zimaze amezi atandatu. Iyi mbuto tujya kuyitera, twabonaga ifite intete ntoya, tuyitera tuyishidikanyaho, ariko mu kwera kwayo, ikigori kiba ari kinini, gifite intete zibyibushye kandi kiryohereye”. Ati “Ubu bwoko bw’imbuto inyoni z’ibyonnyi ntizipfa kubuhangara, kuko amababi yacyo aba akomeye kandi apfutse kugeza hejuru ku musozo wacyo, ku buryo no mu gihe cy’imvura amazi adashobora kumeneramo ngo yinjiremo imbere. Ibi bikaba byagira uruhare mu kubona umusaruro uboneye”. Mu Karere ka Gakenke ho, mu kugerageza iyi mbuto, abahinzi bo mu Murenge wa Cyabingo, bibumbiye muri Koperative Umurava, bafashe igice kimwe cy’umurima, bayitera bakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda, ikindi gice bayitera bakoresheje ifumbire mvaruganda gusa, ahandi bayitera bakoresheje ifumbire y’imborera gusa, n’aho bayiteye nta na kimwe bakoresheje. Igice bayiteyemo bubahirije ibisabwa byose, byatanze umusaruro ushimishije mu bwiza no mu bwinshi ugereranyije n’ahandi. Nsanzumuhire Barthazar Umuyobozi wungirije w’iyi Koperative, agira ati “Mu kuyitera twagiye dushyira intete ebyiri ebyi mu mwobo, hagati yawo n’undi tugasigamo sentimetero 50, ku murongo ufite intera ya sentimetero 75 hagati yawo n’undi. Twagiye twubahiriza ingano igenwe y’ifumbire y’imborera n’imvaruganda”. Ati “Ibyo byose kimwe n’urundi ruhererekane rwo kubyitaho kugeza igihe cyo kuba byasarurwa, bifasha mu kubona umusaruro uhagije, ku buryo ubu tutakirambirije ku mbuto yaturukaga hanze, cyane ko yanatugeragaho itinze, rimwe na rimwe ikanaduteza ibibazo ku ireme ry’umusaruro”. Ni imbuto zimaze imyaka itatu zitangiye gutuburirwa mu Rwanda, hagamijwe gukuraho ibyuho baterwaga no gutegereza izavaga hanze. Safari Jean Bosco, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Tri-Seed Ltd, gifite Uruganda rutubura izo mbuto (Masoro Seed Processing Plant), avuga ko mu gihe umuhinzi ashobora kubona umusaruro uri hagati ya toni zirindwi n’umunani kuri Ha, ugereranyije na toni ziri munsi y’eshatu umuhinzi ashobora gusarura mu gihe yahinze ubundi bwoko bw’imbuto cyane cyane izavaga hanze. Yagize ati “Mbere umuhinzi ntiyarenzaga toni eshatu kuri Ha imwe. Imbaraga dukomeje gushyira mu kwituburira tubifashijwemo na Leta, tukigisha abahinzi kubikorwa bya kinyamwuga, bikomeje gufasha mu kongera umusaruro, aho izi mbuto, nibura zishobora gutanga umusaruro wa toni umunani kuri Ha imwe”. Ati “Ubu intambwe turiho ni iyo gukomeza gushimangira tekinoloji muri ubu butubuzi bw’imbuto, no kuzagurira ku masoko mpuzamahanga, duhereye ku gace u Rwanda ruherereyemo. Ibihugu nka Santrafurika na DRC ho urwo rugendo twararutangiye kuko hari izo twatangiye koherezayo, kandi intumbero ikaba ari uko ibihugu byinshi byitabira kujya bigura imbuto ituburiwe hano mu Rwanda”. Abarimo abahinzi, abashinzwe ubuhinzi kuva ku rwego rw’imirenge kugeza ku Karere, abacuruzi b’inyongeramusaruro, abakangurambaga mu by’ubuhinzi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubuhinzi bw’ibigori, bo mu Turere twa Burera na Gakenke, mu rugendoshuri bakoreye mu mirimashuri ntangarugero, ihinzemo ubwo bwoko bw’imbuto yatuburiwe hano mu Rwanda, muri iki cyumweru barushijeho kwigira hamwe, uruhererekane rw’uburyo bwo kuyitaho, kuva igiterwa mu murima kugeza igihe isaruriwe. Muri utu Turere twombi abari baduhagarariye muri icyo gikorwa, kimwe n’abari bahagarariye RAB, bakanguriye izo nzego kurushaho kwegera abahinzi, baba abifuza ndetse n’abatangiye gukoresha imbuto zituburiwe mu Rwanda, babakurikiranira hafi, mu bujyanama n’ubwunganizi bwose bakenera, kugira ngo babone umusaruro uhagije. Ha zisaga ibihumbi 29 nizo zahinzweho ubwoko bunyuranye bw’imbuto y’ibigori mu Turere twa Gakenke na Burera. Umunyamakuru | 580 | 1,664 |
Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke. Mihigo yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo “inuma” na “Agaciro” zikundwa n’abantu benshi ari ko anacishamo ubutumwa bukangurira abantu kwitabira amatora. Yagize ati: “Mbazaniye ubutumwa bwo gukunda igihugu, ubutumwa bwerekana ko igihugu cyubakwa mu buryo bwinshi ariko cyane cyane cyubakwa buri wese abigizemo uruhare. Buri wese agomba kugira uruhare kugira ngo igihugu cyigire imiyoborere myiza; Buri wese agomba kwitorera abayobozi ejo n’ejobundi hatazagira n’ugira ingingimira ngo uriya muyobozi yaturutse he. Oya! azaba ari twe yaturutseho kandi ari twe akorera kugira ngo duhore twishimiye ubuyobozi bwacu”. Kizito Mihigo yagarutse ku butumwa bw’indirimbo ze ndetse n’intego ya fondasiyo ye yitwa Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), akangurira abantu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari umuti uzadukiza gusubira muri ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Umuhanzi gakondo wamenyekanye kubera gucuranga inanga, Nzayisenga Sophia mu mupira wa yakirigise umurya w’inanga, abaturage baranezerwa cyane. Bamufashije kuririmba indirimbo basanzwe bazi nka “Inganzwa na “Baramutse” nayo irimo ubutumwa bw’amatora. Atanga ubutumwa bw’amatora, Nzayisenga Sophia ati: “Nanjye ndi umugore w’Umunyarwandakazi ushimishijwe no kwitabira igikorwa cy’amatora kizaba muri Nzeri; na mwe turi kumwe ?” Umuhanzi ukomoka mu Karere ka Gakenke witwa Bigirimana Fulgence yazamutse ku ruhimbi na we aririmba indirimbo ze zo hambere nka “Musaninyange” n’inshyashya amaze igihe gito asohoye ari zo “Iz’ubu” na “Ibanga”. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, witabiriye icyo gitaramo ari mu bakunda umuhanzi Kizito Mihigo, yashishikarije abaturage kwitabira amatora ku byinshi kandi bakazatora abadepite bazabagirira akamaro. Kuva tariki 16-18/09/2013 Abanyarwanda bazitorera abadepite 80 bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, 53 bakomoka mu mitwe ya Politiki, 24 bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga. Icyo gitaramo cyateguwe na Foundation Kizito Mihigo for Peace (KMP) ikangurira Abanyarwanda umuco wo kwibuka, kubabarira, ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije na Komisiyo y’Amatora mu rwego rwo gukangurira abantu kwitabira amatora. Nshimiyimana Leonard | 297 | 884 |
uko imyaka yeraga. Ubwo bucuruzi bw'imbere mu gihugu bwari bushingiye ku mihahiranire y'ibintu biboneka imbere mu gihugu (ibiva mu bukorikori, ibiva mu bworozi n'ibihingwa) hagati y'ababifite n'ababyifuza. Imiterere y'igihugu yafashaga abaturage gakondo bava ahantu bajya ahandi mu masoko yabaga ku mipaka y'u turere dufite imyaka inyuranye biturutse ku miterere yatwo. Hari n'uturere twezaga ibintu bimwe ariko mu bihe by'ubuhinzi binyuranye. Iyo mitandukanire yatumaga uturere twuzuzanya ku buryo bunyuranye. Guhahirana ku birebana n'imyaka ihingwa byashingiraga ku ihame ry'ubwuzuzanye hagati y'intara, hakurikijwe ibyeraga mu bihe binyuranye. Ntabwo bwari ubucuruzi bw'ababigize umwuga, bushingiye ku guharanira inyungu. U Rwanda rwa kera rwari rufite amasoko menshi cyangwa aho baguraniraga ibintu henshi, ibyo byemezwa n'imvugo za kera no mu nyandiko z'abazungu ba mbere. Habaruwe amaguriro 40 ahoraho n'ahantu baguraniraga ibintu mu wa 1916, kandi 38 muri ho hariho mbere y'umwaduko w'Abadage. Ayo maguriro yabaga akenshi mu masangano y'imbibi z'uturere duteye ku buryo bunyuranye. Amaguriro menshi yabaga cyanecyane hagati mu gihugu (Kibari, Kingogo, Buriza, Nduga habaruwe amasoko ikenda), andi yabaga mu nkengero z'isunzu rya Kongo Nil ryari umupaka ku miterere y'uturere n'ibihahingwa, mu majyaruguru (u Murera, u Bushiru, u Buberuka n'u Bugoyi : habaruwe amahahiro cumi na rimwe) no mu gice cy'amagepfo y'ikiyaga cya Kivu, mu Kinyaga. I Burasirazuba nta soko na rimwe hagiraga: abaturage baho mu gihe cy'amapfa, kugira ngo babone ibibatunga cyangwa bagire amasuka, bagombaga guhaha mu zindi ntara. Hari amasoko yaremaga buri munsi n'ayaremaga mu bihe binyuraranye cyangwa ahantu hazwi bahuriraga igihe k'inzara n'amapfa. Nubwo amahahiro ya Kivu yateye imbere kubera kuba hafi y'u Bushi, u Buhunde na Bukavu, kuba haboneka amahahiro mu Rwanda rwo hagati byerekana ko afite inkomoko mu gihugu ubwacyo. Hari abagerageje gusobanura impamvu amasoko aboneka cyangwa akibanda mu ntara zimwe na zimwe, bavuga ko hari isano hagati yo kubaho kw'amahahiro n'inzego za poritiki: bakavuga ko inzego z'ubutegetsi zashyizweho n'agaco k'Abatutsi kayoboraga ari zo zabujije cyangwa zikabangamira kujyaho kwa bene ayo mahahiro. Biragaragara ko nta mahahiro yari mu turere twari twarayobotse ingoma nyiginya kuva kera. Ahubwo aboneka ari menshi mu turere twayobotse iyo ngoma dutinze cyangwa utwigengaga. I Burasirazuba n'igice kinini cyo hagati n'icy'Amagepfo nta masoko bagiraga. Mu bisobanura byerekana aho amahahiro yari ari, impamvu zitangwa ku nzego z'ubuyobozi zigomba kuvanwamo: byose ntibigomba kwitirirwa Abatutsi. Uturere twari twarayobotse nka Nduga n'u Buriza twari dufite amahahiro. Abatutsi bakomeye na bo bajyaga mu mahahiro gushakayo ibyo babaga bakeneye (amasuka, imiringa n'ibindi) ndetse umuntu yavuga ko ingoma nyiginya imaze kwigarurira uduhugu duto, yahashyize umutekano wafashaga mu mihahiranire. Impamvu yaho ayo masoko yari yibanze igomba gushakirwa mu miterere y'ibyo uturere twezaga cyangwa twakuraga ibihahwa by'ubukorikori cyangwa by'imyaka (Kinyaga-Bugoyi), mu ntara zihana imbibi ariko zivamo ibintu bitari bimwe ahubwo bwuzuzanya (amasoko yo mu misozi y'imirambi yo hagati), mu turere twambukiranywa (nk'ikibaya cya Mukungwa) cyangwa mu turere twavagamo ibintu byuzuzanya ariko tutegeranye (amasoko yahuzaga u Murera n'i Nduga). Inzara zatumye abantu n'ibintu birushaho gukwira hirya no hino ariko imihahiranire y'imyaka hagati y'uturere yanabaga hatari mu mapfa. Hari ibintu byikoraga ubwabyo yenda bidakomeye ariko byatumaga haba imihahirane yuzuzanya hagati y'intara ziganje mu kwera imyaka n'iziganje mu bworozi n'izabikoraga byombi. U Buganza, i Gisaka, u Bwanacyambwe n'i Nduga zoherezaga amatungo mu majyaruguru nk'u Rukiga, u Bubereka, u Murera n'u Bugoyi zikahagura na zo ibikorano nk'amasuka cyangwa ubutega. Mu ntara z'ubworozi, inka zaguranwaga imyaka. I Nduga n'u Rwanda rwo hagati byahahaga buri mwaka mu Bugoyi, u Bushiru n'u Murera mu gihe k'ltumba imyaka itarera. Ubutegetsi bw'Ababirigi bwakuyeho menshi mu masoko ya kera, bugamije kugenzura ibikorwa by'ubucuruzi, burema andi masoko mashya, hafi y'amazu y'ubutegetsi, bunashyiraho za santere z'ubucuruzi. Mu wa 1921 ubutegetsi bw'Ababirigi bwanditse buvuga ko amasoko bwashyizeho mu migi no ku byicaro by'ubuyobozi akura | 594 | 1,713 |
Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 12. Muri iri siganwa rizaba rigabanyijemo uduke (etapes) umunani twose hamwe tureshya na kilometero 876, u Rwanda ruzaba ruhagarariwemo n’amakipe abiri nk’uko bimaze kumenyerwa ariyo Kalisimbi n’Akagera, aho amakipe yombi azaba agizwe n’abakinnyi 12. Ikipe ya Kalisimbi, bigaragara ko ariyo izaba igizwe n’abakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye mu mukino w’amagare, igizwe na Kapiteni w’u Rwanda Adrien Niyonshuti, Abraham Ruhumuriza, Nathan Byukusenge, Joseph Biziyaremye, Hadi Janvier na Emmanuel Rudahunga. Ikipe y’Akagera izaba igizwe na Gasore Hategeka, Habiyambere Nicodem, Rukundo Hassan, Mbarushimna Jacques, Nsengiyumva Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure. Andi makipe azaturuka hanze y’u Rwanda ni Team Type 1- Sanofi yo muri Reta zunze ubumwe za Amerika, Team Quebecor Garneau yo muri Canada, Team Reine Blanche yo mu Bufaransa, UCI Continental Center, ikipe y’igihugu ya Ethiopia, ikipe ya Gabon, ikipe ya Algeria, Kenya, Eritrea na Afurika y’Epfo. Iri siganwa rizatwara akayabo ka miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda, rigaragaramo impinduka ugereranyije n’iryabaye mu mwaka yatambutse, kuko hari tumwe mu turere tutazagerwamo n’iryo siganwa nk’uko byari bimenyerewe nka Gicumbi, ndetse n’imihanda imwe n’imwe abasiganwa bari basanzwe banyuramo ikaba yarahindutse. Ikindi kandi, mu gihe byari bimenyerewe ko abasiganwa bajya mu turere runaka basiganwa bakanagaruka basiganwa, nko mu karere ka Nyagatare abasiganwa bazajyayo basiganwa, ariko bazagaruka bari mu modoka. Mbere y’uko isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ritangira neza, ku cyumweru abasiganwa bazabanza gusiganwa intera ya kilometero 3.8, buri wese asiganwa ku giti cye, bakazava kuri stade Amahoro bakanyura FERWAFA-Kimironko-KIE bakagaruka kuri Stade Amahoro. Isiganwa nyirizina ryo kwerekeza mu ntara rizatangira kuwa mbere tariki 19/11/2012, aho abazasiganwa bazajya mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku buryo bukurikira: 1.Ku wa mbere tariki ya 19/11/2012 saa mbiri bazava i Kigali bajye i Nyagatare 2.Ku wa kabiri tariki ya 20/11/2012 saa tatu na 15 bazava i Kigali bajye i Muhanga 3.Ku wa kabiri tariki ya 20/11/2012 saa munani n’igice bazava i Muhanga bajye i Huye 4.Ku wa gatatu tariki ya 21/11/2012 saa mbiri bazava i Huye bajya i Karongi 5. Ku wa kane tariki ya 22/11/2012 saa tatu bazava i Muhanga berekeza i Musanze 6.Ku wa gatanu tariki ya 23/11/2012 saa yine bazava i Musanze bajya i Rubavu 7.Ku wa gatandatu tariki ya 24/11/2012 saa mbiri bave i Rubavu basubire i Kigali 8.Ku cyumweru tariki ya 25/11/2012 saa tatu bazava i Kigali bajye i Rwamagana bagaruka i Kigali ahazasorezwa irushanwa. Kuva ryashyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga azwi n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare ku isi, Iyi ni inshuro ya kane iri siganwa rikorwa. Isiganwa riheruka muri 2011 ryegukanywe n’umunyamerika Reijen Kiel ukinira ikipe ya Type1 SANOFI, naho ku rwego rw’amakipe, ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi ni yo yagukanye umwanya wa mbere. Theoneste Nisingizwe | 434 | 1,165 |
Uwabyaye impanga eshatu kuri Noheli agiye gufashwa kubarera. Uwo mubyeyi utuye mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo,akimara kubyara abo bana b’impanga biyongera ku bandi bane yari afite,yahise atangaza ko ahuye n’ikibazo cy’uko azabarera kubera ko asanzwe ari umukene ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe. Nyuma y’inkuru Kigali Today yamukozeho ifite umutwe ugira uti " Arasaba ubufasha bwo kwita ku mpanga eshatu yabyaye kuri Noheli" Akarere ka Rulindo atuyemo katangaje ko kiyemeje kugira ubufasha kamugenera. Mu kiganiro cyihariye na Kigali Today,Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yatangaje ko bakimara kumva iyo nkuru,batangiye kwiga uko bafasha uwo mubyeyi mu buryo burambye kuko imibereho n’ubuzima arimo bitamworoheye. Yagize ati " Ubu turi gukora ibyo twita "Profiling" ni ukuvuga kureba ubushobozi afite ndetse no kwiga icyo yafashwa kugira ngo abana yabyaye bashobore kwitabwaho uko bikwiye. Aha tureba niba yahabwa inka bagakamirwa amata cyangwa niba harebwa n’ikindi yafashwa kuko hari ubwo yahabwa inka ntigire icyo imufasha" Kayiranga akomeza avuga ko bitarenze icyumweru kimwe amakuru y’imibereho y’umuryango we ndetse n’icyo azafashwamo byose bizaba byamenyekanye. Yunzemo ati " Ikigaragara ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bugomba kuzamufasha byanze bikunze kuko ntibyoroshye ko umubyeyi yonsa abana batatu kandi mu bisanzwe bigaragara ko nta bushobozi afite. Kumufasha byo bigiye gukorwa binyuze mu kureba ubufasha bw’ibanze bwamugirira akamaro kurusha ubundi". Uyu mubyeyi wibarutse impanga eshatu kuri Noheli afite umugabo bamaze kubyarana abana birindwi barimo n’izo mpanga eshatu. Nta mikoro yo kurera abo bana bafite,kuko babarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe cy’abantu bafashwa na Leta kubera ko baba batishoboye. Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru,gafite abaturage 43,507 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Abaturage b’ako karere bose ni 316,987 babaruwe mu byiciro byose by’ubudehe nk’uko imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibigaragaza. | 286 | 792 |
Kamonyi: Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF muri gahunda yiswe“Marrainage” ku Intwaza. Gahunda yiswe “Marrainage”, wayisanisha no kubyarwa muri Batisimu. Ije gutuma Ababyeyi b’intwaza 49 bari mu karere ka Kamonyi bitabwaho, bumva ko atari bonyine, nkuko bitangazwa na Uwizeyimana Christine, ukuriye urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF muri aka karere. Agira ati“ Turashaka ko baryoherwa n’Ubuzima, baryoherwa n’Igihugu, bumve bifitiye icyizere cyo kubaho”. Uwizeyimana Christine, akuriye urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF mu karere ka Kamonyi. Aganira na intyoza.com kuri gahunda yiswe “Marrainage” yazanywe n’abagize uru rugaga, ahamya ko ije gukemura byinshi mu bibazo ku Intwaza birimo; kubaba hafi, kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi no gufatikanya gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye ubuzima bwabo. Uwizeyimana agira ati“ Nk’urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF, twiyemeje gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu buryo bwo kuba hafi izi Ntwaza. Tugira umwihariko w’uko twabarinda guheranwa n’agahinda, atari muri iki gihe cy’iminsi 100 gusa, ahubwo n’ikindi gihe cyose tukabifata nk’inshingano. Tubyita “Marrainage “, mu buryo bwo kubabera nka Marraine! Biva kuri Marraine, ni umubyeyi wa Batisimu, kuba umuntu yarakubyaye muri Batisimu”. Akomeza ati“ Twebwe rero, twifuza ko twabafata mu buryo bwo kubaba hafi, nti baheranwe n’agahinda, nti babure uwo batuma amazi, nti babure ubasura, nti babure uwo bahamagara, ahubwo bakabona wa muntu ubabereye nka “Marraine” akababa hafi”. Ahamya ko muri iki gikorwa, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi bazafatanya n’Inzego z’Ubuyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere, Inama y’Igihugu y’Abagore, Urugaga rw’Urubyiruko, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Ibigo by’Amashuri ndetse n’amadini n’Amatorero. Madame Uwizeyimana, ahamya ko nibura ubuzima bw’izi Ntwaza byizewe ko hari umuntu ugomba kumenya uko yaramutse ndetse n’uko yaraye, ku buryo ntawagira ikibazo ngo bimenyekanye imburagihe cyangwa se ngo ashake uwo atuma amubure. Gutoranya ugomba kuba“Marraine“, bizakorwa hashingiwe ku kuba utorwa abarizwa mu rugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF, atari gusa kuba abarizwa mu nzego z’ubuyobozi, ahubwo kuba afite uwo mutima n’ubushake bwo kwita kuri aba babyeyi kugira ngo bitabweho bagire amasaziro meza. Biteganijwe ko muri buri Murenge, nibura rimwe mu kwezi abatoranijwe( ba Marraine), bazajya bahura n’uhagarariye Urugaga rw’Abagore ku Murenge ndetse n’ubuyobozi kugira ngo barebere hamwe ibibazo byo gukemura ku Ntwaza n’ibindi bijyanye n’imibereho ku buryo n’ahakenewe ubuvugizi bikorwa kandi vuba. Uwizeyimana Christine, avuga ko gutekereza no gukora iki gikorwa bise“ Marrainage “ biri mu rwego rwo gutuma aba babyeyi barushaho “kuryoherwa n’Igihugu, baryoherwe n’Ubuzima, bumve bifitiye icyizere cyo kubaho”. Ku wa 14 Kamena 2022, habaye Umwiherero wahuje Intwaza n’Ubuyobozi, aho Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF rwaboneyeho umwanya wo kubwira Intwaza ko biyemeje kuba abana babo, bakabitaho, bagafatanya inzira y’ubuzima, nti babure uwo batuma kandi babafashe ibyo batabasha, bityo bongere kumva icyanga cy’Ubuzima. Muri uyu mwiherero, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, bageneye izi Ntwaza icyo bise “Amakamba”, agatambaro cyangwa se akagofero ko mu mutwe, nk’ikimenyetso cy’uko bari kumwe, ko bagiye gutangirana urugendo nabo. Intwaza, ni Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, bakaba barasigaye ari bonyine kuko ababo bishwe, baba Abana cyangwa se abo bashakanye. Muri aka karere ka Monyi, hari Intwaza 49 bose ni Igitsina Gore nubwo hari ahandi usanga n’iz’Abagabo. Munyaneza Theogene | 505 | 1,477 |
District 9. District 9 ni filime y'ibikorwa bya siyanse yo mu 2009. iyobowe na Neill Blomkamp mu mashusho ye ya mbere yakinnye, yanditswe na Blomkamp na Terri Tatchell, ikorwa na Peter Jackson na Carolynne Cunningham . Ni filimi yafatiwe amashusho muri Nouvelle-Zélande, Amerika na Afurika y’Epfo . Muri iyi filime hagaragaramo Sharlto Copley, Jason Cope, na David James, kandi yakuwe muri filime ngufi ya Blomkamp yo mu 2006 "Alive i Joburg" . | 72 | 162 |
Inka ya Nkoronko igira inkomoko.
Uyu mugani w'Inka ya Nkoronko bawuca bashaka kuvuga ko ntakabura imvano. Wamamaye mu Rwanda ku ngoma ya Mutara Rwogera ukomotse kuri bene Gahindiro; ahasaga umwaka w'i 1800. Gahindiro yari afite abana benshi; ni na cyo cyatumye babita Abahindiro. Ariko abamenyekanye cyane mu Rwanda ni batatu: Rwogera kuko yabaye umwami, Nkoronko, kuko yari asangiye nyina na Rwogera, Nkusi, kuko nyina Nyirakimana yari inkundwakazi ya Gahindiro, i Buhoro bwa Reramacumu mu Nduga ya Musambira; kandi Nkoronko na Nkusi Gahindiro yari yarabagabiye inka z'ibara (Ubugondo); zari amashyo abiri: Inyenyeli n'Ikunge, Semugaza yarazinyaze i Bunyabungo aturutse i Ndorwa aho yari yaracikiye. Uwo Semugaza ni mwene Ndabarasa; ni we mu Rwanda bise Ikitagarurwa, bakabivuga mu ndirimbo, batiIkitagarurwa ni Semugaza: kuko yacitse Abanyarwanda bamutangira akabanesha akabagerana i Ndorwa, n'uko kandi Gahindiro yamubwiye kuguma mu Rwanda amaze guhorera Abanyarwanda baguye kuri Rujyo i Bunyabungo, akamwangira agasubira i Ndorwa. Nuko Gahindiro amaze gutanga, hima Rwogera; aba ariwe umuzungura ku ngoma. Abana na Nkusi kuruta mwene nyina Nkoronko, bibabaza umugabekazi Nyiramavugo, kuko Nkusi yari umwana w'ishyari, ashaka guca umuhungu we Rwogera kwa Nyirakimana nyina wa Nkusi. Rwogera ariko aranga aramunanira. Nyiramavugo biramurakaza cyane bituma aca Nkusi; amucira mu Ibumba ho mu Mutara. Nkusi amaze gucibwa, bene Gahindiro babura uko babigenza. Ni bwo bahamagaye abantu bahatswe na Gahindiro (Abatware be), barabateranya, bababwira ko Nyiramavugo yaciye Nkusi. Bose babuze uko babigenza, batuma Nkoronko kuri nyina, ngo ajye guhakirwa murumuna we Nkusi. Agezeyo Nyiramavugo aramubinda. Aragaruka abimenyesha bene Gahindiro n' abatware. Mu gihe akibivuga hatunguka umugabo Kabundi k'umukongoli; ngo yari inkubaganyi. Agitunguka asanga bumiwe. Ababaza icyo bumiriwe; bamubwira ko Nkusi yaciwe. Kabundi ati "Nimumbwire icyo muza kumpa mumubakirize." Bose baratangara, bati "Ubukubaganyi bw'abapfumu ni ko busanzwe" (Kabundi yari umukongoli; akaragura inkoko). Nuko icyakora baramubwira, bati «Pfa kugenda twe byatunaniye!» Kabundi aragenda, ajya mu nzu y'Ingoma z'ingabe; abwira abakaraza mu rukanishirizo, ati «Nimuremerwe ingoma zijye ku mugendo.» Ingabe ziraremerwa; Nyiramavugo yumva ingoma zivugira ku mugendo. Igihe acyibaza ikibaye abona Kabundi aradutse, atiMwese nimusohoke dukurikire bene Gahindiro Nyiramavugo yaciye!» Nyiramavugo abaza Kabundi ati «Ese bagiye he?» Kabundi, ati «Bagiye aho wabaciriye, bajyanye na murumuna wabo Nkusi!» Nyiramavugo ubwoba buramutaha; ati «Ese ntiwabangarurira ? Ko abana b'ubu bumva nabi!» ati «Ko nacyahaga Nkusi naramuciye?» Kabundi yumvise ayo magambo y'umugabekazi, aragaruka amenyesha bene Gahindiro ko yagize ubwoba. Abatekerereza uko yamubwiye, ati «None nimunsubizeyo mubwire ko nabahagaritse, ati : Kandi naza kubabaza aho mwajyaga, mumubwire ko mwari mugiye aho indushyi zijya. Asubirayo abwira Nyiramavugo ko yabahagaritse ati «Ngiye kubazana mwibonanire». Asubirayo, barazana. Bagitunguka, Nyiramavugo ababaza aho bajyaga. Rwogera aramusubiza, ati «Twajyaga aho waduciriye; tugiye mu mahanga na we usigare mu Rwanda rwawe!» Nyiramavugo ati «Abana b'ubu muri abasazi; nacyahaga umwana wanjye na mwe murishegesha!» Nuko Nkusi aragaruka, akijijwe na Kabundi. Ni bwo bene Gahindiro babwiye Nkusi bati «Nugera aho Nyiramavugo ari, ujye wirahira Nkoronko. Biba bityo, yagera aho Nyiramavugo ari, ati «Nkoronko yampaye inka!» Nyiramavugo yumva indahiro Nkusi yirahira umwana we bikamushimisha; ishyari riracogora. Kuva ubwo bene Gahindiro babigiramo umugani w'inka ya Nkoronko igira inkomoko, bavugaga iyo nka ya Nkoronko itarabayeho Nkusi yirahiraga igatuma akundwa na Nyiramavugo akamugiraho akajisho. | 506 | 1,500 |
Ubuke bwa ‘Isange’ butuma hari abahohoterwa ntibafashwe byihuse. Byatangajwe kuri uyu wa 8 Mutarama 2019, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe inzego zitandukanye zifasha uwahohotewe kubona ubutabera, hagamijwe kubongerera ubumenyi ngo bajye bakora neza kurushaho akazi kabo. Abahuguwe ni abaforomo bo ku bigo nderabuzima, abagenzacyaha, abapolisi n’abafasha mu by’amategeko bo mu turere (MAG), bose bakaba ari 115 bo mu cyiciro cya mbere ariko ayo mahugurwa akazasozwa hahuguwe abantu 1122. Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko kuba Isange zikiri nkeya ari ikibazo ku bahohoterwa ari yo mpamvu zigiye kongerwa. Yagize ati “Isange one stop center zitanga serivisi neza ariko turacyafite ibibazo by’abahohoterwa ntibamenye aho ziri kuko zitabegereye, kandi ubundi ubutabazi butangwa bugira akamaro iyo butanzwe hakiri kare. Icyo gihe ibimenyetso biba bikigaragara, bigasigasirwa n’uwahohotewe akitabwaho”. “Ku bigo nderabuzima rero byose mu gihe gito izo serivisi zihabwa abahohotewe zigiye gutangira kuhatangirwa kandi byo byegereye abaturage. Ibyo bizatuma ikibazo kimenyekana hakiri kare bityo no mu rwego rw’ubugenzacyaha bikurikiranwe vuba n’abakoze icyaha babe bafatwa”. Ibyo ngo bizashoboka kuko abakorera kuri urwo rwego barimo guhugurwa bose, bityo uzabagana wese azajye ahita ahabwa serivisi aho kumwohereza ahandi nk’uko byakorwaga. Bamwe mu bahuguwe na bo bemeza ko hari byinshi bahungukiye bizabafasha mu kazi kabo, nk’uko umwe mu bagenzacyaha, Kayirangwa Madina yabitangaje. Ati “Aya mahugurwa atwongereye ubumenyi n’imbaraga bizadufasha kurwanya ihohoterwa nubwo dusanzwe tubikora, bityo abakora biriya byaha bahanwe ari benshi. Twungutse byinshi k’uburyo bwo gufata umwana wahohotewe, nta kumubwira nabi kuko aba yahungabanye”. Gerald Bizimana na we avuga ko kuba bahuguwe ari ingirakamaro kuko bemerewe kuzajya batanga servisi ubundi zatangirwaga ku bitaro. Ati “Twebwe ku bigo nderabuzima ibibazo by’ihohoterwa byajyaga bitugeraho tukabyohereza ku bitaro bikuru ariko ubu tugiye kuzajya duhita tubafasha. Nk’ubu dushobora guha umwana wahohotewe imiti imurinda kwandura SIDA n’ituma adasama, bityo ibindi bigakurikiranwa ariko iby’ibanze byarangiye”. Kalihangabo yakomeje asaba abana, abyeyi n’Abanyarwanda muri rusange gucika ku muco wo guhishira abahohotera abana, ahubwo batange amakuru bityo bafatwe bahanwe. Kuri ubu mu Rwanda hari ibigo bya Isange one stop center 49, bikaba biteganyijwe ko biziyongera nibishyirwa kuri buri kigo nderabuzima bikazatuma abahohoterwa babona ubutabera bwihuse. Umunyamakuru @ MunyantoreC | 344 | 1,015 |
Tchad yahagaritswe na FIFA mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru. Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru-FIFA, yahagaritse igihugu cya Tchad mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kugeza hatanzwe ubundi butumwa kubera Leta yivanga mu bikorwa by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu. Iyo ngingo ifashwe nyuma y’aho Minisitiri w’urubyiruko na Siporo muri iki gihugu ahagarikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tchad mu kwezi kwa gatatu. Nyuma y’iryo tangazo, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF ryahise rihagarika icyo gihugu mu marushanwa yo kujya mu mikino y’igikombe cya Afurica izabera muri Cameroun mu mwaka utaha. Tchad nta mikino mpuzamahanga yari isigaje kuko yamaze no kuva mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cyo mu 2022 nyuma yo gutsindwa mu majonjora na Sudan mu 2019. Itangazo ry’urwego ruyoboye umupira w’amaguru ku isi rivuga riti: “Ibiro by’akanama kayoboye FIFA bishobora guhagarika icyo gihano igihe icyo aricyo cyose mbere y’uko haba inama y’iryo shyirahamwe kandi tuzabibamenyesha.” Inama itegerejwe, iteganijwe kuba hifashishijwe ikoranabuhanga-internet tariki 21 z’ukwezi kwa gatanu 2021. Itangazo rya FIFA rivuga “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tchad, FTFA ritakaje uburenganzira bwose bujyanye no kuba umunywanyi-umunyamuryango nk’uko biri mu ngingo ya 13 y’amategeko ayigenga, iyo ngingo ikaba igiye mu bikorwa ubwo nyine gushyika hamenyeshejwe indi ngingo. “Abahagarariye FTFA hamwe n’amakipe ntibyemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga gushyika igihe hazaba hakuweho ibyo byemezo byo guhagarikwa. “Ibi kandi bisobanura ko yaba FTFA, abayigize cyangwa abategetsi bayo nta n’umwe wemerewe guhabwa amasomo cyangwa inyigisho nkarishyabwenge bya FIFA. “Uretse ibyo, tubibukije, mwebwe n’abo musanzwe mukorana, kudahirahira ngo mugirirane imigenderanire ijyanye n’umupira w’amaguru na FTFA hamwe n’amakipe ayigize igihe izaba ikiri mu bihano”. Munyaneza Theogene / intyoza.com | 257 | 799 |
Mukandayisenga jeannine. Mukandayisenga Jeannine, Umukinnyi wumupira wamaguru mubagore wavukiye Ikarama Mukarere ka Nyagatare.
Urugendo muri Football.
Mukandayisenga Jeannine kimwe nkabandi bakinnyi Bose yatangiye gukina Akiri muto Afite Imyaka 10 Mumashuri aho yakiniraga ikigo yigagaho Inyagatare.
Arinaho Byavirimo abatoza bo mukiciro kambere mubagore kumubona Ahava ajya mwikipe ya Inyemera WFC yigicumbi ahakina imyaka ibiri ubu akaba akina muri Rayon sports WFC.
Amakipe yanyuzemo.
Mukandayisenga Jeannine uzwi kukazina ka "Kaboy" yanyuze mumakipe atandukanya Mu Rwanda.
1.Inyemera WFC
2.Rayon sports WFC nikipe yigihugu Amavubi Women Football National Team.
Ibikombe yatwaye.
Shampiyona Imwe na Rayon sports WFC 2023/2024
Ibihembo yegukanye.
Mukandayisenga Jeannine yegukanye igihembo cy'ukwezi 10/2023 cyumukinnyi mwiza wa Rayon sports WFC
Iriburiro.
https://mobile.igihe.com/imikino/football/article/imiterere-ye-n-ibanga-ry-intsinzi-menya-byinshi-kuri-kaboy-wa-rayon-sports-y
https://www.rwandamagazine.com/imikino/article/herthier-nzinga-luvumbu-na-mukandayisenga-jeanine-batowe-nk-abakinnyi-beza-b | 98 | 425 |
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi. Ibi Dr. Ngirente yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa, AFSF 2024 iri kubera mu Rwanda, igahuriza hamwe abafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu bihugu bya Afurika, kuva ku bahinzi, abashoramari, abashakashatsi n’abandi batandukanye. Minisitiri w’Intebe yavuze ko Afurika ihomba byinshi bitewe no kwirengagiza ubuhinzi, birimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibura ry’ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw’abana, amakimbirane n’ibindi bitandukanye, kandi amafaranga akoreshwa muri ibyo akaba yagakoreshejwe mu bindi bifite akamaro birimo kubaka ibikorwaremezo. Ati “Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije, bikoresha amafaranga menshi mu kwita kuri icyo kibazo, kandi ayo mafaranga yari bushorwe mu zindi nzego zifite akamaro kurushaho.” Yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikomeje kuyogoza uyu Mugabane, ati “Abarenga 20% by’Abatuye Umugabane wacu ntibafite ibyo kurya bihagije, ibi bifuze ko umwe mu Banyafurika batanu adafite ibiribwa bihagije.” Yongeyeho ko ibi bidakwiriye, cyane ko “Ibiryo ni uburenganzira bwa muntu, ariko ku Mugabane wacu ntabwo biboneka mu buryo bukwiriye.” Minisitiri Dr. Ngirente yashimangiye ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu gukora ubuhinzi butanga umusaruro, cyane cyane ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho kandi bufasha abahinzi kubona ibyo bakeneye. Ati “U Rwanda rukomeje guteza imbere ubwishingizi mu buhinzi kugira ngo umuhinzi abone inyungu mu ishoramari ry’ubuhinzi.” Yanagaragaje ko guhanga udushya ari ingenzi cyane mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi muri rusange, anashimira uruhare rwa AGRA mu gushyiraho gahunda n’impinduka zihindura urwego rw’ubuhinzi muri rusange. Minisitiri w’Intebe yavuze ko AGRA ikomeje kugira uruhare mu gushyiraho ingamba ziyobora ubuhinzi bwa Afurika, ashimangira ko zerekana ubushake bw’uyu Mugabane mu guteza imbere uru rwego rufashe runini mu bukungu bwa byinshi mu bihugu bya Afurika. Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr. Agnes Kalibata, yashimiye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi, urwego rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda. Yavuze ko “Iyi Nama ihuriza hamwe twese nk’abafite aho bahuriye n’urwego rw’ubuhinzi, ni umwanya mwiza w’ibiganiro.” Yasobanuye ko iyi Nama ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abafite aho bahurira n’ubuhinzi kugira ngo ibihugu bya Afurika birebere hamwe uko byarushaho gufatanya muri rusange. Yavuze ko ari ingenzi kuba Afurika yatangira gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo byugarije ibibazo by’ubuhinzi, ashimangira ko urubyiruko rukwiriye gushyira imbaraga mu guhanga udushya muri iyi Nama. Uyu muyobozi yanashimiye urubyiruko rugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi. Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko “u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama” dore ko ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri. Yavuze ko iyi nama igira ihurijemo hamwe abafite aho bahuriye n’ubuhinzi muri Afurika, ari nabo bazagira uruhare mu gufasha Afurika kugera ku ntego yiyemeje zo guteza imbere ubuhinzi kugera mu 2030. Ubuhinzi bwa Afurika bwarirengagijwe Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yavuze ko kimwe mu bituma ubuhinzi bwa Afurika budatera imbere harimo no kwirengagizwa n’ubuyobozi bw’ibihugu bya Afurika. Ati “Ubuhinzi bwo muri Afurika butigeze bubona inkunga ya politiki bukwiriye, ushingiye ku ngano y’ishoramari dushyira mu buhinzi.” Yashimangiye ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ihindure uburyo ibonamo ibintu, cyane cyane ubuhinzi, kuri ubu igihe kikaba kigeze kugira ngo bushyirwemo imbaraga. Ati “Tuzi ko tudashobora gukomeza gukora nk’uko bikora, kuko nk’uko Abanyafurika babivuga, ejo heza hategereje uhategura uyu munsi.” Ibi byagerwaho binyuze mu gushyiraho “Ingamba zifasha ubuhinzi guhangana n’ibibazo buhura nabyo birimo ihindagurika ry’ikirere, kandi bukajyamo urubyiruko ruzana udushya.” Yagaragaje ko ari ingenzi cyane ko Afurika itekereza cyane ku buhinzi kuko bitagenze gutyo, yakwisanga idafite ubushobozi bwo guhaza umubare w’Abanyafurika, uzaba ari miliyari 2.5 mu 2050. Ati “Twese twemeranya ko guteza imbere ubuhinzi ari ingingo ikomeye kuko abakenera ibicuruzwa bikomeje kuzamuka.” Ibi rero ntabwo byagerwaho Afurika igitumiza ibikomoka ku buhinzi, ati “Ibyo dutumiza mu muhanga biracyari byinshi kandi dukwiriye gufata inshingano yo gushakira umuti icyo kibazo.” Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr. Agnes Kalibata, yashimiye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi Amafoto: Niyonzima Moses | 652 | 1,904 |
CIMERWA yongeye gutegura irushanwa rya Golf mu Rwanda. Nk’uko byasobanuwe mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 30 Ugushyingo 2021 umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa Cimerwa Mark Mugarura yavuze ko bishimira kuba ari bo bateguye irushanwa rya mbere kuri iki kibuga nyuma y’uko cyari kimaze igihe gifunze kiri kuvugururwa kigashyirwa ku bipimo mpuzamahanga biteganywa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Golf (Professional Golfers’ Association – PGA). Yagize ati “Nka Cimerwa biradushimishije kuba tugarutse duhuza abakinnyi ba Golf no kuba aba mbere babikoze kuri iki kibuga gishya, ku bakinnyi bazabona uko berekana ubumenyi bwabo ku kibuga gishya kiri ku bipimo mpuzamahanga ibi bikazazamura ubumenyi bwabo ku rundi rwego." Mark Mugarura yongeyeho ko Cimerwa izakomeza gutanga ubufasha mu mukino wa golf mu rwego kuwuteza imbere mu Rwanda. Yagize ati “u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba icyicaro cy’ubukerarugendo muri siporo mu karere nka Cimerwa muri icyo cyerekezo tuzakora uko dushoboye dushyiremo imbaraga bigerweho”. Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije yashimiye ubufatanye bwa Cimerwa muri golf anongeraho ko iri rushanwa rizafasha mu kuzamura urwego rw’abakinnyi ndetse n’ikipe y’igihugu muri rusange. Yagize ati "Nk’abakinnyi ba golf twishimiye kongera gufatanya na Cimerwa, uko tugira amarushanwa nk’aya ni ko tugira ikipe y’igihugu ifite ubushobozi bituma ihatana n’ibindi bihugu mu marushanwa ayo ari yo yose haba mu karere, muri Afurika cyangwa ku rwego rw’isi. " Cimegolf 2021 izakinwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19. Kugeza ubu abagera kuri 250 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha kuzitabira irushanwa bazakina mu byiciro bitandukanye, mu gihe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu iminsi 2 y’irushanwa nyirizina hazitabira abanyamuryango Kigali Golf course, abazahiga abandi bose muri ibyo byiciro bakazahabwa ibihembo ku musozo w’irushanwa. Irushanwa rya Cimegolf ryatangijwe mu 2017 ryaherukaga kuba muri 2019 aho ryitabiriwe n’abakinnyi ba Golf 130 mu gihe mu 2020 ritabaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange. Mu Rwanda kugeza ubu hari abanyamuryango ba golf 330 mu gihe intego ari uko mu 2025 hazaba hari abanyamuryango ba golf 500. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 325 | 868 |
Uwishe umugore we ku bwo “gufuha” agatorokera muri Uganda yagaruwe mu Rwanda. Izabayo yashyikirijwe inzego z’umutekano z’u Rwanda ku wa 27 Kamena 2024 bikozwe na Uganda nyuma yo kumufatira muri icyo gihugu gihana imbibi n’u Rwanda mu Majyaruguru. Bivugwa ko tariki 30 Ugushyingo 2023 ari bwo Izabayo yishe umugore we bikorerwa mu Kagari ka Ryamanyoni, mu Murenge wa Murundu ho mu Karere ka Kayonza. Ni amakuru yamenyekanye ku wa 05 Mutarama 2024, ariko biza kumenyekana ko Izabayo akimara kubikora yatorokeye muri Uganda. Nyuma yo kwica umugore we, Izabayo yabwiye umuturanyi ko we n’umugore we bagiye kwizihiza iminsi mikuru iwabo w’umugabo ngo ntibazirirwe babashaka. Icyakora mu minsi mike inzu uyu muryango wari utuyemo yatangiye gutungukamo umunuko ukabije inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze irafungurwa, basanga ni umugore we yiciyemo asiga amufungiranye. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thiery, yabwiye IGIHE ko kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira, ndetse amashami ya Interpol arimo iry’u Rwanda (NCB Kigali) n’irya Uganda (NCB-Kampala) atangira ubufatanye bugamije guhanahana amakuru. Nyuma byaje kugaragara ko uwo mugabo ari muri Uganda ndetse byihuse arakurikiranwa ahita afatwa. Dr Murangira yavuze ko igikorwa cyo guhererekanya Izabayo ukekwaho icyaha byabereye ku Mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare. Ati “Muri icyo gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Wungirije wa Interpol mu Rwanda (NCB Kigali), Zingiro Jean Bosco, mu gihe Uganda yari ihagarariwe n’Umuyozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mirama, ASP Otekat Andrew Mike.” Mu ibazwa rya Izabayo, uyu ukekwaho icyaha aracyemera ariko akavuga ko kwica umugore we yabitewe n’amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku gufuha. Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Dr Murangira yavuze ko kohereza Izabayo ngo aburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda bishingiye ku kuba icyaha cyarakorewe mu Rwanda kandi kigakorwa n’Umunyarwanda. Ikindi ni uko ukekwaho icyaha yagikoreye Umunyarwanda, ibigaragaza uburyo Uganda yiyemeje kutaba ubwihisho cyangwa inzira z’abanyabyaha. Ati “Bishingiye kandi ku kuba u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’ibituranyi kandi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Ikindi bifite inshingano zo guteza imbere imibanire myiza no gushyigikira amahoro n’umutekano w’ibihugu bigize uwo muryago.” Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake Izabayo akekwaho naramuka agihamijwe n’urukiko azahanwa bishingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo ngingo ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu. RIB yashimiye ubufatanye inzego z’umutekano zo muri Uganda zagaragaje kugira ngo uyu ukekwaho icyaha afatwe. Yashimiye na none ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru kugira ngo uwo mugizi wa nabi afatwe, inibutsa Abaturarwanda bose ko nta bwihisho bw’umunyabyaha, kuko ukuboko k’ubutabera ntaho kutamusanga. Izabayo aha yari ajyanywe kuba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Mukarange mu gihe dosiye ye iri gutungwanywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha RIB yashimiye inzego z'umutekano za Uganda mu guhanahana amakuru ajyanye no gufata abanyabyaha Ubwo inzego z'umutekano za Uganda zashyikirizaga Izabayo ukekwaho kwica umugore we ku bushake iz'u Rwanda | 479 | 1,298 |
Umukinnyi ushobora kuba Kapiteni wa Rayon Sports sezo itaha. Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ikina imikino itandukanye ari nako igura abakinnyi bakomeye. Iyi kipe iheruka gusinyisha umutoza Robertihno ukomoka mu gihugu cya Brazil, ndetse inasinyisha Muhire Kevin wari umaze iminsi ateranyirizwa amafaranga n’abafana. Muri iyo myiteguro ikipe ya Rayon Sports ntiratangaza Kapiteni mushya nyuma yaho isinyisije Haruna Niyonzima uri guhabwa amahirwe yo kuyobora bagenzi be, ariko ikaba isanzwe inafite Muhire Kevin nka Kapiteni. Muhire Kevin niwe ushobora kuguma ari Kapiteni wa Rayon Sports Nyuma yaho umutoza Robertihno afatiye Rayon Sports nk’umutoza biravugwa ko Muhire Kevin arakomeza n’ubundi kuyobora abandi bakinnyi. Umutoza Robertihno ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26 Nyakanga 2024 yatangaje ko akunda Muhire Kevin kuko ari umukinnyi wumva ibyo umutoza shaka ndetse akaba ayarafashije Rayon Sports ari na byo bimuha amahirwe yo gukomeza kuyobora bagenzi be. Haruna Niyonzima ufite ubunararibonye muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse no hanze, ashobora kuzaba Kapiteni wungirije bitewe ni uko hari byinshi azi ku mupira w’u Rwanda cyane ko kuza muri Rayon Sports byari ukugirango afashe abandi bakinnyi mu myumvire ndetse abakomeze mu mutwe mu bunararibonye afite. Harabura iminsi igera kuri 7 gusa ngo Umunsi w’igikundiro ube nkuko ikipe ya Rayon Sports yabitangaje ivuga ko uyu munsi uzaba tariki 3 Kanama 2024 ubere kuri Kigali Pele Stadium. Haruna Niyonzima wamaze gusinya muri Rayon Sports | 229 | 575 |
MONUSCO yanenze abanyekongo batwitse imodoka zayo. Umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasiya Kongo wanenze abanyekongo biraye mu mihanda bagatwika imodoka zabo bakanakorera imygaragambyo imbere ya zimwe muri Ambasade ziri mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kinshasa. Bintou Keita, Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yavuze ko imodoka nyinshi za MONUSCO zatwikiwe muri iyo myigaragambyo, dore ko abigaragambya hari n’izo batageraga mu muhanda. Ati “Guca intege MONUSCO ari uguha ingufu imitwe yitwaje intwaro uwo muryango ugamije kurwanya”. Imyigaragambyo yabaye muri Kongo ejo, yatewe ahanini n’abanyekongo batungaga agatoki ingabo za MONUSCO bavuga ko ntacyo zimaze, kuko izi ngabo zimaze igihe muri Kongo ariko umutekano ukaba utahaboneka. Umuvugizi wa MONUSCO arasaba ko leta ya kongo yatangira iperereza igakurikirana abihishe inyuma y’ibyo bikorwa byibasiye abakozi b’umuryango w’abibumbye. Iyi myigaragambyo ntiyibasiye ingabo n’abakozi ba MONUSCO gusa, Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa n’ubwongereza nazo zaribasiwe. | 152 | 471 |
Abadepite bateye utwatsi icyifuzo cy’abanyeshuri bifuza guhabwa inguzanyo yo kwiga mu mashuri yigenga. Babivuze nyuma y’uko hari abanyeshuri biga muri za kaminuza zigenga basaba ko na bo bajya bagurizwa Buruse nka bagenzi babo biga muri kaminuza za Leta. Bavuga ko no muri kaminuza zigenga usanga hari abanyeshuri badafite amikoro yo kwirihira. Byavugiwe mu rugendo rwo gusuzuma imyigishirize muri za Kaminuza, no kureba uko ibyigwa byagira uruhare mu gutuma urangije amasomo ajya ku isoko ry’umurimo akabasha gukora neza cyangwa kwihangira umurimo. Usengimana Steven wiga mu ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza Gaturika ya Kabgayi ICK, avuga ko umwana watsinze neza ashobora gushimirwa ariko ntasumbanishwe na mugenzi we. Avuga ko ngo guha bamwe amahirwe yo kubona inguzanyo ya Buruse abandi ntibayihabwe bigira ingaruka ku mwana w’umunyarwanda uri kwiga muri kaminuza. Agira ati “Numva natwe mwaduha amahirwe iyo nguzanyo tukayibona kuko n’ubundi n’uriya wayihawe azayishyura abonye akazi kandi nanjye nshobora kuyihabwa nabona akazi nkayishyura.” Nyirahirwa Veneranda, umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga n’Umuco mu Nteko ishinga amategeko, avuga ko ubundi leta itajya yishingira abanyeshuri biga muri Kaminuza kandi ko nta n’ahandi bikorwa ku isi. Cyakora ngo kubera ko hari abana b’Abanyarwanda batsinda neza ariko badafite ubushobozi bwo kwirihira kaminuza kandi Leta ikeneye abahanga, yashyizeho uburyo bwo kubafasha bahabwa iyo nguzanyo. Mubyo Leta igenderaho iha abanyeshuri batishoboye Buruse ngo harimo amanota umunyeshuri aba yabonye, bagashingira ku masomo Leta yifuza ko abanyeshuri bakwiga, ubundi bakareba n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri arimo. Depite Nyirahirwa avuga ko abafite ubushobozi bwo kwirihirira badakwiye kumva ko bavangurwa n’abandi, kuko usibye kuba bataranagize amanota asabwa, n’ubundi inguzanyo ari nk’umutwaro ku wayihawe kuruta ko ubishoboye yakwirihirira. Asobanura ko iyo bibaye ngombwa ko Leta ikenera abahanga mu ishami runaka ishobora kumurihira akajya kwiga muri kaminuza yigenga kandi ko no mu Rwanda bikorwa. Iyo ni nayo mpamvu abanyeshuri baba bagomba gushishoza igihe cyo guhitamo amashami bakurikira. Umunyamakuru @ murieph | 302 | 853 |
Impamvu yo kurasa imizinga inshuro 21 mu birori by’irahira rya Kagame. Ku wa 11 Kanama 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, igisirikare cy’u Rwanda cyarashe imizinga inshuro 21 mu kirere. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa ari igice cy’akarasisi kandi ko bisobanuye guha icyubahiro umuntu. Ati “Ni akarasisi gasanzwe na ho kurasa imizinga inshuro 21 ku Isi yose bisanzweho, ni uburyo bwo guha umuntu icyubahiro. Bikunze gukorwa nko ku irahira cyangwa ku kiriyo.” Yagaragaje ko mu gihe cy’irahira bikunze gukorwa kuko uretse akarasisi gakorerwa imbere y’abitabiriye icyo gikorwa, habaho no kwiyerekana kw’abasirikare ari bwo habaho kurasa iyo mizinga. Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yasobanuye ko n’indege zo mu kirere zagaragaye zitwaye ibendera ry’igihugu na byo ari igice cy’akarasisi kari kagamije guha icyubahiro Paul Kagame. Kuri ibi birori, ingabo z’u Rwanda zari zifite imbunda nini eshanu, enye zarashe inshuro eshanu kuri buri imwe mu gihe iya Gatanu yarashe inshuro imwe ari na yo ya 21. Ubusanzwe kurasa imizinga inshuro 21 hirya no hino ku Isi birasanzwe mu gihe cy’ibirori ibizwi nka ‘21-gun salute’ bigakorwa hari kuririmbwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu. Umuco wo kurasa imizinga 21 watangiye mu kinyejana cya 17 cyane cyane mu ntambara zo mu mazi. Iyo ubwato bwageraga ku cyambu cy’igihugu cy’amahanga, bwarasaga amasasu mu mazi mu rwego rwo kwerekana ko bwitwaje intwaro ariko budafite umugambi mubi ahubwo ko buje mu mahoro. Kurasa inshuro 21 byagizwe ihame n’ingabo z’Ubwami bw’u Bwongereza bwari bufite ingabo nyinshi mu mazi icyo gihe. Ku ikubitiro, ubwato bwarasaga amasasu arindwi, kuko uyu mubare wari ufite igisobanuro gikomeye mu mico itandukanye no mu myemerere ariko kubera ko ibikorwa byo ku butaka byashoboraga kugira intwaro nyinshi, igikorwa cyo kurasa cyahurijwe ku masasu 21 bituma biba ihame. Kuri ubu kurasa imizinga inshuro 21, bikoreshwa mu mihango itandukanye irimo guha icyubahiro abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru, kwizihiza iminsi mikuru y’Igihugu nk’Umunsi w’Ubwigenge, ibikorwa byo kurahira, imihango yo gushyingura abasirikare cyane cyane abakoze imirimo ikomeye cyangwa bahawe imidali y’icyubahiro. Ni ikimenyetso cy’icyubahiro, agaciro, n’amahoro, bigaragaza umuco w’ubupfura wakomeje kugira agaciro mu mihango ya gisirikare, ku rwego rwa buri gihugu. Imizinga yarashwe inshuro 21 mu guha icyubahiro Paul Kagame | 361 | 960 |
Nyagatare: Uwishe Sebuja amutemaguye yakatiwe burundu. Iki cyaha Ntambara yagikoze ku wa 06/09/2014. Ntambara wari umaze amezi 2 n’igice kwa Bihayiga Augustin w’imyaka 83 akora akazi ko kuragira inka, ku masezerano yo gukora amezi 7 agahabwa ikimasa ndetse baranakimweretse. Ajya gukora iki cyaha uyu musaza yari amaze iminsi mike agurishije inka kugira ngo yishyurire abana amafaranga y’ishuri. Imbere y’urukiko Ntambara yiyemereye icyaha ndetse agisabira imbabazi ndetse azisaba n’umuryango w’uwo yishe. Gusa avuga ko kwica uyu musaza yabitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga ya Kanyanga byongeye kandi akaba yari agize n’irari ry’amafaranga yasanganye uyu musaza mu ntoki abara. Ntambara yabwiye urukiko ko kuva yakora iki cyaha atigeze na rimwe agira amahoro muri we. Ngo yararyamaga akabura ibitotsi, yari yaracitse intege ahora ameze nk’umurwayi n’ubwo ngo atari yakamenye ko uwo yatemye yahise ashiramo umwuka. Kuwa 29/12/2014 nibwo Ntambara yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu afatiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali aho yakoraga. Kuwa 29/01/2015 nibwo yatangiye kwiregura kuri iki cyaha yashinjwaga, ibi bikaba byarabereye aho yagikoreye mu mudugudu wa Cyenjojo. Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cya burundu kubera ubugome yagikoranye, naho we agasaba kugabanyirizwa igihano kuko ngo yabitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Ubwo rwasomaga uru rubanza, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rushingiye ku bugome uyu Ntambara yakoranye iki cyaha byongeye ku muntu yarushaga imbaraga utakamurwanije, rwamuhanishije igifungo cya burundu. Ubundi uyu Ntambara akomoka mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma ari naho yabanje guhungira akimara gukora iki cyaha ndetse n’amafaranga yajyanye ibihumbi 245 ayaguramo ihene andi ayakoresha mu kwinezeza mbere y’uko ajya gushaka akazi mu mujyi wa Kigali. SEBASAZA Gasana Emmanuel | 262 | 738 |
Ibyo umuririmbyi wo muri Sauti Sol yigiye kuri Perezida Kagame. Ibi birori byabaye tariki 2 Nzeri 2022, biba ku nshuro ya 18, itsinda ry’ umuziki, Sauti Sol, na ryo ryagombaga kwita izina maze ryita umuryango mushya w’ingagi Kwisanga. Nyuma yaho iri tsinda ryaje kwitabira igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night cyabereye ku nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo. Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma ndetse na Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Itsinda rya Sauti Sol ryaririmbye zimwe mu indirimbo zabo ndetse bafatanya n’Umunya-Senegal wamamaye mu muziki wa Afurika, Youssou N’Dour. Ubwo yavugaga ku bihe bagiranye n’umukuru w’Igihugu, yagize ati: “Nyuma yo kwita izina twamenyeshejwe ko Sauti Sol yatumiwe na Perezida Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame ngo dukorane siporo rusange izwi nka Car Free Day”. Iyi ni siporo rusange abagize Sauti Sol bakoreye mu Rwanda, aho bagaragaje icyifuzo cy’uko no mu gihugu cyabo cya Kenya yazatangizwayo. Baraza yagize ati “Iba kabiri mu kwezi, iyo Perezida ahari akorana siporo n’abaturage mu mihanda itandukanye yo muri Kigali. Ni umunsi witwa ‘Car Free Day’ aho nta n’umwe utwara imodoka muri ibyo bice kuva saa moya kugeza saa yine za mu gitondo”. Mu rwandiko yanditse rwasohowe n’ikinyamakuru the Nation cyo muri Kenya, yavuze ko haba hari abaganga bo gusuzuma abaturage indwara zitandukanye. Kuri we ngo iyo ni yo Afurika nyayo yita ku baturage bayo. Baraza avuga ko mbere y’uko batangira iyo siporo hari ijambo Perezida Kagame yababwiye akibabona aho yagize ati "Mwaramutse Sauti Sol, murishimye?" Baraza avuga ko nta kindi yibuka yasubije kitari ukumushimira ku bwo kubatumira. Mu nyandiko ye, yavuze ko Perezida akunda gukora urugendo n’amaguru, iyi ikaba ari siporo ikora ku ngingo zose kuva ku mutwe kugeza ku mano. Yavuze ko yakunze ukuntu abarinda Perezida Kagame bose barimo abasore n’inkumi bakiri bato, babangutse kandi bafite ubuzima bwiza, ibyabanje kumutonda, ati: “Siniyumvishaga uko Perezida w’imyaka 64 agiye kugendana nanjye w’umusore muri siporo. Naribeshyaga kuko abarinzi bakiri bato, bafite ubuzima bwiza bambwiraga kwihuta". Yavuze kandi ku mahirwe ahabwa abakiri bato mu Rwanda ati: “Amahirwe ahabwa urubyiruko mu Rwanda ntaho nayagereranya no muri Kenya, kuko ho umuntu uhabwa nk’inshingano zo kurinda umukuru w’igihugu aba ari mu myaka 40. Ibi byerekana uko Kenya ifata urubyiruko rwayo, kudaha amahirwe abakiri bato, kudashora imari mu rubyiruko n’abagore nk’uko u Rwanda rubikora”. Aha yahise atanga urugero rw’uko Umuyobozi wa RDB afite imyaka 31. Mu nzira kandi ngo aho banyuraga hari aho bageze bumva indirimbo ya Sauti Sol, maze Perezida na Madamu we bahindukira basa nk’ababereka ko indirimbo yabo irimo gucurangwa. Nk’abahanzi, ngo basanga nta kwakirwa neza kurenze uko. Ikindi Baraza yabonye ni uburyo ubwo bari bageze ku kilometero cya gatanu hari abashoramari b’abanyamahanga begereye Perezida bakamuganiriza. Ikindi ngo ni uko Sauti Sol yashimye ndetse itungurwa n’imikorere y’umukuru w’igihugu. Ati: “Twatunguwe n’uburyo Perezida yabonye umuryango wakoraga siporo maze arahagarara afata ifoto na wo (selfie), abatera akanyabugabo. Akomeza avuga ko ibyo byerekana imiyoborere myiza, ati “Imiyoborere ntabwo ari ukubaka ibikorwa remezo by’agatangaza muri buri ngengo y’imari ahubwo ni ugukangurira abantu gahunda runaka no kubabera urugero”. Baraza yavuze ko atazibagirwa ijambo ry’ingenzi Perezida Kagame yamubwiye ubwo bari bagiye gusoza siporo. Ati: “Twese turabizi ko niba ushaka kwihuta genda wenyine, ariko niba ushaka kugera kure jyana n’abandi”. Ibi ngo byamubereye isomo ryo kumva ko abo bakorana ari ingenzi kandi bazafatanya kugera kure kurenza kuba yagenda wenyine. Umunyamakuru @ Umukazana11 | 553 | 1,430 |
Carlos Conceição. Carlos Miguel V. Conceição (yavutse 5 Kanama 1979), ni Umukinnyi wa firime ukomoka muri porutigali wavukiye muri Angola . Conceição azwi cyane nk'umuyobozi wa firime "Goodnight Cinderella", "Serpentarius" na "Bad Bunny" . Usibye kuyobora, ni numuproducer, umwanditsi wamashusho hamwe nuwashushanyije amajwi.
Ubuzima bwite.
Yavutse ku ya 5 Kanama 1979 muri Angola. Mu 2002, yabonye impamyabumenyi mu Cyongereza, afite ubuhanga mu buvanganzo bwa Romantike. Nyuma yaje kubona indi mpamyabumenyi, kuri iyi nshuro muri sinema, mu ishuri rya Theatre na Lisbonne mu 2006.
Umwuga.
Yatangiye umwuga mu 2005 nka videwo yindirimbo nuwatunganya amashusho y'ubuhanzi. Muri 2013, yakoze "Versailles" ngufi, yari mu marushanwa muri Lokarno Festival, Curtas Vila do Conde na Mar Del Plata Festivals. Filime ye ya "Goodnight Cinderella" 2014 yagaragaye bwa mbere mucyumweru cya Critics ' Festival ya Cannes . Muri 2017, filime ye "Bad Bunny" yongeye kugaragara i Cannes. | 140 | 358 |
Nyirangarama n’Akarere ka Rulindo batangiye urugendo rwo kwakira amarushanwa akomeye y’amamodoka (AMAFOTO). Kuri iki cyumweru tariki ya 23 ukuboza 2018 mu murenge wa Tare ho mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kwereka abahatuye isura y’amasiganwa y’amamodka asanzwe abera mu gihugu mu bice bitandukanye Muri iki gikorwa habanje kwerekana imodoka zisanzwe zikina amasiganwa,ibi bikaba byari bigamije gtangira ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda, ndetse n’Akarere ka Rulindo ku bufatanye na Entreprise Urwibutso. Sina Gerard uyobora Entreprise Urwibutso izwi nko kwa Nyirangarama, ni umwe mu bagize uruhare runini kugira ngo iki gikorwa kibeho muri kariya gace, yatangaje ko mu biganiro bagiranye na Federasiyo, mu minsi iri imbere bashobora kuzakira isiganwa ririmo n’imodoka nyinshi. Yagize ati: "Ni ibintu byiza cyane kuri uyu musozi wa tare dore ko ari umwe mu misozi yo mu ntara y’Amajyaruguru yatoranyijwe kugira ngo bajye bakoreraho siporo yaba ari siporo zo kugenda n’amaguru cyangwa ari siporo yo kugenda na moto cyangwa ku modoka bikaba ari muri ubwo buryo mwabonye izi modoka zaturutse hirya no hino zaje kuri uyu musozi wa Tare" "Ubu aba twakiriye ni abanyarwanda ariko dufite icyizere bitewe n’ibikorwa remezo bihari byemerera kuhakorera isiganwa ry’imodoak, ariko bitewe na Federasiyo dushobora no kuzakira abaturutse no hanze y’u Rwanda, ni gutya bigenda biza ku bufatanye na Federasiyo tuzategura ibindi" Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel we yatangaje ko ari igikorwa gifitiye akamaro abaturage batuye kariya karere, kandi ko bafite gahunda yo kuhakirira isiganwa bitarenze mu kwezi kwa gatanu 2019. Yagize ati"Aho abaturage bari bose bishimiye kubona izi modoka, turakomeza kuvugana na Entreprise Urwibutso kuko asanzwe akorana na Federasiyo, cyane ko banatwijeje ko hazabera isiganwa ry’amamodoka umwaka utaha, ndetse hakazaza n’isiganwa rya moto" Yoto Fabrice wari uhagarariye Federasiyo yo gusiganwa ku mamodoka na moto yatangaje ko iki gikorwa ari ingenzi mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka, bitewe n’uburyo Akarere ka Rulindo gateye ugereranije n’aho basanzwe bakorera. "Twaganiriye n’akarere ka Rulindo ndetse na Nyirangarama, batubwira ko umwaka utaha bifuza kwakira isiganwa rizaterwa inkunga na Entreprise Urwibutso, rikazaha ubunararibonye abakinnyi bacu kuko hari imihanda irimo amakorosi menshi n’ibiraro byinshi, kuko aho twakoreraga nka Bugesera na Huye usanga ari ahantu hatambitse" Mu Rwanda amasiganwa y’amamodoka asanzwe abera mu bice by’akarere k Bugesera, Huye na Gisagara ndetse no mujyi wa Kigali mu bice bya Rugende, ubu hakaba hagiye kwiyongeramo akarere ka Rulindo. Andi mafoto yaranze uyu muhango Umunyamakuru @ Samishimwe | 391 | 1,033 |
RIB yafunze Abapadiri babiri n’abanyeshuri babiri kubera urupfu rw’umunyeshuri. Abakoze iki cyaha bagikoreye mu ishuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere. RIB yatangaje ko aba bose batawe muri yombi tariki ya 16 Kamena 2024 bakaba bakurikiranywe ibyaha bibiri byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abanyeshuri babiri Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Shema Christian w’imyaka 15 bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe bikaza kumuviramo urupfu. Ni mugihe Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza. Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 7,000,000 FRW. Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw. RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Yibukikije kandi abantu kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera. Umunyamakuru @ musanatines | 306 | 845 |
Vivian Yusuf. Vivian Aminu Yusuf (wavutse 8 Kanama 1983) ni umukinnyi wajido wo muri Nigeriya, wa kinnye icyiciro cya kabiri cya baremereye. Yatsindiye imidari ibiri ya feza mu mikino ya beraga muri Afurika 2007 mu gihugu cya Alijeriya, no mu marushanwa ya Afurika yo muri Afurika yo mu 2008 yabereye i Agadir, muri Maroc, bombi batsinzwe na Houda Miled wo muri Tuniziya ku mukino wa nyuma.
Yusuf yaserukiye Nijeriya mu mikino Olempike yo mu 2008 mu mikino ya Olempike ya XXIX yabereye i Beijing mu Bushinwa, aho yarushanijwe mu cyiciro cy’abagore baremereye (78) kg). Yakiriye neza mu cyiciro cya kabiri kibanza, mbere yo gutsindwa n’umudage Heide Wollert, washoboye gutsinda ippon yikora mu masegonda mirongo itatu n'arindwi. | 116 | 283 |
Ni abantu bangahe bemerewe gukoresha ubwiherero bumwe ku munsi?. Ubwiherero rusange bushobora kuba ari imiryango myinshi cyangwa mikeya, bitewe n’umubare w’abantu babukenera. Muri iyi nkuru, Kigaali Today yarebye zimwe mu nyubako nini zikorerwamo imirimo inyuranye mu mujyi wa Kigali. Muri zo harimo izikorerwamo nk’ibiro, ubucuruzi, inzu zicumbikira abantu (appartements), n’ibindi. Ubusanzwe amabwiriza mpuzamahanga ku mikoreshereze y’ubwiherero rusanjye, agena umubare w’abantu baba bagenewe gukoresha ubwiherero bumwe (umuryango umwe) ku munsi, ahantu hakorera abantu benshi. Ayo mabwiriza agaragaza ko umuryango umwe w’umusarani n’umuryango umwe w’aho bihagarika ugomba gukoreshwa n’abantu kuva kuri umwe kugera kuri 15. Abantu bari hagati ya 16 na 30, bo baba bagomba gukoresha imiryango ibiri y’imisarane bitumamo, n’umuryango umwe w’aho bihagarika. Abantu bari hagati ya 31 na 45, amabwiriza mpuzamahanga agena ko baba bagomba gukoresha ubwiherero imiryango ibiri y’aho bituma n’imiryango ibiri y’aho bihagarika, mu gihe abantu bari hagati ya 46 na 60, bo bagomba gukoresha ubwiherero imiryango itatu y’aho bituma n’ibiri y’aho bihagarika ku munsi. Inyinshi mu nyubako nini zikorerwamo n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali zujuje aya mabwiriza. Nko mu nyubako ya CHIC Complex, ubuyobozi bwayo bwatangarije Kigali Today ko impuzandengo y’abantu bayinjiramo ku munsi ari abantu ibihumbi bitandatu (6,000). Muri aba barimo abahakorera, abinjiramo baje guhaha, abahinjira bitemberera n’ibindi. Ni imibare ubuyobozi bubona bwifashishije imashini zisaka abinjira, kuko buri wese winjiye abanza kunyura muri icyo cyuma, bityo bikoroha kubona imibare. Muri iyi nyubako ya CHIC Complex harimo ubwiherero rusange imiryango 152 nk’uko ubuyobozi bwayo bwabidutangarije. Bivuze ko ku munsi, abantu 39 bakoresha umuryango umwe w’ubwiherero rusange muri CHIC Complex. Cyakora ibi byumva ntabwo bibasha kumenya umuntu usohotse mu nyubako akongera akinjira, bikaba byamubara nk’abantu babiri batandukanye, bityo iyi mibare y’abantu bakoresha ubwiherero ku munsi ikaba ishobora kugabanuka. Mu nyubako ya Makuza Peace Plaza nayo iherereye mu mujyi wa Kigali, imibare igaragaza ko ku munsi hinjiramo abantu 2151 ku mpuzandengo. Aba ni ababarwa hifashishijwe ibyuma bisaka abinjira, ariko ubuyobozi bwa Makuza Peace Plaza buvuga ko hari ibinjira muri iyi nyubako bari mu modoka cyangwa kuri moto bakanyura muri parikingi y’iyo nyubako, kandi ko abo bitakoroha kumenya umubare wabo ku munsi kuko bo batanyura muri ibyo byuma bisaka abinjira, ahubwo basakwa n’abashinzwe umutekano. Ibi bivuze ko umubare w’abinjira muri iyo nyubako urenze uwatangajwe. Ubuyobozi bw’iyi nyubako kandi butangaza ko ifite ubwiherero rusange 220, bivuze ko abantu hafi 10 ari bo bakoresha umuryango umwe w’ubwiherero muri iyi nyubako. Ubuyobozi bwa Makuza Peeace Plaza kandi, buvuga ko muri iyo mibare y’ubwiherero haba habariwemo n’ubwiherero bworohereza abafite ubumuga kubukoresha. Ubuyobozi bw’inyubako ya MIC Ltd bwo bwatangarije Kigali Today ko bitoroshye kumenya neza umubare w’abantu binjira muri iyo nyubako buri munsi. Gusa butangaza ko iyo nyubako ifite ubwiherero rusange 77. Bigaragara ko inyubako zose zitanganya umubare w’ubwiherero rusange, ariko nanone nazo ubwazo ntizingana, ndetse n’umubare w’abazikoreramo n’abazinjiramo ugenda utandukana. Umuyobozi ushinzwe inyubako mu mujyi wa Kigali Fred Mugisha yabwiye Kigali Today ko inyubako igira umubare w’ubwiherero bitewe n’ubuso bwayo. Mugisha kandi avuga ko hari ubwo umuntu yubaka inyubako yaranayigeneye abantu ishobora kwakira ndetse akanayiha ibikorwa-remezo nk’ubwiherero bihagije, ariko igihe kikazagera abantu bayigana bakaba benshi kurenza ibikorwa remezo bakenera (Overloaded). Uyu muyobozi ariko avuga ko inyubako zose zirimo kubakwa muri iyi minsi mu mujyi wa Kigali zujuje ibisabwa byose zikaba zinafite umubare uhagije w’ubwiherero, gusa ngo zimwe mu zubatswe mbere zikaba zitabyujuje. Agira ati “izirimo kubakwa ubu zirabyujuje. Izamaze kuzura sinahamya ko zifite ibyangombwa byose bikenewe, ariko ubwo nabyo twazabisuzuma tukareba”. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2 | 561 | 1,605 |
Kicukiro: Umugabo wakatiwe burundu n’Inkiko Gacaca akaburirwa irengero yafashwe. Inzego z’umutekano zafashe uwitwa Gasake Weralis w’imyaka 73 y’amavuko, afatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda.Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Gasake yakoze Jenoside, abonye Inkiko Gacaca zitangiye, ahita acika ajya gutura muri Uganda, Inkiko Gacaca zikaba zaramukatiye igifungo cya Burundu.Inzego z’umutekano kandi ziravuga ko zafashe umuhungu we witwa Shingiro Varelie w’imyaka 40 y’amavuko, akaba ashinjwa guhishira se, kuko yari yamukingiranye mu nzu atuyemo, akavuga ko nta muntu uri mu nzu ye.Aba bombi bafashwe tariki 15 Gicurasi 2024, bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Masaka, kugira ngo iperereza rikomeze.IVOMO: KIGALI TODAY | 130 | 389 |
RURA Yemeye Ko ‘Yibye’ Abaturage Miliyoni Hafi 400. Abagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko ishinga amategeko bavuga ko kuba buri mugenzi ugenda muri bisi rusange muri Kigali acibwa amafaranga ya internet kandi hari n’abatagira telephone ari ubujura bakorewe na RURA bityo ko ikwiye kubasubiza ibyabo. Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta [OAG] muri raporo yabwo iheruka rwagaragaje ko hashize imyaka itanu abakoresha imodoka rusange mu ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, bishyura amafaranga ya internet ahenshi ntayirimo. Muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka na AC Group. Byari biteganyijwe ko buri modoka itwara abagenzi muri Kigali ishyirwamo internet rusange ikoreshwa n’abagenzi. Binyuze muri ayo masezerano, abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyura 10 Frw ya internet yo muri bisi. Ni ukuvuga ko uko ukojeje ikarita ya Tap&Go kuri iriya mashini, amafaranga 10Frw ya Internet ahita agenda. Ubwanditsi bwa Taarifa, ishami ry’Icyongereza, muri uwo mwaka bwasohoye inkuru icukumbuye yerakanaga ko hari amafaranga abagenzi bishyura kuri internet ya baringa. Byagaragaye ko hari imodoka nyinshi zitwara abantu zibaga nta murandasi izirimo ariko buri wese uzigenzemo akagira ayo akatwa kubera iyo murandasi ya baringa. Uko imyaka yatambukaga, icyo kibazo cyarakomeje kubera ko no muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta iheruka icyo kibazo cyaragarutse. Byatumye amafaranga yishyuwe murandasi ku modoka zitayifite angana na Frw 388.603.725, ayo yose akaba yari abitswe kuri konti ya RURA kugeza ku wa 30 Kamena 2022 kandi adakoreshwa. Abagize PAC bavuga ko ikindi kibabaje babonye ari uko umuntu wese winjiraga muri ziriya modoka yagombaga gukatwa aya murandasi kandi afite telefoni itayakira cyangwea nta na telefoni namba agira. Umwe muri aba Badepite witwa Depite Niyorurema Jean René ati ‘‘Ikintu babonaga cyihutirwa ni ugushyira murandasi muri bisi cyangwa ni ugushaka uko abaturage bava ku muhanda ? kuko ntanze nk’urugero, nigeze kuyijyamo njya i Nyabugogo, njya no mu yindi ijya mu Mujyi ariko nta internet nigeze mbonamo.’’ Yibaza n’uburyo abafataga iyo murandasi kuri telefoni zabo bayikoreshaga kuko muri bisi abantu bagenda bahagaze, amaboko afashe inkingi ngo batagwirirana. Yatanze icyifuzo cy’uko ayo mafaranga bavuga ngo bashaka gushyira muri nkunganire bakwiye kuyashyira muri mutuelle y’abaturage bakivuza. Depite Bakundufite we yavuze ko mu buryo busanzwe bumenyerewe, iyo ugiye guha umuntu serivisi agomba kwishyura, biba ari ngombwa ko mubyumvikana. Yibaza niba abaturage baramenyeshejwe ubwo buryo. Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ati ‘‘Twahoze twibaza uburyo ibyemezo byafatwaga muri RURA n’igenamigambi uburyo rikorwa bikatuyobera ariko iri ryo rirarenze!” Uwimanimpaye ati:”…Turamutse dufashe imibare y’Abanyarwanda batunze ‘Smartphones’ ukoze n’iy’Abanyarwanda bagenda muri bisi n’icyiciro bariho, mwasanze aribo bafite telefone mushobora gufasha kubona iyo serivisi?’’ Depite Uwimanimpaye yavuze ko abaturage batega bisi abenshi baba badafite ‘Smartphones’ cyangwa za mudasobwa zo kugenda bicaye bakoresha iyo murandasi bityo ko abayishyizemo hari uburyo babibye. Undi Mudepite we yavuze ko RURA ibyuka mu gitondo igafatira Abanyarwanda ibyemezo. Yitwa Ntezimana Jean Claude. Yagize ati ‘‘Ibibazo byose twabonye muri RURA bishingiye ku bijyanye n’ igenamigambi […] bisa n’aho RURA ifite ububasha bw’umurengera. Urabyuka mu gitondo ugafatira icyemezo umuntu ugenda kuri moto uti aya yo urayaduha […] hakwiye kubaho isesengura kuko ubu ni ubuzima bw’abaturage.’’ Abagize PAC basabye RURA gusubiza abaturage amafaranga yabo RURA ibitse amafaranga y’abishyuye murandasi… Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri RURA, Kabiru Jacques yabwiye Abadepite ko habayeho intege nke mu bijyanye no gushyira murandasi muri bisi by’umwihariko izikorera mu Mujyi wa Kigali. Yeruye ko ayo mafaranga bakase abagenzi, abitswe muri RURA. Ati: ‘‘Abagenzi mu by’ukuri amafaranga ari mu giciro, umugenzi ntayo yabonaga ariko nanone hari uburyo n’ubwo uwayatangaga atabashije kubona serivisi, amafaranga yose RURA irayafite.’’ Avuga ko hari gutekerezwa uko ariya mafaranga yahabwa abaturage muri rusange kuko ngo ntiyahabwa umuntu ku giti cye. Kabiru avuga ko hari kwigwa uko ayo mafaranga yazasubizwa mu batega bisi mu buryo bwa Nkunganire. Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko kuba abaturage barishyujwe amafaranga ya murandasi ariko ntibayihabwe ari ibintu bitumvikana bityo hakwiye kubaho uburyo bwo gusubiza abaturage ayo mafaranga. Ati ‘‘Mwebwe mubwiye umuntu uti dushyize Wi-Fi mu modoka, ku giciro wishyuye uragenda ukora akazi kawe nta kibazo none uti izi miliyoni Frw 417 ubwo zimaze no kurenga, tugiye kuzongera tuzishyire muri nkunganire? Ubonye iyo uba uvuze uti umuturage wese wishyuye iyo Wi-Fi tugiye kumusubiza amafaranga aye!” Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline we avuga ko ayo mafaranga yishyuwe n’umuturage kugira ngo abone murandasi atari ayo gutera inkunga urwego rwo gutwara abantu. Depite Uwineza yavuze ko Abadepite batakwicara ngo bumve ko umuturage yagiye gutera inkunga urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Mugenzi we witwa Depite Mukabalisa Germaine we ati ‘‘Ubwo rero ntabwo twanyuranya kuri RURA ni baduhe gahunda yo gusubiza abaturage miliyoni 400Frw babafitiye. Naho kuvuga ngo amafaranga azakoreshwa nka nkunganire, ndagira ngo nkumenyeshe ko na nkunganire ari abaturage bayitanga kuko iva mu misoro yabo. Nonese turabasoresha kabiri ? ntabwo ari ubwa mbere urwego rwaba rutubwiye ko ruzasubiza amafaranga abaturage.’’ Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri RURA, François Gatete yasubije ko ibibazo byatumye abaturage badahabwa murandasi bishyuye birimo kuba uburyo bwakoreshejwe mu kugira ngo iyo itangwe neza bwari butaranozwa neza. Uyobora RURA, Rugigana Evariste yavuze ko ibyo bibazo byose bizakosorwa ariko nk’umuyobozi mukuru ntiyamaze Abadepite amatsiko y’uburyo bazasubiza abaturage amafaranga yabo. | 841 | 2,337 |
ESE IBITOTEZO BIGARAGAZA KO IMANA ITAKITWEMERA?. 1-2. (a) Kuki tutagombye gutangazwa n’uko abategetsi bahagaritse umurimo wacu? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice? MU MWAKA wa 2018, ababwiriza basaga 223.000 babaga mu bihugu byahagaritse umurimo wacu burundu, cyangwa bimwe mu bikorwa byacu. Ibyo ntibitangaje, kuko nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Abakristo b’ukuri bagomba kwitega ko bazatotezwa (2 Tim 3:12). Aho twaba dutuye hose, abategetsi bashobora guhagarika umurimo wacu mu buryo butunguranye. 2 Mu gihe abategetsi b’aho utuye bahagaritse umurimo wacu, ushobora kwibaza uti: “Ese ko Yehova yemeye ko dutotezwa, aho aracyatwemera? Ese ubu tuzongera kumukorera? Ese uwakwimuka akigira mu gihugu giha Abahamya umudendezo?” Muri iki gice turi busuzume ibyo bibazo. Nanone turi busuzume uko twakomeza gukorera Yehova mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu n’ibyo tugomba kwirinda gukora. ESE IBITOTEZO BIGARAGAZA KO IMANA ITAKITWEMERA? 3. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 11:23-27, ni ibihe bigeragezo Pawulo wari indahemuka yahuye na byo, kandi se twamuvanaho irihe somo? 3 Mu gihe abategetsi bahagaritse umurimo wacu, dushobora gutekereza ko Imana itakitwemera. Ariko ibyo si byo. Ibitotezo ntibigaragaza ko Yehova atakitwishimira. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Imana yaramwemeraga rwose. Yamuhaye inshingano yo kwandika inzandiko 14 zo mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, kandi yabaye intumwa ku banyamahanga. Icyakora, yahuye n’ibitotezo bikaze. (Soma mu 2 Abakorinto 11:23-27.) Ibyabaye ku ntumwa Pawulo bitwigisha ko Yehova ashobora kwemera ko abagaragu be bizerwa batotezwa. 4. Kuki isi itwanga? 4 Yesu yagaragaje impamvu twagombye kwitega ko tuzatotezwa. Yavuze ko twari kwangwa kuko tutari ab’isi (Yoh 15:18, 19). Bityo rero, gutotezwa ntibigaragaza ko Yehova atatwemera. Ahubwo bigaragaza ko dukora ibikwiriye. ESE ABATEGETSI NIBAHAGARIKA UMURIMO WACU, BIZATUBUZA GUKORERA YEHOVA? 5. Ese abantu bashobora kutubuza gukorera Yehova? Sobanura. 5 Abantu ntibashobora kutubuza gukorera Yehova, Imana yacu ishobora byose. Benshi barabigerageje ariko byarabananiye. Reka turebe ibyabaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Icyo gihe, mu bihugu byinshi abagaragu b’Imana baratotejwe bikabije. Urugero, ishyaka ry’Abanazi ryo mu Budage ryahagaritse umurimo w’Abahamya ba Yehova. Ariko si aho gusa, kuko muri Ositaraliya, muri Kanada no mu bindi bihugu, na ho ari uko byagenze. Ariko se hari icyo bagezeho? Nta cyo bagezeho. Igihe iyo ntambara yatangiraga mu mwaka wa 1939, ku isi hose hari ababwiriza 72.475. Raporo zigaragaza ko igihe yarangiraga mu mwaka wa 1945, ababwiriza bari bageze ku 156.299, kubera ko Yehova yari yarabahaye umugisha. Tekereza nawe! Bari barikubye inshuro zisaga ebyiri. 6. Ni ibihe bintu byiza dushobora kugeraho mu gihe dutotezwa? Tanga urugero. 6 Ibitotezo ntibidutera ubwoba, ahubwo bishobora gutuma twiyemeza gukorera Yehova kurushaho. Urugero, hari umugabo n’umugore bari bafite umwana muto, batunguwe no kumva ko abategetsi bo mu gihugu cyabo bahagaritse umurimo wacu. Aho gushya ubwoba, biyemeje kuba abapayiniya b’igihe cyose. Umugore yanasezeye ku kazi gahemba neza kugira ngo ashobore kuba umupayiniya. Umugabo yavuze ko guhagarika umurimo wacu byatumye | 466 | 1,362 |
Brazil: Urupfu rw’umunyekongo rwateje imyigaragambyo yitabiriwe n’ibihumbi. Abantu ibihumbi n’ibihumbi bigaragambije hirya no hino mu mijyi ya Brazil, kuva i Rio de Janeiro kugeza i Sao Paulo, nyuma y’iyicwa ry’impunzi y’umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wakubiswe kugeza apfuye mu kwezi gushize.
Aljazeera yatangaje ko Moise Mugenyi Kabagambe w’imyaka 24 yishwe taliki ya 24 Mutarama 2022, ubwo yagabwagaho igitero n’abagabo batatu aho yari ari mu kazu kegereye ku nkombe y’inyanja aho yakoreraga. Abamugabyeho igitero bafashwe na camera zicunga umutekano, Polisi ikaba ari yo yatangaje ayo mashusho.
Urupfu rwe rwateje umujinya n’uburakari mu gihugu cyose. Kuri iki Cyumweru, imyigaragambyo yateguwe n’umuryango we, yitabiriwe ku bwinshi cyane kuruta uko byari byitezwe.
Iyi videwo yashyizwe hanze na Polisi yerekana abagabye igitero kuri uyu musore baramuhondaguye mu gihe cy’iminota 13, bakamuryamishije hasi bamukubita inkoni, bakomeza no kubikora na nyuma yo guta ubwenge.
Nyuma nyuma ayo mashusho abagaragaza bagerageza kumuhaga ku gituza ariko ntibyakunda, birangira bahiritse umubiri we.
Urupfu rw’uyu musore kandi rwakanguye ibikorwa byo kurwanya ivanguramoko, aho benshi bamagana ibintu bisanzwe bimenyerewe cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byo kwica abirabura.
Ubu bwicanyi bwabaye mu mwaka w’amatora, aho Perezida Bolsonaro agamije kwiyamamariza manda ya kabiri. Ariko abigaragambyaga bavuga ko guceceka kwe kuri iki kibazo kwerekana uburyo yakoze bikemu gihe yamaze ku buyobozi.
Abigaragambya bateraaniye ku kabutiki ka Kabagambe, ayo naniciwe, binavugwa ko yafashwe nk’inyamaswa, nk’ikintu, kubera ko yishyuzaga abo bagabo ideni bari bamurimo ry’amadolari 20 bari barengeje iminsi ibiri ku gihe bagombaga kumwishyuriraho.
Umunyamategeko Carla Lima, uri mu bitabiriye imyigaragambyo, yagize ati: “Duteraniye hano twese kubera ko dushaka ko abirabura bafatwa nk’abantu. Kabagambe ashobora kuba yari umuhungu wanjye, umuvuandimwe cyangwa mubyara wanjye.”
Iyo myigaragambyo kandi yabereye n’ahitwa Belo Horizonte, Porto Alegre, Salvador, mu Murwa Mukuru wa Brasilia ndetse n’indi mijyi itandatu yo muri icyo Gihugu.
Kabagambe yahungiye muri Brazil mu mwaka wa 2011 aturutse mu gace ka Bunia, mu Ntara ya Ituri iherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya RDC.
Mu myaka isaga 10 yari amaze muri icyo Gihugu, agace akomokamo karanzwemo imirwano y’urudaca, ndetse ibitangazamakuru byo muri RDC bitangaza ko umuryango we wahunze imirwano yahuzaga amoko y’aba Hema n’aba Lendu.
Mubyara wa Kabagambe, Yannick Kamamba, yagize ati: “Twahunze ubwicanyi bwakorwaga mu ntambara ariko aho twahungiye twahasanze ubundi bwicanyi burenze.
Kugeza ubu Abanyekongo barenga 2,500 bahawe ibyangombwa by’ubuhunzi muri Brazil nl’igihugu kigari cyo muri Amerika y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2000, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera inareberera ibirebana n’abimukira.
Mu myaka mike ishize, Brazil yagiye ibona ubwiyongere bw’impunzi zituruka muri Congo no muri Cameroon bifuzaga kwambuka imipaka n’amaguru bagana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Imyigaragambyo yakozwe mu bice bitandukanye bya Brazil | 414 | 1,249 |
Ikipe ya Guibert yatsinze iya Arstide muri BK All-Star Games. Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino muri Basketball kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rifatanyije na Banki ya Kigali umuterankunga wa shampiona, bateguye umukino uhuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2018/2019. Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ni bwo uyu mukino wari utegerejwe na benshi watangiye, ikipe yiswe ‘Team Guibert’ yabanje mu kibuga iyobowe na Nijimbere Guibert (C), Ndizeye Ndayisaba Dieudonne uzwi nka Gaston, Ngando Bienvenue na Michael Makiadi. Ikipe yiswe Team Artside yo, yabanje mu kibuga abakinnyi Mugabe Arstide (C), Kaje Elie, Niyonkuru Pascal uzwi nka Kacheka, Sangwe Armel na Kami kabange. Agace ka mbere kabihiye abari bitabiriye uyu mukino kuko wabonaga bakinnyi badashaka gukina ahubwo bashakaga gushimisha abafana, ariko mu buryo butabanyuze kuko ubwo aka gace kari karangiye babavugirije induru. Aka gace akarangiye Team Guibert iyoboye n’amanota 31 kuri 25 ya Team Arstide. Agace ka kabiri amakipe yombi yinjiye mu kibuga akina bifite igisobanuro ndetse ubona ko umukino ufite intego yo gutsinda kurusha gushimisha abafana. Aka gace karangiye ikipe ya Arstide ikayoboye n’amanota 48 kuri 47 y’ikipe ya Guibert. Agace ka gatatu abafana bari batangiye gusohoka kuko amasaha yari yamaze gukura, ikipe ya Guibert yigaranzuye ikipe ya Arstide iyitsinda ikinyuranyo cy’amanota abiri, biba amanota 70 y’ikipe ya Guibert kuri 68 y’ikipe ya Arstide. Uko amasaha yicumaga ni nako abafana bagendaga bagabanuka kuko umukino warangiye hafi saa tanu z’ijoro, urangira ikipe ya Guibert itsinze iya Arstide amanota 89 kuri 83. Uyu mukino ni wo wasoje umwaka w’imikino muri Basketball, aho umwaka wa 2019/2020 uzatangirira kuri ‘Legacy Tournament’ izaba tariki ya 07 kugera ku ya 10 Ugushyingo 2019 muri Kigali Arena. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac | 287 | 734 |
Francophonie: U Rwanda rweteye mpaga Congo Brazzaville mu mupira w’amaguru. Ikipe y’u Rwanda iherereye mu itsinda rya kane, yari yiteguye neza Congo Brazza, dore ko yari imaze ibyumweru bibiri i Nice, aharimo kubera iyi mikino, yitegura. Ku mutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, kuba Congo Brazzaville itaritabiriye amarushanwa ngo nta kibazo byamuteye, kuko byatumye yitegura neza, akaba atangaza ko akomeza imyitozo uko bisanzwe kugeza kuri icyi cyuweru tariki ya 8/9/2013, ubwo u Rwanda ruzakina na Canada guhera saa kumi n’ebyiri za Nice ari nazo za Kigali. Kubura kw’ikipe ya Congo byaturutse ku kubura visa kuri bamwe mu bakinnyi bayo b’umupira w’amaguru. Amakuru dukesha rfi.fr avuga ko bari basabiye visa abakinnyi ba ruhago 20, ariko izabashije kuboneka ari 9 izindi 11 barazibura, ariyo mpamvu ngo basanze abantu 9 bazibonye batuzuye ikipe y’umupira w’amaguru bahitamo kureka kujya mu Bufaransa. Uretse umupira w’amaguru, andi makipe y’u Rwanda ameze neza, ndetse n’abakinnyi bari baratakaje imizigo yabo mu ndege yamaze kuboneka. Ikipe y’umukino w’amagare yari yaje idafite umutoza wayo Jonathan Boyer yamaze kuhagera, bakaba bakomeje imyitozo mu gihe bagitegereje umukinnyi Hadi Janvier uturuka muri Afurika y’Epfo aho asanzwe akinira. Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare izakina umukino wayo ku cyumweru tariki ya 8/9/2012 aho bazazenguruka umugi wa Nice bibanda cyane ku nkengero z’inyanja ahitwa ‘promenade des Anglais’ bakazasiganwa intera ya kilometero 180. Mu basiganwa ku maguru (Athletisme), Claudette Mukasakindi uzasiganwa mu bagore muri matero 10000 na Sebahire Eric uzisiganwa mu bagabo muri metero 5000 na metero 10.000, bazatangira gusiganwa ku wa kabiri tariki ya 10/9/2013, bakaba bakomeje gukora imitozo bari kumwe n’umutoza wabo Rwabuhihi Innocent. U Rwanda kandi muri iyo mikino ya ‘Francophonie’ ruhagarariwe na Yannick Uwase ukina Judo. Uwase utuye mu Bufaransa, nawe yamaze kugera mu mugi wa Nice, akazakina ku wa gatatu tariki ya 11/9/2013. Nyuma y’ibibazo bijyanye no kwakirwa kutari guteguye neza, ubu abakinnyi bavuga ko byakemutse ku buryo buri wese ku giti cye yiteguye kwitwara neza. Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa uraba kuri uyu wa gatandatu kuva saa moya mu gace kitwa Masséna mu mugi wa Nice, bikaba biteganyijwe ko ifungurwa na perezida w’Ubufaransa François Hollande. Theoneste Nisingizwe | 351 | 915 |
Tour du Rwanda 2024: Blackmore yegukanye agace ka 6 afata umwambaro w’umuhondo. Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira Israel Premier- Tech yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ku ntera y’ibilometero 93.3 akoresheje amasaha abiri iminota 12 n’amasegonda 14 mu gace kahagurukiye i Musanze berekeza Mount Kigali.
Saa Tanu zuzuye nibwo abasiganwa 75 babanje gukora intera y’ibilometero 3,7 bitabarwa, Ibihe bitangira kubarwa bageze kuri Mugezi wa Mukungwa.
Aka gace karimo imisozi Ine aho ukomeye wari uwa Mont Kigali ku kilometero cya 93,3 ubwo basozaga. Indi ibiri ibanza yari ku rwego rwa kabiri; uwa Kivuruga n’uwa Gako ku kilometero cya 19 n’icya 60.
Ahandi ni umusozi wo ku rwego rwa gatatu ariko ukanga benshi (Kwa Mutwe) ku kilometero cya 89,6.
Amanota ya Sprint yatanzwe inshuro ebyiri: Ku kilometero cya 40 kuri Nyirangarama no ku cya 88 i Kimisagara.
Ku kilometero cya nyuma Peter Joseph Blackmore yasatiriye abakinnyi babiri bari imbere barimo Restrepo na Msengesho, yakoresheje amasaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 14, anganya ibihe na Restrepo Jhonatan wa Polti-Kometa mu gihe Ilkhan Dostiyev wa Astana yasizwe amasegonda atanu.
Umunyarwanda Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yabaye uwa 10 yasizwe amasegonda 53 naho William Junior Lecerf wari wambaye umwambaro w’umuhondo aba uwa 14 yasizwe amasegonda 57.
Ku rutonde rusange, Blackmore ni uwa Mbere amaze gukoresha amasaha 12 n’amasegonda 25, arusha Ilkhan Dostiyev wa Astana amasegonda 11 na Restrepo Jhonatan wa Polti-Kometa amasegonda 11 mu gihe Lecerf ari uwa Kane arushwa amasegonda 55.
Umunyarwanda uza hafi ni Manizabayo Eric wa 15 arushwa iminota Ine n’amasegonda 20, akurikiwe na Masengesho usigwa iminota ine n’amasegonda 40. Ni mu gihe Mugisha Moise (Java-InovoTec) yageze ku mwanya wa 22, arushwa iminota 11 n’amasegonda 38.
Mu isiganwa ry’uyu munsi abakinnyi 69 ni bo basoje isiganwa mu gihe ryari ryatangiwe na 75.
Tour du Rwanda 2024 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa Agace ka Karindwi kazaba ari ko karekare muri uyu mwaka kazahagurukira Rukomo (Gicumbi – Kayonza) ku ntera y’ibilometero 142.9. | 313 | 814 |
Abacuruzi biba abakiriya babo bahagurukiwe. Ibicuruzwa ahanini bivugwa kubamo ubujura ni umuceri, kawunga, isukari n’amavuta yo guteka, aho abacuruzi baranguza bafungura imifuka bakagabanya ibirimo bakongera bakayifunga, uguze agatwara ibituzuye bikamuteza igihombo, nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje bamwe mu bacuruzi b’i Kigali n’ubuyobozi bwa PSF, kuri uyu wa 30 Nzeri 2019. Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko ubwo bujura buhari ari yo mpamvu batumije inama n’abacuruzi kugira ngo icyo kibazo gifatirwe ingamba zo kugihashya. Yagize ati “Ingeso yo kunusura yari ikabije bigatuma hari benshi babihomberamo ndetse bagafunga imiryango kubera gucuruza ibituzuye. Abanusuye hari ubwo bagabanya ibiciro bigatuma abatabikoze batagurisha na bwo bagahomba, ni yo mpamvu rero twabihagurukiye ngo bicike”. Ati “Mu ngamba twafashe harimo kubanza kuganira na bo ngo babireke, ariko twanashyizeho komite izakomeza kubikurikirana, cyane cyane mu mujyi wa Kigali ngo turebe ko bishira. Ikindi ni uko tuzafatanya n’inzego nka Polisi, RIB ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ariko bicike”. Yakomeje akangurira abaguzi kugira umuco wo kongera gupimisha ibyo baguze kugira ngo batajyana ibituzuye kandi bagatanga amakuru. Mukamurenzi wari ugiye kugura ibitunguru mu isoko rya Nyarugenge nyuma y’iyo nama, ngo yakemanze ibyo bamuhaye apimisha ku wundi munzani asanga koko bituzuye. Ati “Naguze ibitunguru ku mugore ukoresha umunzani w’urushinge mbanje no kumwishyura ariko kuko uwo munzani ntawizera, mbishyira ku wundi w’umuntu ucuruza ibishyimbo. Turebye dusanga bituzuye, wa mugore yongeraho igitunguru kimwe nabwo ntibyuzura, mbimubwiye ahita arakara anjugunyira amafaranga namuhaye n’ibitutsi byinshi, biteye isoni”. Zaburoni Gihana, umucuruzi mu mujyi wa Kigali, na we yemeza ko ubwo bujura buhari kuko ngo abacururiza mu ntara barangurira i Kigali bahora bijujuta. Ati “Twumva abacuruzi bo mu ntara barangura hano bagaruka bakavuga ko nko mu mufuka wa kawunga w’ibiro 25 basangamo ibiro 20 cyangwa 23. Ni ikibazo rero tugiye gukurikirana twese ngo kibe cyacika, gusa ntituramenya aho babikorera, cyane ko baba atari inyangamugayo”. Umwe mu bagize komite yashyizweho ngo ikurukirane icyo kibazo, Sindayigaya Butera Laurent, akaba n’umucuruzi, avuga ko hari abaketsweho ubwo buriganya hanyuma bimura ububiko bwabo. Ati “Kubera ko icyo kibazo cyari kimaze iminsi, bamwe mu bacuruzi babaye ijisho rya bagenzi babo maze ababikora babonye bamenyekanye bimura ububiko bw’ibicuruzwa byabo babujyana mu nkengero z’umujyi. Gusa ubwo kibaye ikibazo cya buri wese, uzajya abibona azajya ahita adutungira urutoki natwe turebe abandi badufasha tumufate ahanwe”. CIP Joseph Nzabonimpa ukuriye Community Policing mu mujyi wa Kigali, yavuze ko umucuruzi wiba ntacyo yafasha igihugu gishaka gutera imbere. Ati “Umucuruzi w’Umunyarwanda ukiba ibiro bibiri cyangwa bitatu nta mucuruzi umurimo kuko atari inyangamugayo. Uwo ashatse yabyihorera kuko nta cyo yageza ku gihugu cyihuta mu iterambere nk’u Rwanda, ahubwo yagombye kubibazwa”. Ikibazo cy’abacuruzi banusura ibyo bacuruza kimaze iminsi kivugwa, abakarani bagatungwa agatoki kuba ari bo babibafashamo, kuko ngo bafungura imifuka bakongera bakayifunga cyangwa ibicuruzwa bigashyirwa mu bipfunyikwamo bitari ibyabyo, umuguzi akaba ari we uhomba mu gihe umucuruzi yunguka umurengera. Umunyamakuru @ MunyantoreC | 461 | 1,336 |
VIDEO: Udushya twabereye mu bukwe bwa Bijoux wo muri Bamenya. Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri Film Bamenya yarushinze n’Umusore uba i burayi kuri uyu wa 8 Mutarama 2022 abimburira ibindi byamamare kurushinga muri uyu mwaka umaze iminsi 9 utangiye.VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUXMu birori binogeye ijisho, Mu rusengero rwa Anglican Paruwasi ya Remera, nibwo uwari umusore Lionel Sentore yasezeranye na Munezero Aline kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.Mu minsi yashize aba bombi bagiye bavugwa mu bihe bitandukanye nk’aho Bijoux yari yarambitswe impeta ariko uwayimwambitse bakaza gutandukana bitamaze kabiri, ku rundi ruhande na Lionel Sentore nawe yari yarambitse impeta Umukobwa nawe asubizwa iyo mpeta hadaciye iminsi.Uyu muhango witabiriwe n’Ibyamamare bizwi nka Bamenya ari nawe Film Bamenya yitiriwe, hari hari kandi Jules Sentore, Ruti Joel n’abandi.Uyu muhango kandi wayobowe ndetse Usabirwa Umugisha n’Umukozi w’Imana usanzwe umenyerewe cyane mu Rwanda ariwe Antoine Rutayisire ari nawe muyobozi wa Anglican.VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUX | 154 | 408 |
UK: Hamuritswe ibuye ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Abanyarwanda baba mu Bwami bw’u Bwongereza (UK) bamuritse ibuye ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mujyi wa Salford.
Iryo buye ry’urwibutso ryashyiriweho kurushaho gusugasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guha icyubahiro abarenga miliyoni bambuwe ubuzima mu minsi 100 yo mu 1994.
Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu wanitabiriwe n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abayobozi batandukanye mu Bwongereza barimo Depite Rebecca Roseanne Long-Bailey, wishimiye ko ahashyizwe iryo buye hahindutse icyanya gihoraho cyo kwibuka, gukira ibikomere no kunguka imbaraga zo gukomeza kubaho.
Yagize ati: “Nishimiye kwitabira iki gikorwa cyabereye mu Busitani bwitiriwe Mutagatifu Sitefano (St. Stephen gardens) cyo gutaha ibuye ry’urwibutso mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hahindutse ahantu hahoraho ho kwibuka, gukira ibikomere, kubona imbaraga n’umucyo wavuye mu mwijima ndetse no guhamya ko ibyabaye bitazasubira kubaho ukundi.”
Icyo gikorwa ni kimwe mu byari bigize umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe ku bufatanye bw’Abanyarwanda baba muri Manchester no mu Bwongereza muri rusange, ndetse n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri UK Busingye Johnston, yitabiriye uwo muhango akaba yashimiye Umuryango w’Abanyarwanda muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kunga ubumwe mu gusigasira amateka y’Igihugu cyabo.
Yagize ati: “Ndashimira abayobozi b’Abanyarwanda batuye i Greater Manchester no mu Bwongereza muri rusange, abayobozi ba UK n’inshuti z’u Rwanda. Mwakoze imyaka myinshi kugira ngo tubone urwibutso rukwiye kandi mukomeje gufasha abagize Umuryango kurushaho kunga ubumwe no guharanira iterambere. Mudutera ishema.”
Yakomeje avuga ko gutaha iryo buye ry’ubwibutso bifite igisobanuro gikomeye kuko rizakomeza gusigasira amateka mu binyejana biri imbere, rikaba n’igihamya gikomeye kizarushaho kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko ari n’ubumenyi ku mareka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bukomeje guhererekanywa mu bariho n’abazabaho mu bisekuru biri imbere, mu guharanira ko Jenoside yabaye mu myaka ikabakaba 30 ishize atazongera kuba aho ari ho hose ku Isi ukundi.
Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yibije u Rwanda mu ndiba. Twahisemo kubyuka aho gukomeza gucubira. Guhera mu 1994 twahisemo urugendo rwo kubaka ubumwe, ubwiyunge, kubabarira n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ntituragera aho twifuza kugera, ariko buri munsi dutera intambwe ihatuganisha kandi mu by’ukuri turi mu nzira nziza.”
Amb. Busingye yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo Abanyarwanda bitabiriye icyo gikorwa ku bwinshi, baturutse i Manchester no mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Bwongereza, aho bari banagaragiwe n’inshuti z’u Rwanda. | 378 | 1,151 |
!!! PLEASE USE mbazaNLP/kinyarwanda_monolingual_v01.1 !!!
!!! This version contains several duplicates and few non-kinyarwanda documents
Dataset Summary
The Kinyarwanda Monolingual Dataset version 1 is a large collection of Kinyarwanda language texts aimed at supporting the development of NLP and AI applications which can process Kinyarwanda texts. This dataset contains 78k documents, totalling about 25 million words, and includes diverse content types such as news articles, government reports, religious texts, legal documents, educational materials, and cultural narratives. The dataset has been collected to address the lack of open-source language resources for African languages, with a specific focus on Kinyarwanda.
Dataset Details
- Languages: Kinyarwanda
- Size: about 78,000 documents totalling 25 million words (for comparison : Kinyarwanda Bible has about 575k words, so the dataset is equivalent to over 40 bibles)
- Collection Methodology: The dataset was created using content available in HTML and PDF formats, covering diverse topics and content types. HTML sources included news sites (e.g., Kigali Today, Igihe), religious sites, Wikipedia, and cultural storytelling websites (e.g., Imigani.rw). PDF documents consisted of government reports, legal texts, transcripts of Senate debates, and educational materials, ensuring a wide representation of language use in different contexts.
- Content: The dataset represents a broad cross-section of Kinyarwanda language use, encompassing both formal and informal registers. The content spans news media, cultural stories, bureaucratic documents, legal records, religious teachings, and educational texts.
Motivation and Background
This dataset aims to address the scarcity of language resources for African languages, particularly in the context of large language models (LLMs). Despite the significant advancements in generative AI, African languages have largely been excluded from these models, limiting their applicability in developing countries. By creating this dataset, we hope to bridge the gap and ensure that the benefits of AI technology can be equitably distributed. The Kinyarwanda Monolingual Dataset also supports Rwanda's national AI policy, which emphasizes data as a critical resource for AI development.
Limitation and Future Work
This is, to our knowledge, the largest open monolingual dataset in Kinyarwanda. However, its size remains limited. We plan to expand the dataset by identifying additional content sources and addressing the current gaps in representation. We will also continuously improve the data quality, for example by improving text extraction tools.
Licensing. Use Cases and Usage Limitations
This dataset is made available under a Creative Commons Attribution 4.0 International License (CC BY 4.0).
The dataset is suitable for fine-tuning existing LLMs to better support African languages, addressing the current gap in language model performance for low-resource languages. It can also be used for other NLP tasks which require a large collection of monolingual texts in Kinyarwanda.
The copyright of the individual texts in this collection remains with their original authors. Reproducing substantial portions of this dataset for presentation to human readers (e.g., in websites, publications, or documents) may conflict with the interests of the copyright holders. Therefore, the use of this dataset should be restricted to data processing with computers for statistical analysis and information extraction, primarily aimed at training AI models to process Kinyarwanda texts—similar to how written materials are used for language learning.
Citation
Mbaza NLP Community (2024). Kinyarwanda Monolingual Dataset. Version 1.0. https://huggingface.co/datasets/mbazaNLP/kinyarwanda_monolingual_v01.0
dataset_info:
features:
- name: text
dtype: string
- name: nwords ## number of words
dtype: int64
- name: ntokens_llama32 ## number of tokens LLama 3.2 tokenizers
dtype: int64
splits:
- name: train
num_bytes: 191210626.0
num_examples: 78733
download_size: 112697917
dataset_size: 191210626.0
- Downloads last month
- 43